RFL
Kigali

Hagiye kuba igikorwa cyo kumurika imideli ku bantu banini barengeje ibiro 100

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/11/2015 15:18
4


Irebe Model Agency, ikigo cy’imideli gisanzwe gitoza abanyamideli kikanategura ibikorwa binyuranye byo kuyerekana kiri mu myiteguro y’igikorwa cyo kwerekana imideli cyahariwe abantu banini, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe.



Byari bisanzwe bimenyerewe ko abanyamideli baba aria bantu bato (bananutse), ariko Ireme Model Agency igiye gukora igikorwa cyo kwerekana imideli cyiswe “Plus Size Fashion Show”, aho abakobwa bazatambuka berekana imideli bari hejuru y’ibiro 100.

Uwizeye Vivine ufite ibiro 180 ni umwe muri aba bakobwa. Mu mashusho yamamaza iki gikorwa, Vivine avuga ko ari umwe mu banyamideli bateganya gutambukana umucyo tariki 12 Ukuboza, ubwo iki gikorwa kizaba aho kizabera mu nyubako nshya izwi nk’iya Makuza iherereye mu mujyi rwagati imbere ya Grand Pension Plazza ndetse akaba yishimiye kuzaba muri aba banyamideli.

Amir Mbera ukuriye Irebe Model Agency iri gutegura iki gikorwa, yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu bateguye iki gikorwa bakagiharira abantu banini, ari mu rwego rwo kwereka abantu ko ibyo babatekerezaho bitandukanye n’ukuri ndetse kubatinyura no kubereka ko nabo bashoboye.

Amir yagize ati, “abantu banini barasuzugurwa, usanga abantu babafata nk’abanebwe cyangwa nk’abadafite icyo bashoboye. Iki gikorwa turi gutegura kigamije kwereka abantu bose ko n’abantu banini bashoboye, ndetse nabo ubwabo bakitinyuka kuko usanga hari n’abatinya kuva mu rugo kubera gutinya ko abantu babaseka.”

Kwinjira muri iki gitaramo biteganyijwe ko bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro (VIP), amafaranga 5,000 mu myanya isanzwe ndetse n’amafaranga 3,000 ku muntu ufite ikarita y’ishuri.

REBA AMASHUSHO YAMAMAZA IKI IGITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Yeeee, bazambare amakabutura cga amakaleso na soutien bias maze tuzarebe, yaaayyayaya, abantu baseka bagataha imbavu zabariye peeepepe. Ariko buriya bagira amakaleso cga baradodesha? soutiens se zo? Bazikurahe? Bintera amatsiko buri gihe. Hari n'ibindi njya nibaza ariko kw'ibanga. Mbega mbega.
  • 8 years ago
    ahubgo mubagire inama yo kugabanya ibiro kuko umubyibuho ukabije uzana ni indwara nyinshi...@bestquotas
  • 8 years ago
    Uyu mugore ni umu escro arazwi
  • 8 years ago
    Ibibyo nibiki kandi?





Inyarwanda BACKGROUND