RFL
Kigali

Hagiye gutorwa Nyampinga mushya w'u Rwanda uzasimbura Miss Kundwa Doriane

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/12/2015 6:22
5


Mu gihe tugenda tugana mu mpera z’umwaka wa 2015, hagiye gutangira urugendo rw’amatora y’umukobwa uzasimbura Miss Kundwa Doriane, akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, uyu akaba azatoranywa mu bakobwa b’abanyarwandakazi bo hirya no hino mu gihugu.



Nk’uko byemezwa na Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ari nayo iheruka gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 yegukanywe na Miss Kundwa Doriane, guhera mpera z’iki cyumweru nibwo abakobwa babyifuza bazatangira kwiyandikisha mu bice bitandukanye by’igihugu ngo bazatoranyweho umukobwa uhiga abandi.

Miss Kundwa Doriane agiye kubona uzamusimbura ku mwanya wa Miss Rwanda

Miss Kundwa Doriane agiye kubona uzamusimbura ku mwanya wa Miss Rwanda

Uretse kwiyandikisha kandi, hazanatangazwa ku mugaragaro amategeko, amabwiriza n’ibizaranga igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2016, ikamba rizabona nyiraryo mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 nyuma yo guhatana mu buryo butandukanye buzatangazwa ku mugaragaro, kugirango hamenyekane urugendo ruzasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye.

Aha Miss Kundwa Doriane yambikwaga ikamba na Miss Colombe yari asimbuye kuri uyu mwanya

Aha Miss Kundwa Doriane yambikwaga ikamba na Miss Colombe yari asimbuye kuri uyu mwanya

Uyu mukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, azaba ari uwa gatandatu uryambitswe nyuma ya Uwera Dalila waryambitswe mu 1994 ari nawe wari uwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Miss Bahati Grace waryambitswe mu mwaka wa 2009, Miss Mutesi Kayibanda Aurore waryambitswe muri 2012, Miss Akiwacu Colombe waryambitswe muri 2014 ndetse na Miss Kundwa Doriane uherutse kuryambikwa muri uyu mwaka wa 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Twabihaze
  • coblat8 years ago
    erega ubwo iyindi buget igiye kubigenderamoha. ahaha
  • Balinda8 years ago
    ubushize uwari butsinde yari igisonga cya doriane mwaramwibye kumugaragaro Mugerageze umwaka utaha muzirinde za ruswa namanyanga mugutora merci
  • yes8 years ago
    Uravuga ngo wabihaze se ko amafaranga abigendamo nubundi Atari kuzaza iwawe ngo agufashe mutubazo wifitiye. Bareke bishimishe kuko nubundi ababikora baranezerewe. Ufite azahabwa
  • oya8 years ago
    Ayo mafaranga ngo ntimwayafashisha abakene ngo muratora miss .yeweeee





Inyarwanda BACKGROUND