Mu gihe tugenda tugana mu mpera z’umwaka wa 2015, hagiye gutangira urugendo rw’amatora y’umukobwa uzasimbura Miss Kundwa Doriane, akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, uyu akaba azatoranywa mu bakobwa b’abanyarwandakazi bo hirya no hino mu gihugu.
Nk’uko byemezwa na Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ari nayo iheruka gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 yegukanywe na Miss Kundwa Doriane, guhera mpera z’iki cyumweru nibwo abakobwa babyifuza bazatangira kwiyandikisha mu bice bitandukanye by’igihugu ngo bazatoranyweho umukobwa uhiga abandi.
Miss Kundwa Doriane agiye kubona uzamusimbura ku mwanya wa Miss Rwanda
Uretse kwiyandikisha kandi, hazanatangazwa ku mugaragaro amategeko, amabwiriza n’ibizaranga igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2016, ikamba rizabona nyiraryo mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 nyuma yo guhatana mu buryo butandukanye buzatangazwa ku mugaragaro, kugirango hamenyekane urugendo ruzasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye.
Aha Miss Kundwa Doriane yambikwaga ikamba na Miss Colombe yari asimbuye kuri uyu mwanya
Uyu mukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, azaba ari uwa gatandatu uryambitswe nyuma ya Uwera Dalila waryambitswe mu 1994 ari nawe wari uwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Miss Bahati Grace waryambitswe mu mwaka wa 2009, Miss Mutesi Kayibanda Aurore waryambitswe muri 2012, Miss Akiwacu Colombe waryambitswe muri 2014 ndetse na Miss Kundwa Doriane uherutse kuryambikwa muri uyu mwaka wa 2015.
TANGA IGITECYEREZO