Ku nshuro ya kabiri, The 250 Events igiye gutanga ibihembo Red Carpet Fashion Awards ku bantu berekana imideri (Models) n’ababambika (Designers) mu gikorwa kizaba kuwa gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2015 muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama kuva saa kumi z’umugoroba.
Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntwari Armel, umwe mu bategura iki gikorwa, Red Carpet Fashion Awards, ni igikorwa kigamije guhemba aba nyamideri(models) n’ababambika designers mu kuzamura Fashion industry ya hano mu Rwanda. Yagize ati;
Nk’uko bakunze kubivuga Fashion is life (kwerekana imideri ni ubuzima) niyo mpamvu rero dushaka kuzamura Fashion Industry ya hano mu Rwanda tukibanda ku ama Agency n’aba Models n’aba Designers. Turashaka kubahemba (aberekana imideri n’ababambika) tukabaha imbaraga zo gukomeza kuzamura Fashion hano mu Rwanda.
Ntwari Armel yakomeje adutangariza ko muri uyu mwaka wa 2015, Red Carpet Fashion Awards yitabiriwe n’abasore n’inkumi 11 berekana imideri (Private Models) ndetse n’ibigo 8 (Agencies) byambika aberekana imideri.
Ibigo 8 byambika abanyamideri biri muri iri rushanwa hari: Beauty and Fashion Agency, Gesley Fashion Design,Hunter Hills Fashion Agency, Rex Fashion Agency, Starlet Fashion Agency, Urusaro Glamorous Agency na YCEG Modelling Agency.
Muri abo bose twavuze haruguru, abazahiga abandi mu kwerekana imideri kuri uwo munsi nyiri zina mu byiciro bitandukanye bazahembwa n’akanama nkemurampaka (Judges) ibihembo bitandukanye byatanzwe n’abafatanyabikorwa ba Red Carpet Fashion Awards 2015 barimo na Tigo Rwanda dore ko ariyo muterankunga wabo mukuru.
Ibyiciro (Categories) by’abahatana ni Best Modeling Agency,Best Fashion Designer,Best popular Agency,Best model(private) male & female,Best Popular Model male & female, bose bakazahabwa ibihembo bitandukanye. Agashya kazaba muri ibyo birori bizayoborwa na Kabs Kaloha ni uko hazaba hari abana bari hagati y’imyaka 8 na 12 bazakora Catwork.
Hano niho iki gikorwa cyo gutanga ibihembo kizabera
Kwinjira muri Red Carpet Fashion Awards 2015, ku banyeshuri ni 3000Frw, abantu bakuru ni 5000, Couples ni 8000, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10.000Frw. Kugeza ubu amatike yatangiye kuboneka, ukaba wayagura ukoresheje Serivisi ya Tigo Kash ariyo M Marketing aho wandika *200*14# ugakanda ahanditse Red Carpet Fashion Awards, ugakurikiza amabwiriza. Ubu buryo ushobora kubukoresha no ku yindi mirongo yaba MTN cyangwa se Airtel. Ikindi ni uko amatike ushobora kuyagura unyuze ku iduka ryo kuri interineti usanga ku rubuga kaymu.rw
Tubibutse ko amatora ari kubera ku rubuga www.inyarwanda.com aho ushobora guha amahirwe umunyamideri mwiza ndetse n’ikigo cyambika neza aberekana imideri, ukaba utanze umusanzu mu guteza imbere Fashion Industry.
REBA HANO URUTONDE N'AMAFOTO BY'ABANTU 11 BAZATORANYWA ABANYAMIDERI BEZA
1 Quinta Doriah w'imyaka 17
2 Uwase Tinah w'imyaka 20
3 Yedidia Evan w'imyaka 18
4 Mutesi K Eduige w'imyaka 19
5 Manzi Ryan w'imyaka 18
6 Fredy Nyemanzi w'imyaka 19
7 Dushime Bruce w'imyaka 19
8 Don Dickens w'imyaka 19
9 Cedric Gislain w'imyaka 19
10 Amir Rashid w'imyaka 20
11 Akanyana K Sandra w'imyaka 18
TANGA IGITECYEREZO