RFL
Kigali

Hagiye gutangwa ibihembo ku rubyiruko rwitwaye neza “Youth Cultural Carnival Awards 2015”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2015 10:08
0


Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba igikorwa cyo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwitwaye neza muri uyu mwaka wa 2015 mu marushanwa amenyerewe ku izina rya Youth Cultural Carnival Awards ategurwa mu rwego rwo kuzamura impano cyangwa guha umwanya abakiri bato mu kugaragaza impano zabo.



Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na bamwe mu bayobozi bategura icyo gikorwa Youth Cultural Carnival Awards 2015, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kanku J ndetse na Rugamba Tanguy  bavuze ko aya marushankwa agiye kuba ku nshuro ya kabiri abera hano mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro bazahemba urubyiruko rwitwaye neza mu mwaka wa 2015, abazahembwa bakaba bari mu byiciro 8 aribyo Best popular youth person of the year, Best event host of the year, Best singer of the year, Best video dancer of the year, Best dance crew of the year, Best youth page of the year, Best photographer of the year na Best fashion agency of the year.

Biteganyijwe ko kuwa  29 Ugushyingo 2015 kuri ii cyumweru aribwo umuhango nyiri zina wo gutanga ibyo bihembo. Umutera nkunga mukuru w’iki gikorwa akaba ari RWANDA FOAM. Kwinjira mu biroro bya Youth Cultural Carnival Awards 2015,mu myanya isanzwe  ni ukugura itike y’ibihumbi bitatu, imyanya y’icyubahiro ni ibihumbi bitanu, kugeza ubu amatike akaba yaratangiye kugurishwa.

Youth Cultural






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND