RFL
Kigali

GABON: Miss Mutesi Jolly yasangije abitabiriye inama ya UNESCO ubuhamya bw’uko u Rwanda rwiyubatse mu gihe gito nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2017 8:12
2


Mu minsi ishize nibwo Miss Mutesi Jolly yahagurutse mu Rwanda yerekeje mu gihugu cya Gabon aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ya Unesco, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Inama igamije kwigira hamwe uburyo bwo kubungabunga amahoro kuri uyu mugabane binyuze mu rubyiruko.



Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 nibwo Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro muri iyi nama ageza ku bateraniye muri iyi nama ubuhamya bw’ukuntu u Rwanda rwiyubatse ku buryo bwihuse nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aha uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iyi nama yagaragarije amahanga ko nyuma ya Jenoside  u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi nka Perezida Kagame umuyobozi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda. Aha akaba yagaragaje uburyo Perezida Kagame yagize uruhare mu kwiyubaka vuba ku gihugu nk’u Rwanda cyari cyamaze kwangizwa n’aya mahano.

Ibi ariko Miss Jolly Mutesi yabibwiye urubyiruko nyuma yo kurugaragariza ko ubu u Rwanda ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere. Iyi nama Miss Mutesi Jolly arimo muri Gabon izamara icyumweru kimwe uhereye umunsi uyu mukobwa yagendeyeho cyane ko yahagurutse mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2017.

jollyjollyMiss Jolly ubwo yatangaga ikiganirojollyMiss Jolly nyuma yo gutanga ikiganiro cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro6 years ago
    Wowe rwose uzagera kure uri umukobwa wihagazeho.Komereza aho
  • 6 years ago
    Sha uyu mwana ni igitangaza pe, gusa uzagumabe courage uzagera Kure ufite umuco,ubwenge bow ni karemano ,uri umukobwa mwiza,rero ni udateshuka ku ntego uzaba umuntu uko eye vuba aha kbsa.kuko leta ikeneye abantu nkawe





Inyarwanda BACKGROUND