RFL
Kigali

Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/12/2017 12:58
2


Mu marushanwa yabereye muri Cross River ho mu Majyepfo ya Nigeria, Fiona Muthoni Naringwa wari uhagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa 2, aba igisonga cya mbere cya nyampinga wa Afurika wa 2017.



Aya marushanwa yari yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ikamba rikaba ryegukanywe na nyampinga wo muri Botswana Gaseangwe Balopi wegukanye sheik ya 30,000$ n’imodoka nshya ya SUV Jeep. Abinyujije kuri Instagram, Fiona yasangije abamukurikira amakuru y'uko atewe ishema no kuba umunyarwanda ndetse by'umwihariko kuba yihesheje ishema we ubwe yegukana umwanya wa 2 muri iri rushanwa.

JPEG - 67.1 kb

Gasaengwe Balopi wo muri Botswana niwe wegukanye ikamba

Abakobwa 25 bari bitabiriye iri rushanwa bagiye bahatana mu byiciro bitandukanye ndetse baniyerekana mu myambaro itandukanye harebwa ubwiza bwabo. Fiona yabashije kugera muri 5 ba mbere bahatanira ikamba ndetse anegukana umwanya w’igisonga cya 2 cya nyampinga wa Afurika.

JPEG - 82.2 kb

Fiona Muthoni Naringwa niwe wamuguye mu ntege

Uyu mukobwa si ubwa mbere agiye mu marushanwa y’ubwiza kuko yitabiriye n’amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda muri 2015 abasha kwegukana umwanya wa 4 kuko yabaye igisonga cya 3 nyuma y’uko Doriane Kundwa ari we wari wabaye nyampinga, igisonga cya mbere aba Uwase Vanessa Raissa, icya kabiri aba Akacu Lynca.

Fiona yahatanye muri Miss Rwanda 2015

JPEG - 93.5 kb

Uwo muri Afurika y'Epfo yabaye igisonga cya 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    congs to her
  • musomyi6 years ago
    muri miss rwanda nuko habamo kata nyinshi erega





Inyarwanda BACKGROUND