RFL
Kigali

FASHION LINE:Uko Sunday Justin yatangije 'Igitenge Fashion House', intego yari afite n'imbogamizi ahura nazo-VIDEO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:21/06/2017 11:24
1


Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko 'Igitenge fashion house' yatangiye n’intego yayo, ubu ikaba iri muri kompanyi y’icyitegererezo mu zitunganya iby’ibikorerwa mu rwanda (Made in Rwanda).



“Igitenge fashion house”yatangiye mu mwaka wa 2016 ,itangizwa na Sunday Justin akaba yarayitangije kuko ubwe ari ibintu akunze kandi akaba yarabonaga ko byaremera akazi abantu benshi cyane cyane abari n’abategarugori maze bihurirana na gahunda ya leta yo guca burundu imyambaro n’ibindi bikoresho byakoreshejwe bituruka hanze y’u Rwanda maze ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe.

Aganira na Inyarwanda.com, Sunday Justin yavuze ko hakiri imbogamizi ku bikorerwa mu Rwanda kuko usanga ibikoresho by’ibanze bikoreshwa biba bituruka mu mahanga gusa baracyagerageza kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo bigire hamwe icyakorwa bitume bibageraho bihendutse. Indi mbogamizi nuko ibi bikorerwa mu Rwanda akenshi usanga bikundwa n’abanyamahanga cyane kuruta abenegihugu. Kuri ubu ushobora kugura umwambaro udozwe mu gitenge, ibiciro ni uguhera ku 2000 Frw kugeza ku 60.000 Frw by’amafaranga y’u Rwanda.

REBA HANO SUNDAY JUSTIN ASOBANURA BYINSHI KURI KOMPANYI YE IGITENGE FASHION HOUSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Louis6 years ago
    TURIFUZA KWIGA





Inyarwanda BACKGROUND