Ubu mu mategeko no mu miryango, Miss Agasaro Nadia Farid ni umugore wa Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman. Ibi rero byateye benshi kwibaza icyo ikamba rya Nyampinga yari yambaye rizaba dore ko ubundi bitemewe ko umugore yambara ikamba rya Nyampinga kandi yaramaze kuba umutegarugori.
Miss Nadia yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya muri uyu mwaka wa 2015 kugeza ubu akaba ariwe ucyambaye iri kamba dore ko ubusanzwe agomba gusimburwa mu mwaka utaha nk’uko biteganijwe mu mitegurire y’amarushanwa ya ba Nyampinga.
Ariko se ubu iyi kaminuza irarikera iri kamba umugore cyangwa irarimwambura? Nirimwambura se irariha nde? Ese haba hagiye gukorwa andi marushanwa ashaka uwamusimbura cyangwa rirahabwa igisonga? Ibi ni ibibazo umuntu wese yakwibaza kandi kugeza ubu bitarabonerwa ibisubizo dore ko kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya butaragira icyo butangaza kuri Nyampinga wayo wabaye umutegarugori.
Agasaro Nadia Farid yegukanye ikamba rya Nyampinga wa MKU, muri uyu mwaka wa 2015
Kugeza ubu ari Miss Agasaro Nadia, ari n’abayobozi ba MKU nta n’umwe uragira icyo avuga kuri iyi ngigo, hakaba hacyibazwa ikizakorwa niba azagumana iri kamba cyangwa niba azaryamburwa rikambikwa undi muntu.
Twifuje kuvugana n'umwe mu bategura igikorwa cy’amarushanwa ya Nyampinga w’iyi Kaminuza ngo atubwire niba hari umwanzuro bafashe kuri iyi ngingo, ntitwabasha kumubona ku murongo wa telefoni
Agasaro yari yaratangiye ibikorwa nka Miss. Aha yari kumwe na bagenzi be ndetse n'abagize PMA, mu gikorwa cyo gusura Urwibutso
Twaganiriye kandi na Miss Francine Uwase, wabaye Nyampinga wa MKU mu mwaka wa 2014 atubwira ko kugeza ubu atazi ko ubuyobozi bw’ishuri n’abategura iki gikorwa bataragira icyo babitangazaho ko ndetse na we nta burenganzira afite bwo kugira icyo abivugaho gusa atubwira ko ku giti cye na we biramutse bimubayeho, akabona umukunzi bifuza kurushinga ikamba ritamubera inzitizi n’ubwo yaba agifite ikamba.
Ati “Nk’abakobwa hari igihe uhura na relation (umubano) ituma uba mariée (ushyingirwa) nkaba numva ikamba ritakubera uruzitiro. Icy’ingenzi ni ukubikora mu buryo bukwiye kandi buri mu murongo, bugaragarira buri umwe wese atari ukuvuga ngo ugiye nijoro cyangwa ibindi nk’ibyo ari narwo rugero numva Nyampinga agomba gutanga.”
Iyi modoka kimwe n'ikamba ni kimwe mu bihembo yegukanye. Ese nayo agomba kubyamburwa?
Kugeza ubu Miss Agasaro ni umutegarugori ariko aracyambaye ikamba rya Nyampinga tukaba twategereza icyemezo kizafatwa n’abategura iki gikorwa cyangwa niba nanone bazahitamo gukomeza kuryumaho ntibagire icyo bavuga cyangwa bakora.
Reba incamake y'ubukwe bwa Miss Agasaro Nadia Farid na Riderman mu mihango yo gusaba no gukwa
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO