RFL
Kigali

Ese birakwiye ko ikamba rya Nyampinga wa MKU riguma mu maboko y’umutegarugori?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/07/2015 16:21
3


Ubu mu mategeko no mu miryango, Miss Agasaro Nadia Farid ni umugore wa Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman. Ibi rero byateye benshi kwibaza icyo ikamba rya Nyampinga yari yambaye rizaba dore ko ubundi bitemewe ko umugore yambara ikamba rya Nyampinga kandi yaramaze kuba umutegarugori.



Miss Nadia yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya muri uyu mwaka wa 2015 kugeza ubu akaba ariwe ucyambaye iri kamba dore ko ubusanzwe agomba gusimburwa mu mwaka utaha nk’uko biteganijwe mu mitegurire y’amarushanwa ya ba Nyampinga.

Ariko se ubu iyi kaminuza irarikera iri kamba umugore cyangwa irarimwambura? Nirimwambura se irariha nde? Ese haba hagiye gukorwa andi marushanwa ashaka uwamusimbura cyangwa rirahabwa igisonga? Ibi ni ibibazo umuntu wese yakwibaza kandi kugeza ubu bitarabonerwa ibisubizo dore ko kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya butaragira icyo butangaza kuri Nyampinga wayo wabaye umutegarugori.

Agasaro Nadia Farid yegukanye ikamba rya Nyampinga wa MKU, muri uyu mwaka wa 2015 

Kugeza ubu ari Miss Agasaro Nadia, ari n’abayobozi ba MKU nta n’umwe uragira icyo avuga kuri iyi ngigo, hakaba hacyibazwa ikizakorwa niba azagumana iri kamba cyangwa niba azaryamburwa rikambikwa undi muntu.

Twifuje kuvugana n'umwe mu bategura igikorwa cy’amarushanwa ya Nyampinga w’iyi Kaminuza ngo atubwire niba hari umwanzuro bafashe kuri iyi ngingo, ntitwabasha kumubona ku murongo wa telefoni

 Agasaro yari yaratangiye ibikorwa nka Miss. Aha yari kumwe na bagenzi be ndetse n'abagize PMA, mu gikorwa cyo gusura Urwibutso

Agasaro yari yaratangiye ibikorwa nka Miss. Aha yari kumwe na bagenzi be ndetse n'abagize PMA, mu gikorwa cyo gusura Urwibutso

Twaganiriye kandi na Miss Francine Uwase, wabaye Nyampinga wa MKU mu mwaka wa 2014 atubwira ko kugeza ubu atazi ko ubuyobozi bw’ishuri n’abategura iki gikorwa bataragira icyo babitangazaho ko ndetse na we nta burenganzira afite bwo kugira icyo abivugaho gusa atubwira ko ku giti cye na we biramutse bimubayeho, akabona umukunzi bifuza kurushinga ikamba ritamubera inzitizi n’ubwo yaba agifite ikamba.

Ati “Nk’abakobwa hari igihe uhura na relation (umubano) ituma uba mariée (ushyingirwa) nkaba numva ikamba ritakubera uruzitiro. Icy’ingenzi ni ukubikora mu buryo bukwiye kandi buri mu murongo, bugaragarira buri umwe wese atari ukuvuga ngo ugiye nijoro cyangwa ibindi nk’ibyo ari narwo rugero numva Nyampinga agomba gutanga.”

Iyi modoka kimwe n'ikamba ni kimwe mu bihembo yegukanye. Ese nayo agomba kubyamburwa?

Kugeza ubu Miss Agasaro ni umutegarugori ariko aracyambaye ikamba rya Nyampinga tukaba twategereza icyemezo kizafatwa n’abategura iki gikorwa cyangwa niba nanone bazahitamo gukomeza kuryumaho ntibagire icyo bavuga cyangwa bakora.

Reba incamake y'ubukwe bwa Miss Agasaro Nadia Farid na Riderman mu mihango yo gusaba no gukwa

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nema8 years ago
    miss mont Kenya si miss Rwanda nibamureke yirwarize .ako naramugaye gusa ako mu Rwanda abagabo barabuze pe cg ni guma guma riderman yegukanye yatumije abakobwa basara kuko nuwo Asina nabonye ari umunyarwandakazi udakwiriye umuhungu nkuriya cyakoze nadia naho gato Asina Imana igukijije , ibiziriko ,amasheni ,na poket zuriya muhungu uri umukobwa uri formal kandi ibibyose nubwo mwembi mutavuze impanvu nziko mubyowazize kwihagararaho birimo. riderman urimurukundo ako subwanbere ukunze .
  • vakubintu8 years ago
    Nema nkawe ubabajwe n'iki? niba raidamani yambara chains yamaze urazimugurira?cyangwa se asna yamukunze atabyambarasubundi uzanye asna munkugute wigeze ubisoma? ngo nadia si miss??amashyari gusa..... nzaba ndora. ubu wasanga uri agakobwa gasa nabi kagumiwe ukaza utuka abandi bana. Urugo ruhire kubageni
  • vakubintu8 years ago
    Nema nkawe ubabajwe n'iki? niba raidamani yambara chains yamaze urazimugurira?cyangwa se asna yamukunze atabyambarasubundi uzanye asna munkugute wigeze ubisoma? ngo nadia si miss??amashyari gusa..... nzaba ndora. ubu wasanga uri agakobwa gasa nabi kagumiwe ukaza utuka abandi bana. Urugo ruhire kubageni





Inyarwanda BACKGROUND