RFL
Kigali

Ese aba-Guides babwirwa niki aho inyamaswa ziherereye kugira ngo zisurwe?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2016 22:43
0


Akenshi haba ku bantu basura ahantu nyaburanga baba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda ubwabo, ntawava mu bucyerarugendo atabajije ikibazo kirenze kimwe ashaka gushira amatsiko ndetse no guharanira kumenya ibijyanye n’ibyo yagiye gusura.



Ikibazo gikunze kwiganza cyane ni ku bucyerarugendo bujyanye no gusura ahantu nyaburanga ariko ibyo ushaka biri mu ishyamba ry’inzitane aho abenshi batungurwa no kubona abashinzwe kuyobora abantu (Guides) babageza ku byo baba bashaka gusura cyane cyane inyamaswa.

Displaying DSC_0036.JPG

Ishyamba rimeze gutya gushakishamo ikintu mudafitanye gahunda

Iki ni nacyo kibazo umunyamakuru wa INYARWANDA yibajije ubwo yatemberezwaga ishyamba riri ahitwa Kabatwa mu murenge wa Kinigi ahateraniye imiryango y’inkima zibera mu ishyamba ryiganjemo inzitane y’imigano. Mu kugira aya matsiko, byabaye ngombwa ko Ndayambaje Charles Bertin ushinzwe kugenzura no kuyobora abasura inkima muri iri shyamba abazwa uburyo bamenya aho inyamaswa ziri kugira ngo abantu nibazisura bazibone.

Mu gusubiza, Ndayambaje yatangiye agira ati”Igikoresho cya mbere tuba dufite ni Communication Device, icyo bita Radio.Tuba dufite Radio tuvugana n’undi mu-guide uba wasigaye hanze ya parike .Ubwo kugira ngo tuvugane nawe birumvikana ko tuba tuzi amayira aho tugomba kuba twaca cyangwa twaciye, tukamubwira tuti ca aha n’aha tugeze aha n’aha nyuma akaza kuko nawe aba ari kutwumva ku cyombo, ubwo nawe akaba atugezeho”.

"Tuba dufite amakarita (map) ndetse na GPS nk’ubu ndayifite (icyo gihe).Iyo utari wamenya amayira neza, ufata GPS ukareba ubutumburuke urihe ugahuza neza ugahita ufata map (ikarita) ugahita umenya aho ugomba kugana”.

Ndayambaje Charles Bertin  ushinzwe kumenya inkima ziba mu gace ka Kabatwa 

Ese iyo bamaze kwinjira muri parike bamenya gute aho inyamanswa (Inkende) ziherereye?

Ndayambaje yavuze ko iyo bamaze kwinjira mu ishyamba bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo bamenye aho inyamanswa ziri. Gusa yakomeje avuga ko iyo uburyo bumwe bwanze bakurikizaho ubundi mu buryo bwihuse kugira ngo amasaha bahaye ba mucyerarugendo kugira ngo agere kuri parike ataza kurenga bityo akabangamirwa.

Uburyo yahereyeho, bakigera mu ishyamba barabanza bagatuza bagatega amatwi bakumvirizsa nib anta majwi y’inyamaswa bakumva hafi yabo. Iyo basanze bidakunda ko bumva amajwi bahita bajya ku buryo bwo kwitegereza neza mu byanya biri kure, bakararanganya amaso bareba ko babona byibura aho ibiti n’ibyatsi biri kunyeganyega bityo bakaba bahagana bakareba.

Iyo ubu buryo bwanze, Ndayambaje yavuze ko bahita bafata gahunda yo kugenda bareba hasi bashakisha byibura udusigarizwa tw’ibiryo zaba zariyeho.Iyo ngo ababonye utewatsi zarumyeho cyangwa indabyo, bahita bakurikira iyo nzira, ngo hari igihe birangira bazigezeho.

Gusa kandi bishobora kuba ngombwa ko uburyo bwose bwanga bikaba ngombwa ko bashakisha aho zaba zataye umwanda wazo (aho zituma) bityo bakamenya niba zihavuye mu kanya kanganan gute. Iyo bamaze kubona itsinda ryazo (inyamaswa) aho ziri bahita bahamagara umu-guide uri kumwe n’abacyerarugendo agahita ababwira bagatangira kwinjira ishyamba bityo bakaza bagasanga inyamanswa bifuza gusura ziri mu bwatsi n’ibiti bishimira.

 

Ishyamba riba ari inzitane

Displaying DSC_0040.JPG

Ba mucyerarugendo mu nzira y'inyamaswa


 Ibiti, cyane cyane imigano nibwo buzima bwazo.

Inyamaswa(Inkima) mu giti hejuru

Aba-guides n'aba-trackers aaba bavugana ku byombo.

Umu-guide uri hanze y'ishyamba avugana na mugenzi we uri imbere mu ishyamba

Kubera iri bara ryayo ryo ku ijosi no mu maso niyo mpamvu bayise Golden Monkey.

Uwuri mu ishyamba iyo azibonye ahita ahamagara abari hanze bakinjira

Iyo zumva hari aho zigejeje zihaze, zirakina zikisanzuranaho cyane.

Inkima zigirana ibihe byiza

Akapa kakwereka ko ugiye guterera umusozi wa Kabatwa aho umuryango twasuye ukunze kuba uri.

Kabatwa ahabarizwa inkima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND