RFL
Kigali

Eric Birasa nyiri Ian Boutique yagizwe umuyobozi mukuru wa Premier Model Agency mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2016 4:03
7


Premier Model Agency izwiho gutegura ibikorwa byo kwerekana imideri, mu bakobwa benshi yagiye itoza, bamwe muri bo bagatsinda amarushanwa atandukanye, ubu bakaba ari ba nyampinga abandi ari abanyamideri b’umwuga, kuru ubu iyi kampani yashyizeho umuyobozi mushya uhihagarariye mu Rwanda.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umunyamideri Claude Ndayishimiye watangije Premier Model Agency ndetse akaba ariwe wari umuyobozi mukuru, yadutangarije ko mu minsi ishize bashyizeho umuyobozi mushya uzahagararira iyi kampani mu Rwanda, uwo muyobozi akaba ari Eric Birasa nyiri Ian Boutique.

Eric Birasa

Eric Birasa umuyobozi wa PMA mu Rwanda

Claude Ndayishimiye yakomeje avuga ko impamvu bashyizeho umuyobozi mu Rwanda ari uko bashaka gutangiza Premier Model Agency ku mugabane wa Amerika ari naho muri iyi minsi ari kubarizwa. N’ubwo bitoroshye kuhatangiza kampani y’aberekana imideri, Claude yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 afite icyizere ko PMA izaba yaratangiye gukorera muri Amerika. Yagize ati:

Ni Eric Birasa nyiri Ian Boutique,yabaye umuyobozi wungirije wa PMA(Premier Model Agency) akaba ari nawe uyihagarariye kugeza ubu mu Rwanda nka Acting Managing Director,kuko njyewe ndi gushaka uburyo nyitangiza hano (muri Amerika) kandi kuko ntakiba mu Rwanda nkeneye umpagararira, twamushyizeho mu mpera z'icyi cyumweru gishize(mu mpera za Mutarama uyu mwaka).

Gutangiza PMA hano biragoye  kuyitangiza ariko hari uburyo nzabikoramo bwa buhoro buhoro kuko nzabifatanya n'indi company nzafungura, so mu mpera z'uyu mwaka (2016) nzaba natangiye, naho mu Rwanda tugiye gutangiza Premier Model Academy, izajya itoza aba Models bashya,nibamara kubimenya iba launching (iberekane)hanyuma izajya inatanga Awards(ibihembo) ku ba Models bitwaye neza mu mwaka, So Premier Model Academy izatangira mu kwa kabiri.

Claude Ndayishimiye watangije Premier Model Agency

Claude Ndayishimiye yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko bibakundiye uyu mwaka wa 2016 bakora igikorwa kimwe ariko bagakomeza na gahunda yo gutora aba Models ba mbere. Ku bijyanye no kuba Premier Model Agency mu myaka yatambutse hari byinshi byiza yakoze ariko muri iyi minsi ikaba itacyumvikana cyane, yavuze ko byatewe no kuba yarimutse akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ngo bakomeje kujya batoza abanyamideri by’umwihariko ubu bakaba bafite bane bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016. Yagize ati:

Impamvu nta bikorwa twakoraga ni ukubera gahunda zanjye zo kwimukira USA kandi nta wundi muyobozi nari nabona ariko PMA yakomeje gutoza aba Models icyaburaga ni ama show gusa naho ubundi hari n’aba Miss bagiye bakomoka muri PMA naragiye nka Balbine ndetse no muri uyu mwaka wa 2016 dufitemo 4 batambutse mu bazahatanira Miss Rwanda Kandi abo bose batojwe naragiye. Harimo Mutoni Balbine,Mutesi Joly,Mutesi Eduige na Karake Doreen.

misses

Ibirori bya PMA biheruka byitabiriwe n'aba Nyampinga batandukanye bo mu Rwanda

Flora

Miss Mutoniwase ni umwe mu batojwe na PMA

winners

Hano ni muri 2012 mu gikorwa cyo gutora abanyamideri beza mu Rwanda cyateguwe na PMA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco8 years ago
    ariko ibisigaye biba iwacu kweli hahah aba ngo ni ba miss!! abandi ngo ni beza? mperuka Eric cyeraaa twajyaga dusengana.. ese uracyakunda Imana nka cyera, cunga neza utazamura ubwibone ni ikizira imbere y' Imana.
  • 8 years ago
    Abanyamitwe gusa
  • 8 years ago
    Muribyo byose wumva hari acyatuma ureka gukunda Imana?
  • 8 years ago
    @CCO Gusenga ntibibuza umuntu gukora ngo yiteze imbere !! Niba ntawe abangamiye Imana yirekere akazi kayo izamucire urubanza niba hari ikibi yakoze ariko wiyivugira!
  • 8 years ago
    kananura
  • gratia8 years ago
    Keep it up! ntiwumve abaguca intege. Umurimo wose unoze kandi uri mu kuri Unogera Imana...Icyangombwa nukuyihesha Icyubahiro
  • Miss li8 years ago
    Gukunda IMANA No kwiteza imbere bihuriye he? Injiji Muri benshi Ian boutique komera utere imbere ko abaguca intege Ni aba contre succès





Inyarwanda BACKGROUND