RFL
Kigali

Demi Leigh Nel Peters wo muri Afurika y’Epfo niwe wegukanye ikamba rya Miss Universe –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 9:31
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 nibwo mu mujyi wa Las Vegas haberaga ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Universe, muri ibi birori Demi Leigh Nel Peters wari uhagarariye Afurika y’Epfo niwe wegukanye ikamba mu marushanwa ataritabiriwe n’umunyarwandakazi.



Miss Nel Peters yatorewe kuba Nyampinga w’Isi umwaka wa 2017 ahigitse bagenzi be basaga 91 akurikirwa n’abakobwa babiri. Igisonga cya mbere ni Miss Colombia Laura González mu gihe igisonga cya Kabiri cyabaye Miss Jamaica Davina Bennett, ibirori byo gutanga iri kamba byabereye mu Mujyi wa Las Vegas.

Nk'uko bitangazwa n'abategura amarushanwa y’ubwiza hano mu Rwanda ngo birashoboka ko mu myaka iri imbere Abanyarwandakazi bajya bitabira iri rushanwa cyane kuko iri naryo ari rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi.

REBA AMAFOTO:

Miss UniverseMiss UniverseMiss UniverseMiss UniverseMiss UniverseByari ibyishimo kuri uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Universe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND