Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 nibwo mu mujyi wa Las Vegas haberaga ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Universe, muri ibi birori Demi Leigh Nel Peters wari uhagarariye Afurika y’Epfo niwe wegukanye ikamba mu marushanwa ataritabiriwe n’umunyarwandakazi.
Miss Nel Peters yatorewe kuba Nyampinga w’Isi umwaka wa 2017 ahigitse bagenzi be basaga 91 akurikirwa n’abakobwa babiri. Igisonga cya mbere ni Miss Colombia Laura González mu gihe igisonga cya Kabiri cyabaye Miss Jamaica Davina Bennett, ibirori byo gutanga iri kamba byabereye mu Mujyi wa Las Vegas.
Nk'uko bitangazwa n'abategura amarushanwa y’ubwiza hano mu Rwanda ngo birashoboka ko mu myaka iri imbere Abanyarwandakazi bajya bitabira iri rushanwa cyane kuko iri naryo ari rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi.
REBA AMAFOTO:
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Universe
TANGA IGITECYEREZO