RFL
Kigali

Club Himbaza y’abarundi ifatanyije na Jules Sentore bateguye igitaramo cy'umuco kuri Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2015 15:01
0


Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015 ari kuri Noheli,kuri Sports View Hotel hazaba igitaramo “Happy Christmas concert” cyateguwe na Club Himbaza ibyina ingoma n’imbyino z’ikirundi ku bufatanye n’umuhanzi Jules Sentore wa hano mu Rwanda.



Claude Ntamwishimira umuyobozi wa Club Himbaza, yatangarije Inyarwanda.com ko bateguye icyo gitaramo “Happy Christmas concert “ kizaba kuri Noheli kugira ngo bazataramire abarundi bari mu Rwanda barusheho kwishimana nabo k’umunsi mukuru.

Club Himbaza

Yakomeje avuga ko Jules Sentore bamuhisemo kuko ari we muhanzi nyarwanda bamenye uririmba mu njyana ya gakondo. Agashya benshi batamenyereye gateganyijwe muri icyo gitaramo, ni uko Club Himbaza izafata indirimbo za Jules Sentore bakazihuza n’ingoma mu mbyino z’ikirundi.

Umuhanzi Jules Sontore azafatanya na Club Himbaza

Club Himbaza

Indirimbo za Jules Sentore bazazibyina mu kirundi

Kwinjira muri icyo gitaramo “Happy Christmas concert” ni ukwishyura 5000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 3000Frw mu myanya isanzwe. Tubibutse ko iki gitaramo kizabera kuri Sports View Hotel i Remera mu mujyi wa Kigali.

Club Himbaza

Club Himbaza igiye gutaramira abanyarwanda n'abarundi kuri Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND