Nubwo nta bushakashatsi burabaho bubigaragaza, ntawatinya kuvuga ko uyu mwali ari muri bake cyane bamaze gukora amateka atarakorwa na benshi mu ruganda rw’imideri mu Rwanda.
Liliane Kalima yavutse ku wa 12 Mutarama mu mwaka 1994 avukira i Nyamata mu Rwanda, ubu akaba atuye mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).Ku ndeshyo ya 6"00 ft (1m83) ndetse n’urukundo rudasanzwe yakundaga ibijyanye n’imideri(Fashion) byamufashije cyane kwinjira ku isoko ry’imideri muri USA dore ko yabitangiye afite imyaka 21 y’amavuko. Kalima yageze muri Amerika afite imyaka 15 aho yaragiye kwiga ndetse no kugerageza amahirwe mu bijyanye n’imikino ya Basketball na Volleyball.
Kalima Liliane umunyamideli umaze kubaka izina muri Amerika
Mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati ”Naje hano nzanywe no kwiga ndetse no gukina mu 2009, ngeze hano buri wese yatangazwaga n’indeshyo yanjye. Naje gukina Basketball na Volleyball ariko nyuma mpitamo gukomeza volleyball yonyine kuko ariyo nakundaga cyane. Ndagije amashuri yisumbuye nahise ndekera gukina”. Uyu mukobwa yahise akomereza amasomo ye muri kaminuza ya Indiana University -Purdue University Indianapolis(IUPUI).
Ku myaka 18 ubwo yarari muri Indy international festival,yaje kubonwa n’umufotozi w’umwuga witwa Lenny White aramukunda amubwira ko uko asa ndetse n’indeshyo ye yagerageza ibijyanye n’imideri. Gusa kuri iyo imyaka, ababyeyi be bamureraga (umuryango wa Kizito Kalima na Stacy Kalima) barabyanze, kuko bamubwiraga ko akiri muto ko ahubwo yakomeza kwita ku masomo ye gusa.
Amaze kugeza imyaka 21 ni bwo yagerageje uburyo yakwinjira mu nzu ikomeye cyane ikora ibijyanye n’imideri (fashion agency) yo mu mujyi wa Indianapolis. Sibyatinze kuko nyuma y’umwaka umwe n'iriya agency ya L Models yo muri Indiana, yumvishe yiteguye bihagije ni bwo guhita akomereza gushakira no mu yindi mijyi ikomeye ku Isi mu by’imideri. Uyu mukobwa yahise ahera mu mujyi wa Chicago aho yahise akundwa na Agency ya Factor Chosen, iri mu zikomeye ku isi dore ko inafite amashami mu bindi bice bya Amerika nka California na Atlanta.
Nyuma gusa y’amezi atandatu muri Factor Chosen ya Chicago, umujyanama we yamubwiye ko igihe kigeze akagana isoko rya New York riri mu ayoboye isi muri fashion dore ko hari hamaze no kuboneka inzu zimwifuza muri Ney York. Ku itariki ya 15 Kanama muri uyu mwaka wa 2017 ni bwo yerekeje i New York, uyu akaba yaraje guhitamo iyitwa Fenton Model Management, iyi nzu ikaba ari nayo barimo gukorana mu bijyanye na New York Fashion Week y’uyu mwaka wa 2017.
Kalima Liliane inkumi imaze kubaka izina mu bakobwa bamurika imideri ku muri Amerika
Kalima avuga ko kwinjira muri New York Fashion Week ari inzozi ze zabaye impamo dore ko mu by'ukuri ari n’inzozi za buri munyamideri wese aho ava akagera ku Isi.Yakoze bwa mbere muri New York Fashion Week umwaka ushize wa 2016 akiri muri L Models yo muri Indianapolis, ngo yarari kugerageza amahirwe dore ko yari mushya cyane muri urwo ruganda ariko ngo bakihagera abanyamideri benshi bahise bamukunda cyane.
Kalima Liliane muri Amerika bamukundiye uko areshya ndetse n'ukuntu afite amaguru maremare
Abasaga 18 bose bahise bamukoresha muri icyo gihe. Ibi akaba ari ibintu bitari bisanzwe cyane ku muntu mushya nkawe. Hashize iminsi micye, Lilian Kalima yisanze kuri E TV yerekana imideri ku banyamideri(Fashion designers) bari batsinze muri NYFW, akaba yari no kuri YouTube nk’uwatsinze ikitwa Project Runway.
Nkuko twabivuzeho haruguru, magingo aya, uyu mwali ari kwetegura kwitabira New York Fashion Week izaba tariki 6-15 Nzeri 2017, ubu imyiteguro ikaba irimbanyije we akaba afite abanyamideri banyuranye bakomeje kumwiyambaza ngo azabafashe kumurika imideri yabo.
Kalima Liliane asanzwe amurika imideri muri Amerika
Kalima Liliane yabuze ababyeyi be akiri muto cyane, ababyeyi be akaba ari Cyabukombe Epimaque na Mukarumongi Jeanne D’Arc, bose bakaba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababyeyi be bakaba barishwe nyuma y'amezi make nyuma yo kumwibaruka.
Kalima Liliane avukana n’abandi bana batatu ari bo bakuru be Annonciatta Mukarungwiza na Josiane B. Kalima hamwe na musaza wabo witwa Jean Pierre Uwamahoro. Uyu musaza wabo akaba azwi cyane muri siporo y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball aho azwi nka Gasongo.
TANGA IGITECYEREZO