RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 2 Fespad yongeye yagarutse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2016 13:28
2


Fespad ni iserukiramu nyafurika ry’imbyino ryakunze kubera mu Rwanda rigahuza abacuranzi n’ababyinnyi bo mu bihugu bitandukanye nyafurika, kuri ubu iri serukiramuco rigiye kongera kugaruka nkuko Minispoc yabhamirije abanyamakuru.



Mu kiganiro n’abanyamakuru  Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko iri serukiramuco rigiye kugaruka kandi rikaza rimaze gukosokamo amakosa yose yagiye abamo mbere , aha yagize ati:” Twabanje kurihuza n’umuco ariko twari tutaranyurwa nuko ritegurwa gusa ndabizeza ko uyu mwaka iri serukiramuco rizaba  kandi rizaba ryiza kurusha ikindi gihe ryabaye.”

Minisitiri Uwacu Julienne yahamije ko iri serukiramuco riteganyijwe ku munsi w’umuganura aribwo rizatangira. Muri iki kiganiro Minisitiri yijeje abanyamakuru ko iri serukiramuco rizibanda cyane k’umuco ndetse no gushimisha abanyarwanda muri rusange binyuze muri muzika.

FESPADUbushize ubwo iri serukiramuco ryabaga abantu bararyitabiraga kuburyo bushimishije

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2013  bivuze ko uyu mwaka wari ugiye kuba uwa gatatu iri serukiramuco ritaba.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacman7 years ago
    Byaba byiza hatoranijwe Abahanzi bigaragaje mu Umuturere twose tw uRwanda kugirango barusheho kumenyekana, nukuvugako batorwa n Abanyamakuru bamaradiyo akorera mu Intara no muri utwo Uturere bafatanije na Abayobozi bashinzwe Umuco na Sporo.
  • ALICE7 years ago
    Ni byiza. Rizagere mu duce twinshi tw'igihugu, kandi hagemo abahanzi batandukanye.





Inyarwanda BACKGROUND