Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo bamwe mu banyamideri bahagarariye amwe mu ma kompanyi y’imideri ahuriye mu cyo bise Rwanda Fashion Designers’ Council bahuriye mu birori byo kumurika no kwamamaza imideri y’abanyarwanda byari byiswe Rwanda fashion designers.
Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu mu rugo rw’ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, iyi ambasade yanagize uruhare rukomeye mu gutegura ibi birori ifatanije n’ibindi bigo n’imiryango itandukanye nka German cooperation, PSF, GIZ,…
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda Arnaut Pauwels ubwo yahaga ikaze abitabiriye ibi birori
Rupari design, Rw&Aclothing, Uzuri K&Y, Inkanda house nibo banyamideri babashije kugaragara bamurika imideri yabo muri ibi birori bafatanije n’abamamaza imideri babanyamwuga bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda.
Aba ni bamwe mu banyamideri bagaragaje imideri yabo muri ibi birori
Inama y’ihuriro ry’abanyamideri rya Rwanda Fashion Designers Council imaze igihe gito itangiye, ikaba igizwe n’amakompanyi 8, nubwo abigaragaje kuri uyu mugoroba ari 5. Uhagarariye Uzuri K&Y ari nawe uyobora iri huriro yavuze ko bagize igitekerezo cyo kwihuza mu rwego rwo gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe kugirango bateze imbere ibijyanye n’imideri mu Rwanda ku buryo bigirira akamaro abari muri uyu mwuga, bigatanga imyidagaduro ikwiye kandi bigafasha mu iterambere ry’igihugu.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
Iyi ni imideri ya mbere yamuritswe muri ibi birori ya Rwanda clothing
Bamwe mu bari bitabiriye ibi birori
Umuhanzikazi Teta Diana nawe ntiyatanzwe
Abanyamideri bamuritse imideri ya Rupari design
Ibi birori byari byitabiriwe cyane
Olivis nawe yari yitabiriye
Bafataga udufoto tw'imideri itandukanye
Imideri ya Uzuri K&Y
Uyu niwe wayoboye ibi birori
Iyi mideri inyuranye nayo ni ya Inkanda house
AMAFOTO/Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO