Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2016 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y'uko umubyeyi wa Nyampinga w’Umuco Keza Joannah yatabarutse. Uyu mukobwa uzwi nk'umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yahamije aya makuru mu kiganiro gito yagiranye na Inyarwanda.com.
Tukimara kumenya aya makuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise avugisha uyu mukobwa Miss Bagwire Keza Joannah amubaza iby’iyi nkuru y’agahinda maze aduhamiriza ko mama we yatabarutse nyuma y’iminsi micye yari amaze arwaye dore ko yaguye kwa muganga gusa kubera uburyo yari akiri mu mirimo yo kwakira abantu uyu mukobwa ntiyabashije kugira byinshi adutangariza.
Inyarwanda.com twifatanyije na Keza Joannah ubuze umubyeyi we.
TANGA IGITECYEREZO