RFL
Kigali

Bitunguranye igikorwa cyo gutora Miss Ines Ruhengeri 2017 gihise gisubikwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2017 11:22
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo hatangajwe abakobwa barindwi bahataniraga ikamba rya Miss Ines 2017 ndetse hatangazwa ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe ari bwo hari kuba ibirori byo gutora umukobwa uhiga abandi uburanga n’ubwenge mu mwaka wa 2017, kuri ubu ibi birori byamaze gusubikwa.



Inyarwanda ikimara kumenya aya makuru yahise yifuza kugira byinshi isobanuza ku mpamvu zatumye hasubikwa igikorwa cyo gutora Nyampinga wa kaminuza ya Ines Ruhengeri, aha uyu munyamakuru wacu yavuganye n’uhagarariye abanyeshuri muri Ines Ruhengeri (Guild President) atangira asaba imbabazi abari biteguye kuzitabira iki gikorwa asoza atubwira ko cyamaze gusubikwa.

Kanda hano usome inkuru yabanje irimo nabakobwa barindwi bahatanira iri kamba rya Miss Ines Ruhengeri

Aha umuyobozi w’abanyeshuri muri Ines yagize ati”Urabona MINEDUC yamaze guhagarika amwe mu mashami yacu, abanyeshuri bamwe batashye hagiye abanyeshuri hafi 700 si abanyeshuri bacye, rero ntitwakora ibirori abandi batashye mu kigo hari agahinda gakomeye, ubuyobozi bwadusabye ko twasubika ibi birori bikazaba tumenye neza umwanzuro MINEDUC yafashe ku banyeshuri bigaga mu mashami atatu yamaze gufungwa muri kaminuza yacu.”

miss inesIgikorwa cyari kigeze kure gitegurwa gihagaritswe bitunguranye

Uyu muyobozi w’abanyeshuri yabwiye Inyarwanda.com ko igihe bazasubukuriraho ibikorwa byo gutora Miss Ines Ruhengeri bazabidutangariza nyuma yo kumenya ibyo MINEDUC izaba yafashe nk’ibyemezo ku banyeshuri bamaze gutaha nyuma yuko amashami bigagamo ahagaritswe. Aha uyu muyobozi yasabye imbabazi abanyarwanda bari bamaze gupanga gahunda zabo ko bazitabira iki gikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND