RFL
Kigali

Bishop Mukanziga yemeza ko gutoza abakobwa be kubaha Imana ari yo turufu bakoresha mu irushanwa ry’ubwiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2016 9:16
11


Nubwo hari bamwe mu bakristo bavuga ko nta mukristo wari ukwiye kujya mu marushanwa y’ubwiza kuko ngo ari ubwibone byongeye kandi abantu bose ngo bakaba basa imbere y'Imana, Bishop Mukanziga Brigitte asanga kujya muri iri rushanwa nta kibazo kirimo bigashimangirwa no kuba ashyigikira abakobwa be guhatanira ikamba ry’ubwiza.



Bishop Mukanziga Brigitte ni umushumba mukuru w’itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church). Yashakanye na Jean Claude KABIBI, mu bana bafitanye hakaba harimo na Kabibi Ingabire Kenny na Mutesi Eduige abakobwa bamaze kwandika amateka mu bijyanye no guhatanira ikamba ry’ubwiza, na cyane ko ababyeyi babo ngo babatoje kubaha Imana bikabafasha kudacika intege.

Miss Kenny Ingabire w’imyaka 16 y’amavuko ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga mu bakobwa bo mu mashuri yisumbuye (Miss High School 2016) mu birori biherutse kubera muri Kigali Serena Hotel aho uyu mukobwa yatunguwe cyane no kwambikwa iryo kamba, bikamurenga akarira.

Mutesi Eduige ni umukobwa utarigeze acika intege mu guhatanira ikamba ry’ubwiza kuko kuva muri 2014 ari bwo yatangiye kwitabira iri rushanwa ariko kugeza uyu munsi akaba atarahirwa no kwambara iri kamba. Muri uyu mwaka wa 2016, Mutesi Eduige yatsinze amajonjora yahereye mu ntara, agera mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa na bwo ntibyamuhira kuko ikamba ryaje kwambikwa Miss Mutesi Jolly.

Miss Mutesi Eduige wari muri 15 bahatanira Miss Rwanda 2016

Ubwo yavugaga ku ibanga akoresha kugira ngo abakobwa be badacika intege muri iri rushanwa ry’ubwiza rikunze kwamaganirwa kure na bamwe mu bakristo, Bishop Mukanziga Brigitte yavuze ko abakobwa be yabatoje kubaha Imana kandi kuyubaha akaba ari bwo bwenge, ibyo akaba ari byo bibaremamo ubushobozi n’icyizere. Yagize ati:

Nta kidasanzwe pe! Gusa abana banjye batojwe indangagaciro yo kubaha Imana, kandi ijambo ry’Imana rivuga ko kubaha Imana ari bwo bwenge. Sinibaza ko haba hari ikindi kidasanzwe uretse kubaha Imana no gusenga, kubaganiriza mu bwisanzure no kubaremamo ubushobozi n’icyizere.Papa wabo bakuze abakangurira kwigirira icyizere ariko n’ubundi agatsindagira za ndangagaciro zo kubaha Imana no gusenga.

Bishop Mukanziga Brigitte nyina wa Miss Kenny na Miss Eduige

Mutesi Eduige irushanwa rya mbere yitabiriye ni Miss High School 2014 gusa icyo gihe ntabwo yagize amahirwe kuko ryegukanywe na Miss Motoni Balbine. Ntiyigeze acika intege kuko muri uyu mwaka turimo yaje kwitabira Miss Rwanda na bwo ntiyagira amahirwe yo kwambara ikamba.

Uko kudacika intege kwe, ni byo byateye imbaraga murumuna we Kenny Ingabire yitabira Miss High School 2016 birangira yambitswe ikamba ari na ryo rya mbere ryatashye kwa Bishop Mukanziga uvuga ko abakobwa be yabatoje gusenga Imana no kuyubaha.

Ingabire Kenny

Miss Ingabire Kenny hamwe n'ibisonga bye Kirezi na Usanase

Miss Kenny Ingabire

Miss Ingabire Kenny hamwe na Doriane na Irebe Natacha Miss High School 2015

mutesi

Miss Mutesi Eduige ni we murumuna we Kenny yigiyeho kudacika intege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shumbusho AbubakaL7 years ago
    Amakuru Yanyu
  • kagabo peter7 years ago
    Njye nakomeje kwitegereza abakobwa bahataniraga miss rwanda iheruka. Uyu witwa Mutesi Eduige nabonaga nawe yari akwiye kuza mu batanu ba mbere. Ni iyo avuga ubona afite uburere bwiza n'igikundiro.
  • Angelique7 years ago
    Hmmm uhaze ntacyo adakora madam we, ejo bundi nibakubera ibirumbo nibwo uzamenya ibyo ubashyigikiyemo, courage
  • 7 years ago
    Abatekamitwe gusa
  • Bobos 7 years ago
    Ariko iyo basebya Imana, ngo yabatoje kubaha Imana babaweeee ntimukayituke umukobwa watojwe kubaha Imana ajya kuyubahira muri ba miss , ese kuki utabatoje kububwa nibyo mutunze mukareka kujya kwambarira udu kariso kukarubanda ngo mubone imodoka none Imana, yewe nibaruko Iryo juru umenya ntaribahope
  • samysky17 years ago
    Nzaramba tu !
  • 7 years ago
    imana yabo ni inda niko ibyanditswe byera bivuga. aba bose n'uyu mugore ufite inkoni nta numwe Imana izi kandi izabihakana kuko nabo bapinga ijambo ry'Imana. Ninde bishop w'umugore mwabonye muri bible ko ijambo ry'Imana ridusaba kwigana abatubanjirije?( soma 1 Abakorinto14;34- nibwo umenya ko ibyo barimo ari ikizira ku Uwiteka).
  • Mutoni7 years ago
    Njye nta comments ndiibukore ku kwemere k'uyu muryango. Niba baesha imana cg batayibeshya ni gahunda zabo. Icyo navuga ni ikigaragarira amaso. uyu mujobwa mukuru arasa neza rwose. Nduzi yaba umugeni ucyeye cyane.
  • joseph7 years ago
    uragowe wowe ucira abantu ho iteka kuko ntuzi ibyo urimwo. Imana yabaremye niyo izi ukuri kubyatangajwe byose muri iyi nkuru.
  • Mushyi6 years ago
    Uwo bishop nu murwayi nawe asambana na bakozi bi mana bagiye kwigisha iwe nonese abatoza nawe icyo yahawe cyokwambarira ubusa abagabo babandi ni ngo abereyeho kuzisenya. Birababaje
  • Mutumishi6 years ago
    Nibyo uwo mugore nu musambanyi ,ndetse ya gwishije umugabo wanjye .ibyo nvuga nukuri imana yo mwijuru.ndetse na bavugabutumwa bose bajya iwe ni ko abigenza azi byose ubwenge bwose bwa bwabasambanyi . umugabo wanjye yasanze déjà ya maze gutegura na prudence .bagabo rero mube maso kuko akorana na sa tani .ntabwo waba mukozi w,imana ngo ukore ibyo.ushobora kukigwamwo icyaha ariko utagiteguye .ariko na ka menyero





Inyarwanda BACKGROUND