Nubwo hari bamwe mu bakristo bavuga ko nta mukristo wari ukwiye kujya mu marushanwa y’ubwiza kuko ngo ari ubwibone byongeye kandi abantu bose ngo bakaba basa imbere y'Imana, Bishop Mukanziga Brigitte asanga kujya muri iri rushanwa nta kibazo kirimo bigashimangirwa no kuba ashyigikira abakobwa be guhatanira ikamba ry’ubwiza.
Bishop Mukanziga Brigitte ni umushumba mukuru w’itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church). Yashakanye na Jean Claude KABIBI, mu bana bafitanye hakaba harimo na Kabibi Ingabire Kenny na Mutesi Eduige abakobwa bamaze kwandika amateka mu bijyanye no guhatanira ikamba ry’ubwiza, na cyane ko ababyeyi babo ngo babatoje kubaha Imana bikabafasha kudacika intege.
Miss Kenny Ingabire w’imyaka 16 y’amavuko ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga mu bakobwa bo mu mashuri yisumbuye (Miss High School 2016) mu birori biherutse kubera muri Kigali Serena Hotel aho uyu mukobwa yatunguwe cyane no kwambikwa iryo kamba, bikamurenga akarira.
Mutesi Eduige ni umukobwa utarigeze acika intege mu guhatanira ikamba ry’ubwiza kuko kuva muri 2014 ari bwo yatangiye kwitabira iri rushanwa ariko kugeza uyu munsi akaba atarahirwa no kwambara iri kamba. Muri uyu mwaka wa 2016, Mutesi Eduige yatsinze amajonjora yahereye mu ntara, agera mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa na bwo ntibyamuhira kuko ikamba ryaje kwambikwa Miss Mutesi Jolly.
Miss Mutesi Eduige wari muri 15 bahatanira Miss Rwanda 2016
Ubwo yavugaga ku ibanga akoresha kugira ngo abakobwa be badacika intege muri iri rushanwa ry’ubwiza rikunze kwamaganirwa kure na bamwe mu bakristo, Bishop Mukanziga Brigitte yavuze ko abakobwa be yabatoje kubaha Imana kandi kuyubaha akaba ari bwo bwenge, ibyo akaba ari byo bibaremamo ubushobozi n’icyizere. Yagize ati:
Nta kidasanzwe pe! Gusa abana banjye batojwe indangagaciro yo kubaha Imana, kandi ijambo ry’Imana rivuga ko kubaha Imana ari bwo bwenge. Sinibaza ko haba hari ikindi kidasanzwe uretse kubaha Imana no gusenga, kubaganiriza mu bwisanzure no kubaremamo ubushobozi n’icyizere.Papa wabo bakuze abakangurira kwigirira icyizere ariko n’ubundi agatsindagira za ndangagaciro zo kubaha Imana no gusenga.
Bishop Mukanziga Brigitte nyina wa Miss Kenny na Miss Eduige
Mutesi Eduige irushanwa rya mbere yitabiriye ni Miss High School 2014 gusa icyo gihe ntabwo yagize amahirwe kuko ryegukanywe na Miss Motoni Balbine. Ntiyigeze acika intege kuko muri uyu mwaka turimo yaje kwitabira Miss Rwanda na bwo ntiyagira amahirwe yo kwambara ikamba.
Uko kudacika intege kwe, ni byo byateye imbaraga murumuna we Kenny Ingabire yitabira Miss High School 2016 birangira yambitswe ikamba ari na ryo rya mbere ryatashye kwa Bishop Mukanziga uvuga ko abakobwa be yabatoje gusenga Imana no kuyubaha.
Miss Ingabire Kenny hamwe n'ibisonga bye Kirezi na Usanase
Miss Ingabire Kenny hamwe na Doriane na Irebe Natacha Miss High School 2015
Miss Mutesi Eduige ni we murumuna we Kenny yigiyeho kudacika intege
TANGA IGITECYEREZO