RFL
Kigali

Bamwe mu bakuze barakebura abambara batikwije bakitwaza umuco wo hambere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/06/2018 13:31
1


Bamwe mu bakuze basaba abakiri bato b’igitsina gore kwambara bakikwiza,ntibitwaze umuco wa kera kuko nabo batikwizaga na cyane ko nta yindi myambaro yabagaho.



Umucyecuru Muteteli utuye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara yemeza ko abakiri bato b’igitsinagore bitwaza umuco wo ha mbere ahubwo bakawica kurushaho. Aganira na Inyarwanda.com, Muteteli umucyecuru ufite imyaka 75 y’amavuko ahamya ko bo babyiruka nta myenda yabagaho, ariyo mpamvu bikingaga impu ku bice bimwe na bimwe by’ibanga, agahera aha asaba abakiri bato kwikwiza kuko umugore cyangwa umukobwa wambara yikwije ari we ukwiye umuryango nyarwanda. Agira ati:

Mwitubeshyera ngo natwe twambaraga impenure nk’izo zanyu, ni uko twe nta myambaro twagiraga, uko iterambere ryagendaga ritugeraho twagiye twambara tukikwiza, yego twabanje kwambara izo nkanda n’inshubure byose byabaga ari bigufi ariko ni uko ntacyo kwambara twagiraga, mwitwitwaza.

Hagati aho impaka mu myambaro migufi yambarwa n’igitsina gore zikomeje kuba ndende. Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco RALC ivuga ko abagore n’abakobwa badakwiriye kwambara imyenda migufi. Ni mu gihe bamwe mu banyapolitiki bakomeye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, bahamya ko birambiranye guhoza abakobwa ku nkeke kubera imyambarire, ngo ikibazo gifite umugabo ureba wa wundi wambaye ibigufi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didi5 years ago
    Nubundi erega uwambaye akikwiza niwe aba aberewe naho uwambaye impenure nawe ubwe biba bimubangamiye akomeza amanura ako kajipo cg ikanzu! Nta mpamvu yo kwibuza no kubuza abandi amahoro!





Inyarwanda BACKGROUND