RFL
Kigali

Ba Nyampinga na Rudasumbwa hamwe n’abahanzi batandukanye barihuriza hamwe, mu rwego rwo gufasha impuzi z’abarundi bari mu Rwanda

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/06/2015 16:48
6


Kuri uyu wa gatanu no kuri iki cyumweru, abahanzi batandukanye ndetse na ba Nyampinga na Rudasumbwa ba hano mu Rwanda barahuriza hamwe imbaraga bashake imfashanyo yo guha impunzi z’abarumdi ziri mu Rwanda



Iki gikorwa cyateguwe na  Mutabazi James, umunyeshuri muri Mount Kenya University akaba n’igisonga cya Rudasumbwa wa Kaminuza ya Mount Kenya. Uyu musore akaba atangaza ko kuva mu bwana bwe yakuze atozwa  gufasha abandi

Yagize ati “Nakuze mbona umuryango wanjye ukunda gufasha, cyane cyane mama, nyuma nanjye ndabikurana nk’umuco nkanga kubona umuntu ubabaye. Nagiye nkora ibikorwa bitandukanye nko gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, abarokotse Jenoside. Nyuma yo kuba igisonga cya Rudasumbwa wa Mount Kenya University byamfashije kubona ubushobozi bwo gukora ibikorwa bikomeye"

Mutabazi James, wateguye iki gikorwa akaba ari igisonga cya Rudasum bwa wa Kaminuza ya Mount Kenya

Mutabazi James, wateguye iki gikorwa akaba ari igisonga cya Rudasum bwa wa Kaminuza ya Mount Kenya

Iki gikorwa kizakorwa mu byiciro 2 harimo icyiciro cyo koza imodoka cyiswe “Carwash campaign” kukazabera ahamenyerewe ku izina rya Carwash ku wa gatanu tariki 26 Kamena, 2015. Iki gikorwa kizaba  kigizwe n’umurimo wo koza imodoka bizakora na ba Nyampinga barimo, nyampinga w’u Rwanda 2015 n’ibisonga bye ndetse na ba nyampinga na ba Rudasumbwa ba za kaminuza nka Mount Kenya, 2015 na 2014, IPRC, UR, INES/RUHENGERI, CBE bose bari kumwe n’ibisonga byabo

Urban Boys nabo bazaba bahari

Urban Boys nabo bazaba bahari

Hazaba kandi hari n’abahanzi batandukanye bazafasha aba banyampinga na rudasumbwa . Iki gikorwa kizatangira i saa yine n’igice z’igitondo(10.30 am)gisozwe saa cyanda z’igicamunsi (3.00 pm). Ku bazaba bifuza kogesha imodoka zabo ibiciro ni bisanzwe muri iki kinamba aho wishyura uhereye ku mafaranga 2000 kuzamura bitewe n’ubunini bw’imodoka. Udafite imodoka yo kogesha kandi ushobora kuhagera ugatanga ubufasha bugizwe n’imyenda, ibikoresho by’isuku, inzitiramibu n’ibindi bikoresho bitandukanye umuntu akenera mu buzima bw’ibanze bwa buri munsi.

Active ni bamwe mu bahanzi bazitabira iki gikorwa

Active ni bamwe mu bahanzi bazitabira iki gikorwa

Ku cyumweru, tariki 28 Kamena, 2015 nibwo hazaba icyiciro cya kabiri cy’iki gikora aho abahanzi batandukanye barimo Urban boys, Bruce Melodie, Active, Dany Nanone, Ciney na Babra bazataramira muri Kigali Serena Hotel guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira akazaba ari amafaranga 5000.

Si aba bahanzi gusa kandi bazitabira iki gitaramo kuko amatsinda abiri ya gakondo y’u Burundi (Himbaza Club) n’iy’u Rwanda(Tumaini Clu) bazahura mu cyiswe ‘Cultural sharing’ maze buri tsinda rigaragaze umuco waryo. Ndetse hazaba hari n’umunyarwenya Mbata.

Umunyarwenya Mbata nawe azaba ahari

Umunyarwenya Mbata nawe azaba ahari

Amafaranga azava muri iki gikorwa akazifashiswa mu gufasha impunzi z’Abarundi aho ku bufatanye na MIDMAR hazarebwa iby’ingenzi aba bantu bakeneye babibahe birimbo ibi bikurikira

iBIKENEWE

Mu gihe mafaranga arenze miliyoni 11 nk’uko igiciro cyose cy’ibikenewe kingana, azashyirwa mu gaseke muri MIDMAR hanyuma ubyifuza akaba yakongeraho abinyujije muri ubu buryo.

Inkunga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dudu8 years ago
    good job guys!
  • Gisy8 years ago
    Imana ibongerere muri imfura! !!!
  • ghandi8 years ago
    ntureba se URI umuntu w'umugabo nimwe dushaka big up
  • niyonteze arnoud8 years ago
    na safi madiba ntago asobanutse nukubuzabuza arutwa na babou g twambara imipira ye
  • innocent8 years ago
    igitekerezo bagize ni cyiza kandi ntawutagishima twese tubari inyuma
  • 8 years ago
    ebana murakoze cane kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND