RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere muri Miss Africa Arizona 2019-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2018 12:42
0


Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we. Uyu mukobwa wavuye mu Rwanda mu mpera za 2016 kuri yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere mu bakobwa bakomoka muri Afurika bahiga abandi uburanga mu batuye muri iyi Leta ya Arizona.



Aya marushanwa yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 abera muri Leta ya Arizona. Umunya Kenya Wanjiku Naomi ni we wegukanye ikamba, umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse aza amukurikiye yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga. Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Rwanda kuri ubu akaba asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye aniga dore ko ateganya kurangiza amasomo ye mu mwaka wa 2019 aho yiga 'Banking and Financial Services'.

Miss Arizona

Umutoni Joyeuse yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona

Mu gihe cyashize, Umutoni Joyeuse yari yabwiye Inyarwanda.com ko byanze bikunze ari gushaka uko yazamura ibendera ry'u Rwanda muri iyi Leta atuyemo dore ko yavugaga igihe azegukana ikamba, u Rwanda ruzamenyekana muri iyi Leta.

Nyuma yo kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere yadutangarije ko yishimiye uyu mwanya yabonye kandi ashimira bikomeye abamutoye bose. Umutoni Joyeuse yari ahatanye n'abandi bakobwa bo mu bihugu nka; Nigeria, Africa y'Epfo, Zimbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC, Burundi, Senegal na Kenya.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YITWAYE MURI IRI RUSHANWA YEGUKANYEMO IKAMBA RY'IGISONGA CYA MBERE CYA MISS AFRICA ARIZONA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND