RFL
Kigali

Amerika: Amatora muri Miss Africa Arizona 2019 yatangiye, menya uko washyigikira Umutoni Joyeuse umunyarwandakazi uhatanira ikamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 18:10
0


Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we. Uyu mukobwa wavuye mu Rwanda mu mpera za 2016 kuri ubu ari mu mubare w'abakobwa bahatanira ikamba ry'umukobwa ukomoka muri Afurika uhiga abandi uburanga mu batuye Leta ya Arizona.



Umutoni Joyeuse yavukiye mu Rwanda kuri ubu akaba asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye aniga dore ko ateganya kurangiza amasomo ye mu mwaka wa 2019 aho yiga 'Banking and Financial Services'. Uyu mukobwa uri mubahatana yabwiye Inyarwanda.com ko byanze bikunze ari gushaka uko yazamura ibendera ry'u Rwanda muri iyi Leta atuyemo dore ko igihe azaba yegukanye ikamba byanze bikunze u Rwanda ruzamenyekana muri iyi Leta.

KANDA HANO UKUNDE IFOTO YE URABA UMWONGEREYE AMAHIRWE YOKWEGUKANA IKAMBA

Gutsindira ikamba si ukumenyekana kw'igihugu gusa ahubwo avuga ko bizamufasha mu masezerano bagirana n'abategura aya marushanwa harimo ko utsindiye ikamba afashwa kugaruka muri Afurika bakamufasha gushyira mu ngiro umushinga aba yaratanze. Ku bwe asanga umushinga we wagirira akamaro abana b'abakobwa bari mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Avuga ko aramutse atsinze yaharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Joyeuse

Irushanwa rya Miss Africa Arizona 2019

Usibye ibi ariko uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko aramutse yegukanye ikamba bwaba ari uburyo bwiza bwo kwamamaza umuco w'u Rwanda mu banyafurika batuye muri Arizona, aha akaba ariho ahera asaba abanyarwanda ko bazamuba hafi bakamutora aho bishoboka hose kandi nawe yizeza u Rwanda kuzaruhagararira neza. Iri rushanwa byitezwe ko rizaba tariki 10 Ugushyingo 2018 muri Leta ya Arizona mu mujyi wa Phoenix.

Amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukwakira 2018 aho gutora uyu mukobwa ari ukujya ku rukuta rwa facebook rw'iri rushanwa ugakunda ifoto ye cyangwa mu ndimi z'amahanga ugakora 'Like' byonyine. Uyu mukobwa ahatanye n'abandi bo mu bihugu nka; Nigeria, Africa y'Epfo, Zimbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC,Burundi, Senegal na Kenya. Mu nshuro 6 zabanje z'iri rushanwa. Nta mu nyarwandakazi urambikwa ikamba rya Miss Africa Arizona ari nayo mpamvu Umutoni Joyeuse avuga ko kuri uyu nshuro agomba kuryegukana.

KANDA HANO UKUNDE IFOTO YE URABA UMWONGEREYE AMAHIRWE YOKWEGUKANA IKAMBA

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse uri mu bahatanira ikamba rya Miss Africa Arizona 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND