RFL
Kigali

Amateka y’Urugo rw’umuhigo rw’umwami Mutara III Rudahigwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/06/2017 9:28
0


Urugo rw’Umuhigo rw’umwami Mutara III Rudahigwa ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli, Akagari ka Rugari, Umudugudu wa Rebero, ni ahahoze hitwa mu Mutara w’i Ndorwa.



Rwubatse hepfo gato y’ibiro by’Umurenge wa Mimuli. Rugizwe n’inzu eshanu zifite inkuta zubakishijwe ibyuma, hasi hashashe sima. Zisakaje amabati bigaragara ko agikomeye ugereranyije n’imyaka isaga 70 amaze, dore ko yubatswe mu wa 1943.

Buri nzu ifite icyo yari yaragenewe. Hari iyo umwami yararagamo, iyagenewe abanyacyubahiro bagendanaga n’umwami, iy’abaja b’umwami, iy’uruhimbi, iy’inzoga n’ibiribwa ndetse n’igikoni. Ntabwo byorohera buri wese guhita yumva ukuntu umwami Mutara III Rudahigwa yavuye i Nyanza akajya kubaka urugo mu Ndorwa (Nyagatare) kuko harimo urugendo rutari rugufi. Hari abavuga ko yakoraga urwo rugendo yitwaye mu modoka ye, abandi bakavuga ko yari afite umushoferi.

Umwami Rudahigwa yubatse ruriya rugo mu rwego rwo kugira ngo age abona aho aruhukira cyanecyane igihe yabaga yagiye guhiga no kureba amashyo y’inka ze z’inyambo yari muri kariya gace. Muri icyo gihe hari ishyamba rya Pariki y’Akagera, kandi kera hitwaga mu Ndorwa ya Gahaya na Nyiragahaya, hakaba harahindutse mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Ndabarasa.

JPEG - 154.4 kb

Urugo rw’umwami Mutara III Rugahigwa

Urugo rwe ntirwacumbikiraga umwami gusa ahubwo rwanafashaga Abanyarwanda bajyaga i Buganda kugira ngo inyamaswa zitabarira ku gasozi cyangwa hakagira ubundi bugizi bwa nabi bwashoboraga kubakorerwa. Abashefu n’abandi bose bazaga gushengerera umwami ni ho bacumbikaga. Rudahigwa yakundaga guhiga kandi yitabiraga n’amarushanwa yo guhiga yaberaga mu ishyamba ry’icyanya cy’Akagera.

Umuhigo yakoreraga muri ruriya rugo kwabaga ari nko gukora imyitozo kuko yakundaga kuyikora, yaba ageze mu ishyamba agahiganwa n’abandi kwica inyamaswa. Yaba ayishe akivuga n’abandi bakaboneraho na bo bakivuga.

Ingando ya Rudahigwa i Mimuli yaretse gukoreshwa mu wa 1959 amaze gutanga ngo kuko hakurikiyeho igihe k’intamabara z’urudaca.

Incamake y’amateka ya Rudahigwa

Mutara III Rudahigwa yavukiye i Nyanza mu wa 1911. Ni umwana w’imfura wa yuhi V Musinga na Kankazi Radegonde ka Mbanzabigwi wa Rwakagara. Rudahigwa ni ikinege kuri nyina ariko se yari afite abandi bana yabyaranye n’abandi bagore.
Kuva mu wa 1919 kugeza mu wa 1924, Rudahigwa yigaga mu Ishuri ry’Abana b’Abatware i Nyanza ryayoborwaga na M. Defawe, wari uzwi ku izina rya “Sebiziga”. Muri iri ishuri ni ho yigiye gusoma no kwandika, Igiswahiri n’amasomo ajyanye n’imiyoborere myiza.

Ku itariki ya 7 Nyakanga 1929, yagizwe n’Ababirigi umutware wa Nduga na Marangara. Ku wa 16 Ugushyingo 1931, yimye ingoma abifashijwemo na Guverineri Voisin wayoboraga Ruanda-Urundi afatanyije na Musenyeri Classe. Icyo gihe ni na bwo Rudahigwa yahawe izina ry’ubwami rya Mutara.

Ku wa 15 Ukwakira 1933, Mutara Rudahigwa yashakanye na Nyiramakomali, baza gutana mu wa 1940. Nyuma y’igihe gito (1942), yashakanye na Rozariya Gicanda. Mu wa 1943, Rudahigwa yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Chales Léon Pierre naho umugabekazi yitwa Radegonde.

Ku wa 25 Nyakanga 1959 ni bwo Rudahigwa yatanze mu buryo butunguranye kandi butavugwaho rumwe, agwa i Bujumbura mu Burundi. Yatanze nta mwana n’umwe asize. Imvaho Nshya ibikesha Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Tumukunde Georgine/Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND