RFL
Kigali

Amarushanwa ya Nyampinga w’umuco ku isi yasubitswe urugendo rwa Mutoni Jane rurasubikwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2016 12:15
0


Byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2016 ari bwo Mutoni Jane wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 ndetse na Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 akaba n’uwa kane mu marushanwa ya nyampinga w’umuco ku isi bahaguruka mu Rwanda berekeza Afurika y’epfo ariko urugendo rwamaze gusubikwa.



Ubwo haburaga icyumweru ngo bahaguruke mu Rwanda aba bakobwa bamenyeshejwe ko batakigiye ku mpamvu bandikiwe mu ibaruwa bahawe basabwa kwihanganira impinduka zabaye muri iri rushanwa dore ko ryagombaga gutangira tariki tariki 4 Ukuboza 2016 none bitewe n’impamvu zinyuranye rikaba ryashyizwe tariki 8 Gashyantare 2017.

Mu ibaruwa abategura aya marushanwa bandikiye abari kwitabira aya marushanwa bababwiye ko impamvu nyayo yo gusubika aya marushanwa ari ubusabe bw’ubuyobozi bwa Leta ya Afurika y’epfo, bwabasabye kwigiza inyuma aya marushanwa ngo babone uko bazayitabira. Ikindi ni uko hari ibihugu byitabiriye iri rushanwa ku munota wa nyuma bityo ibibazo bya Visa bikaba bitatumaga riba muri uku kwezi k’Ukuboza.

janeMiss Heritage Mutoni Jane niwe uhagarariye u Rwanda ( aha itariki yari itarahinduka)

Aya marushanwa yashyizwe mu kwezi kwa Gashyantare 2017 tariki 18, abakobwa bose bazarushanwa basabwe kuba bageze muri Afurika y’epfo tariki 8 Gashyantare 2017 bakazatangira umwiherero tariki 9 Gashyantare 2017, aha akaba ari bwo urugendo rwa Mutoni Jane uhagarariye u Rwanda ruzasubukurwa ndetse na Keza Joannah uzaba agiye gusubiza ikamba yegukanye umwaka ushize dore ko yabaye uwa kane.

KANDA HANO UBASHE GUKOMEZA GUTORA MUTONI JANE UHAGARARIYE U RWANDA MURI AYA MARUSHANWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND