RFL
Kigali

Amarushanwa ya Nyampinga w’umuco ku isi yasubukuwe, Mutoni Jane uzayitabira ntahagaze neza mu matora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/01/2017 14:34
1


Byari byitezwe ko tariki 23 Ugushyingo 2016 ari bwo Mutoni Jane wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 yari guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Johannesburg ahagombaga kubera irushanwa rya Nyampinga w’isi gusa iri rushanwa ryaje gusubikwa rishyirwa muri Gashyantare 2017.



Kuri ubu rero iri rushanwa rigiye gusubukurwa aho urugendo rwo kwitegura rwamaze gutangira gusa mu matora abera kuri Internet uyu mukobwa uzaserukira u Rwanda nka nyampinga w’umuco ntiyorohewe.

Iri rushanwa Miss Mutoni Jane agiye kwitabira riteganyijwe kuba mu kwezi kwa Gashyantere tariki ya 18 muri uyu mwaka wa 2017 mu gihe bazatangira umwiherero tariki 9 Gashyantare 2017. Mutoni Jane agiye kwitabira aya marushanwa nyuma y’igikorwa yakoze cyo kuzenguruka igihugu asura ahantu nyaburanga ndetse hafite aho hahuriye n’umuco wo mu Rwanda.

KANDA HANO UBASHE GUKOMEZA GUTORA MUTONI JANE UHAGARARIYE U RWANDA MURI AYA MARUSHANWA

Urugendo rwo kwitegura iri rushanwa Mutoni Jane yarutangiriye mu Rwanda aho ari gutunganya amashusho y’umushinga azerekana mu mwiherero ndetse no kwifotoza amafoto y’umwuga  azaba yifashisha  muri aya marushanwa. Ariko nubwo imyiteguro ayigeze kure Mutoni Jane mu matora ari kubera ku rubuga rwa internet rw’iri rushanwa ntahagaze neza dore ko arushwa n'uwa mbere amajwi arenga ibihumbi icumi.

miss janeMutoni Jane yifotoje amafoto yo kuzifashisha

Miss Mutoni Jane agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y’umwaka umwe ryitabiriwe na Miss Hertage 2015, Miss Joannah waje guhatana akabyitwaramo neza bituma aba uwa kane ku Isi hose. Kwegukana iri kamba nk’uwa kane biri no mubizatuma ajyana na Miss Mutoni Jane aho azaba ajyanye ikamba yegukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso7 years ago
    iyi camera yamufotoye ntabwo agaragara rwose.ikindi natubwire uko twamutora tumushyigi kire rwose.





Inyarwanda BACKGROUND