Umutesi Teta Afsa ni umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko, akaba yarabaye Nyampinga w'akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2016. Kuri ubu amakuru ye ahari ni uko agiye kurongorwa n'umucuruzi ukomeye mu karere ka Rusizi umurusha imyaka 24.
Nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire bashyize hanze, Umutesi Teta na Mudaheranwa Aman, bazasezerana imbere y’amategeko tariki 23/03/2018 mu murenge wa Kamembe, buke bwaho basezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera mu idini ya Islam. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Miss Umutesi Teta ntibyadukundira kuko terefone ye itari ku murongo.
Miss Teta Afsa nyampinga w'akarere ka Rusizi
Miss Umutesi Teta Afsa agiye kurushingana na Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 (nubwo bivugwa ko afite 53) akaba ari umucuruzi ukomeye i Kamembe dore ko ahafite imiturirwa n'ibindi bikorwa bitandukanye. Mudaheranwa Aman agiye kurushingana na Umutesi Afsa nyuma y'imyaka 7 atandukanye n'umugore we, gusa hari andi makuru avuga ko amaze gutandukana n'abagore batatu bivuze ko Umutesi Afsa Teta azaba abaye umugore wa kane ashatse.
Mudaheranwa Aman Casmir uvuga ko yakundiye Miss Teta Umutesi imico ye agashimangira ko atakuruwe cyane n'uburanga bw'uyu mukobwa, ubwo yabazwaga na Igihe icyo avuga ku kuba agiye kurongora umukobwa aruta cyane dore ko amurusha imyaka 24, yagize ati:
Ubukwe bwose abantu bavuga amagambo,...ariko abazarushinga ntitugendera ku magambo twe tugendera ku bikorwa. Kuba akuze arakuze ntabwo ari uruhinja kandi ubundi gukura ni mu mutwe; ushobora kuba uri mukecuru ariko kuba mu mutwe udakuze ugakora nk’iby’abana. Gukora rero ntabwo ari ubunini cyangwa se imyaka myinshi ahubwo gukura ni mu mutwe, kuba uzi ubwenge, kuba ufite ibitekerezo bizima. Arabyujuje kuko tumaranye imyaka ibiri tuziranye.
Ubukwe bwabo burabura iminsi micye bugatahwa
INCAMAKE KU MATEKA YA MISS UMUTESI AFSA N'IBIKORWA YAKOZE YAMBAYE IKAMBA
Tariki ya 14 Gashyantare 2016 ni bwo Umutesi Afsa Teta yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi mu muhango wabereye kuri Rubavu Motel mu mujyi wa Rusizi ukitabirwa n'imirenge 18 yo muri ako karere. Mu bihembo yahembwe harimo no gutemberezwa muri Kigali. Icyo gihe agitsindira ikamba ntibyavuzweho rumwe dore ko byavuzwe ko bamwibiye bitewe n'imisubirize ye mu irushanwa aho yananiwe gusubiza izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ndetse ngo yanayobewe izina rya Minisitiri w’Intebe wari uriho icyo gihe.
Miss Umutesi Afsa ngo yifuzaga kuba Miss Rwanda
Miss Umutesi Afsa Teta warangirije amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Lycée de Ruhango(i Gitarama) mu bijyanye n’icungamutungo (Comptabilite) yambitswe ikamba rya Miss Rusizi asimbuye Miss Kamanyana Salim wari urimaranye imyaka 5 dore ko yatowe mu mwaka wa 2010. Kuri ubu imyaka imaze kuba ibiri Miss Umutesi Afsa nawe acyambaye ikamba ry'akarere ka Rusizi ndetse agiye kurushanga hataratorwa umusimbura.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com ko Miss Umutesi Teta Afsa yadutangarije ko afite gahunda yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, gusa ntiyaje kuryitabira ndetse no muri uyu mwaka ntiyigeze aryitabira. Miss Umutesi Afsa yagize ati; "Birumvikana nyuma ya Nyampinga w’u Rwanda 2016, nzajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Ni byinshi cyane nazakora (aramutse abaye Miss Rwanda 2017), abantu babimenya nahageze."
Miss Umutesi Afsa hamwe n'abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rusizi
Nyuma yo kwegukana ikamba Miss Rusizi yahembwe gutemberezwa i Kigali mu ndege
Mu gihe amaze yambaye ikamba rya Nyampinga w'akarere ka Rusizi, Miss Umutesi Afsa Teta yifatanyije mu muganda n'abaturage b'i Rusizi bafasha bamwe mu baturage basenyewe n'umutingito wibasiye cyane akarere ka Rusizi ukahasenya amazu, bamwe bagakomereka ndetse uhitana n’abaturage 2. Uyu mukobwa yahamagaje urubyiruko rwo muri aka karere bafatanyije mu muganda wo gufasha abasenyewe n'uwo mutingito.
Ubwo bakoraga umuganda wo gufasha abasenyewe n'umutingito
Mu mwaka wa 2016, Miss Umutesi Teta Afsa yagize uruhare mu gutegura igitaramo cy’abambaye umweru (All White Party) yateguye afatanyije na Country Records ifatanyije na Necessary Generation. Ni igitaramo cyabaye taliki 23 Nyakanga 2016, kitabirwa na bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu Rwanda barimo; Miss Teta Sandra, Jay Polly, Urban Boys n'abandi.
Ni igitaramo kitabiriwe n'abari bambaye umweru gusa
Miss Teta Umutesi hamwe na Miss Teta Sandra (hagati)
TANGA IGITECYEREZO