RFL
Kigali

Miss Rusizi Umutesi Afsa wifuzaga kuba Miss Rwanda agiye kurongorwa n'umuherwe umurusha imyaka 24

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/02/2018 10:43
5


Umutesi Teta Afsa ni umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko, akaba yarabaye Nyampinga w'akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2016. Kuri ubu amakuru ye ahari ni uko agiye kurongorwa n'umucuruzi ukomeye mu karere ka Rusizi umurusha imyaka 24.



Nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire bashyize hanze, Umutesi Teta na Mudaheranwa Aman, bazasezerana imbere y’amategeko tariki 23/03/2018 mu murenge wa Kamembe, buke bwaho basezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera mu idini ya Islam. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Miss Umutesi Teta ntibyadukundira kuko terefone ye itari ku murongo. 

Miss Teta Afsa nyampinga w'akarere ka Rusizi

Miss Umutesi Teta Afsa agiye kurushingana na Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 (nubwo bivugwa ko afite 53) akaba ari umucuruzi ukomeye i Kamembe dore ko ahafite imiturirwa n'ibindi bikorwa bitandukanye. Mudaheranwa Aman agiye kurushingana na Umutesi Afsa nyuma y'imyaka 7 atandukanye n'umugore we, gusa hari andi makuru avuga ko amaze gutandukana n'abagore batatu bivuze ko Umutesi Afsa Teta azaba abaye umugore wa kane ashatse.

Mudaheranwa Aman Casmir uvuga ko yakundiye Miss Teta Umutesi imico ye agashimangira ko atakuruwe cyane n'uburanga bw'uyu mukobwa, ubwo yabazwaga na Igihe icyo avuga ku kuba agiye kurongora umukobwa aruta cyane dore ko amurusha imyaka 24, yagize ati: 

Ubukwe bwose abantu bavuga amagambo,...ariko abazarushinga ntitugendera ku magambo twe tugendera ku bikorwa. Kuba akuze arakuze ntabwo ari uruhinja kandi ubundi gukura ni mu mutwe; ushobora kuba uri mukecuru ariko kuba mu mutwe udakuze ugakora nk’iby’abana. Gukora rero ntabwo ari ubunini cyangwa se imyaka myinshi ahubwo gukura ni mu mutwe, kuba uzi ubwenge, kuba ufite ibitekerezo bizima. Arabyujuje kuko tumaranye imyaka ibiri tuziranye.

Ubukwe bwabo burabura iminsi micye bugatahwa

INCAMAKE KU MATEKA YA MISS UMUTESI AFSA N'IBIKORWA YAKOZE YAMBAYE IKAMBA

Tariki ya 14 Gashyantare 2016 ni bwo Umutesi Afsa Teta yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi mu muhango wabereye kuri Rubavu Motel mu mujyi wa Rusizi ukitabirwa n'imirenge 18 yo muri ako karere. Mu bihembo yahembwe harimo no gutemberezwa muri Kigali. Icyo gihe agitsindira ikamba ntibyavuzweho rumwe dore ko byavuzwe ko bamwibiye bitewe n'imisubirize ye mu irushanwa aho yananiwe gusubiza izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ndetse ngo yanayobewe izina rya Minisitiri w’Intebe wari uriho icyo gihe.

Miss Umutesi Afsa Teta

Miss Umutesi Afsa ngo yifuzaga kuba Miss Rwanda

Miss Umutesi Afsa Teta warangirije amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Lycée de Ruhango(i Gitarama) mu bijyanye n’icungamutungo (Comptabilite) yambitswe ikamba rya Miss Rusizi asimbuye Miss Kamanyana Salim wari urimaranye imyaka 5 dore ko yatowe mu mwaka wa 2010. Kuri ubu imyaka imaze kuba ibiri Miss Umutesi Afsa nawe acyambaye ikamba ry'akarere ka Rusizi ndetse agiye kurushanga hataratorwa umusimbura.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ko Miss Umutesi Teta Afsa yadutangarije ko afite gahunda yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, gusa ntiyaje kuryitabira ndetse no muri uyu mwaka ntiyigeze aryitabira. Miss Umutesi Afsa yagize ati; "Birumvikana nyuma ya Nyampinga w’u Rwanda 2016, nzajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Ni byinshi cyane nazakora (aramutse abaye Miss Rwanda 2017), abantu babimenya nahageze."

Miss Umutesi Afsa hamwe n'abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rusizi

Miss Umutesi Afsa Teta

Nyuma yo kwegukana ikamba Miss Rusizi yahembwe gutemberezwa i Kigali mu ndege

Mu gihe amaze yambaye ikamba rya Nyampinga w'akarere ka Rusizi, Miss Umutesi Afsa Teta yifatanyije mu muganda n'abaturage b'i Rusizi  bafasha bamwe mu baturage basenyewe n'umutingito wibasiye cyane akarere ka Rusizi ukahasenya amazu, bamwe bagakomereka ndetse uhitana n’abaturage 2. Uyu mukobwa yahamagaje urubyiruko rwo muri aka karere bafatanyije mu muganda wo gufasha abasenyewe n'uwo mutingito. 

Miss Rusizi Umutesi Afsa afatanyije n'urubyiruko bakoze umuganda bafasha bamwe mu basenyewe n’umutingito

Ubwo bakoraga umuganda wo gufasha abasenyewe n'umutingito

Mu mwaka wa 2016, Miss Umutesi Teta Afsa yagize uruhare mu gutegura igitaramo cy’abambaye umweru (All White Party) yateguye afatanyije na Country Records ifatanyije na Necessary Generation. Ni igitaramo cyabaye taliki 23 Nyakanga 2016, kitabirwa na bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu Rwanda barimo; Miss Teta Sandra, Jay Polly, Urban Boys n'abandi. 

Ni igitaramo kitabiriwe n'abari bambaye umweru gusa

Imyambarire

Miss Teta Umutesi hamwe na Miss Teta Sandra (hagati)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicky6 years ago
    Ariko c kazimiri ubungu yabaye gute koko?ubu uwo mwana wabandi kweri ubu sangana na Alisene?gusa wa mugabo we uri umuhemupe ayo mafranga uba urata
  • 6 years ago
    Hhhhhhhh ubukwe bwiza ahari...... Muzarambana muzarenza 70
  • Miss Mutesi6 years ago
    Miss Rusizi uzi icyo gukora, urukundo ntirugira umupaka, abanyardakazi barongoye ibizungu by' ibisaza se kobo mutabavuze (Miss Shannel, MTN woman, Bralirwa woman, ect...)? Nibe nawe yiboneye uwo murugo. Urugo ruhire, nanjye uwamumpa. Imitekerereze yabanyarda intera isoni, wagirango turi mu mwaka wa 1600. Rongora, cash + urukundo ni byose ntibazakubeshye!
  • Truth6 years ago
    Ariko koko nkababyeyi buyumukobwa bamaziki koko Ninde utazi kazimiri koko Ubwo yabapfunditse cash bamuha umwana wabo Gusa Imana izamuryoza byinshi agakobwa kose kabyirutse I cyangungu agomba kukarongora uziko atanagira isoni Uyu agiye kuba umugore wakane arongoye atera sida ajugunya Uyu angana nimfuraye yitwa Arsene yabyaranye numugore we wambere wamutaye akigira iburayi kubera ubushurashuzi bwiki kigabo Imana izabiguhanira
  • Advisor6 years ago
    Icyonzi nuko ntamukobwa wakanga umugabo nkuyu ufite imari itubutse, kuko intego yayigezeho. Urukundo nikise? Ntanzara uyu mwana azigera ahura nayo mugihe arikumwe numuha icyo ashaka cyose. Ahubwo aratomboye, naho imyaka yumugabo ntacyo ivuze, igifite agaciro sibyo twiyumvira ahubwo nicyo benshi bakeneye. Rongora umwana shaaaa





Inyarwanda BACKGROUND