RFL
Kigali

Amafaranga ya Miss CBE (SFB) yaba yarasohotse akarigitira mu nzira? Ba nyampinga bararira ayo kwarika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/06/2016 14:56
4


Amezi yirenze ari atatu nta Nyampinga n'umwe mubatowe muri kaminuza ya CBE yahoze yitwa SFB ubonye amafaranga yatsindiye, ba nyampinga bararira ayo kwarika, abateguye iki gikorwa bakavuga ko bihanangirijwe kutazongera kubaza iby’aya mafaranga, ubuyobozi bw'abanyeshuri bwo bwaryumyeho...



Mu ishuri rikuru rya CBE ryahoze ryitwa SFB batoye nyampinga tariki 26 Werurwe 2016, nyuma y’uko Miss Ikirezi Sandrine ariwe wegukanye ikamba yemerewe amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi Magana ane (400,000frw), uwamukurikiye Ererwa Queen Gloria yemererwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frw), naho uwa gatatu  Nirere Gentille yemererwa amafaranga ibihumbi Magana ijana by’amanyarwanda (100,000frw).

Nyuma yo kwambikwa amakamba ndetse no kwemererwa aya mafaranga, aba bakobwa nta n'urupfumuye bigeze bahabwa, yewe nta n'umuntu wabegereye ngo abaganirize ababwire ko nubwo bari gutinda kuyabona wenda bazayabona. Ikibazo cyabaye ikibazo ubwo aba bakobwa bamenyaga amakuru ko uwateguye iki gikorwa yamaze guhabwa amafaranga yose bari bamurimo bityo batekereza ko n'ayabo bayamuhaye akaba yarayariye.

miss cbeAba ba Nyampinga amezi abaye atatu batarabona amafaranga bemerewe n'ubuyobozi bwi'ishuri

Mu kiganiro twagiranye na Miss CBE Ikirezi Sandrine yagize ati ” Nibyo rwose ntibarayaduha, mperuka bayatwemerera ariko ntiturayabona, ntituzi nuwo twayabaza kuko ari abateguye iki gikorwa ntibatwikoza yewe n’ubuyobozi bw’ikigo ntacyo butubwira, mbega turi mu gihirahiro kuko nta cyizere cyo kuyabona dusigaranye, kereka nibabishaka bakayadutunguza ariko sinizera ko azaba agikoze ibyo yateganyirijwe kuko ni ayo kudufasha kunoza imishinga yacu. Urumva ko naramuka aje atinze imishinga yacu itazashyirwa mu bikorwa neza.”

Uyu mukobwa wegukanye ikamba yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko impungege zikomeye zabaye igihe muri CBE hatorwaga abayobozi bashya b’abanyeshuri cyane ko n’umwaka w’amashuri makuru muri UR waruri kurangira, ati “Ntituzi uzayaduha ntituzi niba abayobozi bashya bazayaduha mbega ni ibibazo mu bindi.”

Nyuma yo kumva uyu mukobwa twashatse kumenya ku ruhande rw’abateguye iki gikorwa maze, Jordan ny'iri umushinga atangaza ko yahawe gasopo ngo ntazongere gukurikirana amafaranga y’aba bakobwa cyane ko yari yarishyuwe aye yose, bityo akabazwa icyo ashaka  nawe agasanga nta mpamvu aribwo yahisemo kwituriza.

Jordan yagize ati “ Ubundi uyu mushinga wari ufite ingengo y’imari ihwanye n’amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani nandi arengaho ntibuka neza harimo nayo guhemba abakobwa, uyavanyemo hagombaga gusigara miliyoni zanjye eshatu nakoresheje, ku ikubitiro bari bampaye miliyoni ebyiri ntangira umushinga bansigaramo miliyoni imwe. Nyuma y’igikorwa nabishyuje ayanjye barayampa ariko ay'abakobwa ntibayampa.”

miss CbeBa Nyampinga bati" Twaheze mu gihirahiro ntawe tuzi twabaza bose baradutereranye." ubuyobozi bw'ikigo bwo bubabwira kubariza mu bayobozi b'abanyeshuri

Uyu mugabo yongeyeho ko nyuma yashatse kwishyuriza aba bakobwa agahabwa gasopo akabwirwa ko aye yayabonye ndetse ko ntakindi abaza ubuyobozi bw’abanyeshuri. Ati ” Narabishyurije bambwira ko ntacyo ngomba kubabaza, bityo ntacyo nagombaga kubikoraho kindi, nibarindire ubwo bazayabaha ariko njye nta kibazo mfitanye nabo byararangiye.”

Inyarwanda.com twashatse kuvugisha umuyobozi w’abanyeshuri muri UR- CBE  ntiyabasha kuganira natwe kuko yavugaga ko ari mu nama nyuma ntiyongera kwitaba telefone yacu, turakomeza gukurikirana icyo ubuyobozi bw’iri shuri buvuga kuri iki kibazo tukazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    sasa mwarimukwiye kutubariza uwo wababwiye ko bvamuhaye gasopo ngo atanzongera gukurikirana ayo ma frw tukamenya uwo wamuhaye gasopo uwariwe?
  • h7 years ago
    ubundi se iby aba miss bimaze iki? ubundi se baka amafaranga baba bagiye kwicuruza?
  • Kk7 years ago
    Umenya "IMBARAGA ZIRUSHA AMATEGEKO KUREMERA"
  • ITANGISHAKA Edmond7 years ago
    Abaryi babaye benshi arko nyine banyampinga bakomeze kwihangana





Inyarwanda BACKGROUND