RFL
Kigali

Al Jazeera izacishaho filime mbarankuru yo mu Rwanda ‘Sweet Dreams’ y’abagore bavuza ingoma ‘Ingoma Nshya’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/12/2016 22:49
2


Mu kwizihiza imyaka icumi imaze ifite televiziyo ikora mu rurimi rw’icyongereza, Al Jazeera yahisemo kongera gutambutsa filime mbarankuru yo mu Rwanda no kumenya ibyakurikiye nyuma y’ibyari bikubiye muri iyi filime yari yerekanwe muri 2010.



Iyi filime ‘Sweet Dreams’ izacishwa kuri Al Jazeera English kuri uyu wa kane tariki 08 Ukuboza 2016, ni nyuma y’uko iyi filime yakunzwe ndetse igafasha abantu batandukanye. Iyi filime mbarankuru ni igitekerezo cya Odile Kiki Katese wahurije hamwe abagore bo ku mpande zombi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, hari mu mwaka wa 2005 bakora itsinda rivuza ingoma, nyuma muri 2010 baza gufungura inzu ya ice-cream ya mbere mu gihugu bayita Inzozi Nziza, ni mu Karere ka Huye hazwi nk’i Butare.

Igice cya kabiri kigizwe n’ikiganiro Katese avugamo impinduka iyi filime Sweet Dreams yazanye, harimo kuba yaratumye hari ba mukerarugendo baje gusura inzu yabo ya ice-cream, byatumye kandi iri tsinda ry’Ingoma Nshya ribona uko rikora ibitaramo mu bice bitandukanye by’isi harimo Ethiopia,Switzerland,Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

<b></b>

Katese kandi avuga ko u Rwanda rwamaze kwinjira mu bihe yajyaga arota muri filime Sweet Dreams. Ati “U Rwanda rwarahindutse cyane, no mu bijyanye n’ivangura n’amakimbirane, ibintu byose. Ubu turi guharanira amahoro n’ubwiyunge, ubumwe n’imbabazi”  akomeza agira ati “umwanya umugore yahabwaga muri sosiyete nawo warahindutse nyuma ya Jenoside, ubu mugore agira inshingano kandi akazuzuza kuko nta mahitamo bari bafite nyuma ya Jenoside, na guverinoma yumva agaciro k’umugore mu iterambere. Ni bishya kubona abagore bavuza ingoma, bihindura uburyo abagore bagaragara muri sosiyete muri rusange, bigaragaza ko nabo bashoboye  kandi bashobora kugira icyo bahindura.”

Nyuma y’uko iyi filime mbarankuru inyujijwe kuri Al Jazeera muri 2010, yatsindiye ibihembo 3 biri ku rwego mpuzamahanga. Iyi filime yagiye ivugwaho n’ibinyamakuru bikomeye ku isi nka The New York Times, The Village Voice na The Hollywood Reporter byose byagiye bihuriza ku kuba iyi filime ivuga inkuru ikora ku mitima y’abantu bafite ubumuntu ivuga amateka y’igihugu cyahuye n’akaga gakomeye.

Sweet Dreams izerekanwa kuri uyu wa kane kuri Al Jazeera

Iyi filime yayobowe n’abavandimwe Lisa na Rob Fruchtman. Al Jazeera kandi yakoresheje feature Katese n’isinda rye Ingoma Nshya mu kwamamaza ubukangurambaga bwiswe ‘Hear the Human Story’ muri 2014, bagaragara ku byapa, ibinyamakuru na za televiziyo mu bihugu 12 birimoAfurika y’Epfo, Ubwongereza na Australia.

Kanda hano urebe incamake y'iyi filime mbarankuru Sweet Dreams:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • haaaa7 years ago
    izo ice cream ziraje zibabyibushye muhumanirwe. naho ibyingoma nibyaza cyane abadamu natwe turashoboye.
  • amani7 years ago
    saa ngahe izacaho





Inyarwanda BACKGROUND