RFL
Kigali

Akiwacu Colombe arashimira Gwanni wamugiriye icyizere akamudodera amakazu meza yaserukanye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/12/2016 13:27
2


Mu gihe habura amasaha macye ngo hatangire umuhango wo gusoza amarushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2016. Akiwacu Colombe arashimira Abanyarwanda uburyo bakomeje kumuba hafi bakamushyigikira ariko akanashimira umufaransa wamugiriye icyizere akamudodera amakanzu yaserukanye.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukuboza 2016 nibwo muri Pologne hari bubere isozwa rya Miss Supranational 2016. Nubwo habura amasaha make ngo hamenyekane utwara iri kamba, Akiwacu Colombe yashimye uburyo Abanyarwanda batahwemye kumugaragariza ko bamushyigikiye. By’umwihariko Akiwacu Colombe avuga ko ashimira cyane umufaransa Gwanni wamugiriye icyizere akamudodera amakanzu meza yaserukanye muri iri rushanwa

Ati “ Hari byinshi twateguye hamwe na Dady de Maximo hamwe na Yvonne ariko ntitwabona abaterankunga…Gwanni twahuriye mu Fashion show nagiye kumurika imideli ..yishimiye ko ntacitse intege malgre y'ibyabaye byose.

Colombe akomeza avuga ko uyu mudozi w’umwuga yahisemo kumufasha akamudodera amakanzu meza kuko ngo akunda gufasha urubyiruko rufite intego. Ati “ Yandondeye amakanzu meza kandi ajyanye na size yanjye Akunda gufasha urubyiruko rufite intego. Ndamushimira kuko hari byinshi yamfashije, bituma nserukira neza u Rwanda, nubwo ntaramenya uko ndi bwitware.”

Mu matora ari gukorerwa kuri Facebook  hagamijwe kurebwa umukobwa wegukana igihembo cya Miss Supranational Internet 2016, kugeza ubu Akiwacu Colombe amaze kugira ‘Likes’ 1500, mu gihe Miss Philipinnes we ifoto ye imaze gutorwa n’abasaga 52.000. Uri bwegukane iki gihembo biranamuhesha amahirwe yo kujya muri 25 ba mbere  mu bakobwa 71 bari guhatanira iri kamba. Amatora arahagarikwa mbere y’isaha imwe kugira ngo umuhango nyirizina wo gutangaza uwegukanye ikamba muri rusange amenyekane.

Ushaka guha amahirwe Akiwacu Colombe kuba yakwegukana iki gihembo, wakanda hano , ubundi ugakanda ‘Like’ ku ifoto ye. 

Colombe

Colombe

Akiwacu

MISS SUPRANATIONAL

Colombe

Colombe

Aya makanzu yayadodewe n'umufaransa wamubonyemo kugira ntego

Colombe

Colombe na bagenzi be mu myiteguro yanyuma

Colombe na bagenzi be mu myiteguro yanyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munanira7 years ago
    Cyakora wasize umuganida
  • 7 years ago
    Umugani iki yasize???aho ajyeze atera imbere nimpuhwe zawe???irushanwa haba gustinda no gustindwa nikimwe nurujyendo tugirira ku isi harimo ibijyerajyezo gustinda no gustindwa ikinjyenzi nukudacika intege ukiyemeza ugamije kujyera kuntego yawe.colombe wakoze ibyo warushoboye bzavooo kandi iyo ntambwe uzayikomeze ntacyo wajyera uryamye muburiri iminsi yose ahubwa urabyuka ukiyemeza bigakunda cgwe bikanga ugapimira amahirwe nomuzindi nzira ntugacibwe intege nubusutwa bwabanyeshyari gushaka nugushobora niba uyumunsi byanze wenda ejo bizakundira muri business kuko ubuzima bwawe ntibuhagaraye ngonuko ubuze ikamba uyumunsi usanzwe urifite uzaribyaze umusaruro uko ushoboye gustigustindwa birasanzwe kuko ntawigeze yiyumvishako clinton yastindwa na trump ubuzima burakomeza nonese komwarihafi ijana kandi mutagomba gustinda mwese ubwo igikuba gicike harya ngonuko yambaye bikini????nonese yarikujyana muripicine mugondo??? Injiji.com mbere yogutokora abandi mujye mwiyeraho syiiiiweeee





Inyarwanda BACKGROUND