RFL
Kigali

Aherekejwe n’umubyeyi we Uwimana Ariane wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda yatangiye guhigura umuhigo yahize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2016 14:55
9


Uwimana Ariane umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2016 yatangiye ibikorwa byo guhigura umuhigo yahigiye abanyarwanda, bitandukanye na benshi muri ba nyampinga bagiye bakora ibikorwa binyuranye uyu mukobwa ibikorwa byose arimo byo guhigura umuhigo yahize aba ari kumwe n’umubyeyi we.



Uyu mukobwa wageze mu kiciro cya nyuma cy’abahataniraga ikamba ryo kuba nyampinga w’u Rwanda yari yahigiye abanyarwanda ko azakora umushinga we mu nyungu z’abanyarwanda. Umushinga wa Uwimana Ariane wari uwo gukangurira urubyiruko kwizigama mu rwego rwo gutegura imbere habo heza. Uyu mushinga akaba yaratangiye kuwushyira mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016.

uwimana arianeUwimana Ariane ageze ku irembo aho uyu mukecuru atuye

Ariane ku ikubitiro uyu mushinga yatangiye kuwushyira mu bikorwa abifashijwemo ndetse aherekejwe n’umubyeyi we, akaba yarahereye mu karere ka Bugesera aho uyu mukobwa wari uhagarariye intara y’i Burasirazuba muri Miss Rwanda yahiguriraga umuhigo we ari nako ashyira umushinga we mubikorwa.

uwimana ariane

Abuzukuru b'uyu mukecuru, umubyeyi wa Ariane, Uwimana Ariane, Umukecuru wafashijwe na Ariane,umukobwa w'uyu mukecuru bari kumwe n'umukuru w'umudugudu

uwimana arianeAriane Uwimana n'umbyeyi we baherekejwe

Abajijwe impamvu yahisemo akarere ka Bugesera Uwimana Ariane yabwiye Inyarwanda.com ko nta handi yari kujya cyane ko aha ariho yiyamamarije bityo akaba ari naho agomba guhigurira umuhigo yahigiye intara ndetse akanashyira mu bikorwa umushinga we, Ariane yabwiye Inyarwanda.com ko yishimira ukuntu umubyeyi we akomeje kumushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi.

uwimana arianeAriane Uwimana yahise ajya kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye inyungu zo kwizigamira

uwimana arianeMubigishwaga inyungu zo kwizigamira harimo n'urubyiruko rw'igisha muri aya mashuri yisumbuye

Ariane Uwimana kandi usibye kwigisha urubyiruko rwo mu bigo binyuranye byo mu karere ka Bugesera ibyiza ndetse n’umumaro wo kwizigamira, we na nyina basuye umukecuru utishoboye bamugenera ubufasha, igikorwa cy’urukundo uyu mukobwa yakoze  ndetse atangaza ko yahisemo uyu mubyeyi agendeye ko azi neza uyu mukecuru n’ubuzima abayemo bityo akaba yarahisemo kumufasha byibuza.

Ariane Uwimana yatangarije Inyarwanda.com ko ibi bikorwa yakoze ku bufatanye n’umuryango we ari intangiriro y’ibyo agomba gukora cyane ko umushinga we ari munini ndetse mu minsi ya vuba akaza gukomeza gushyira mubikorwa umushinga we.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sim7 years ago
    bavuga kwesa imihigo
  • Mazina7 years ago
    Nonese ko atabaye miss ararwana n iki?iyo batoye nyampinga uwatowe niwe ukomeza abandi biba birangiye sinzi impamvu mukomeza kubagarura
  • cyusa ibrahim7 years ago
    Wooow uri nyaminga muzima kuruta nabandi biyandarika gusa ariane uzakomeze wiheshe agaciro urute bamwe batuzuye bindaya twirirwa twumva uzubahishe ababyeyi nawe nigihugu cyawe ndetse ujye utina Imana komerezaho Mukobwa mwiza
  • Alman Nziza 7 years ago
    Ibyiza birimbere komezaa urugendo kugera kundunduro aho project yawe izagera kumusozo amahirwe masa mubyukora byose
  • Jj7 years ago
    Simbona urusha jolly ubwiza kuki atari wowe watsinze
  • hirwa7 years ago
    ariko nkabo baba bari mubiki,nibyiza gufasha ariko ntimukiyite ba miss kuko mwatsinzwe rugikubita
  • tetero7 years ago
    nanjye si numva impamvu umuntu iyo yastinzwe yaguma kwitwa miss!
  • john7 years ago
    kuba miss ntibisaba kuba uwambere ahubwo bisaza kuba wujuje ibisabwa,kandi abantu bose ntago baba abambere mwishuri ariko degree baba bazifite so be calm and respect other people's choices
  • cedrick teacher7 years ago
    congratulation about your lovely project you did in your district!!!! keep it up and never give up as expert in your professional career!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND