RFL
Kigali

Miss Rwanda Liliane yasuye abo ku kirwa cya Nkombo abaganiriza ku kurwanya imirire mibi mu bana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2018 16:23
2


Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko yasuye abatuye ku kirwa cya Nkombo mu rugendo rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatanu akarusoza kuwa 06 Gicurasi 2018.



Mu ruzinduko rwe ku Nkombo yasuye ikigo Nderabuzima kugira ngo amenye uburyo gifasha abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi bava muri icyo cyiciro bajya mu cyiciro cy’abana bafite ubuzima bwiza. Miss Rwanda Iradukunda Liliane yambukijwe ku Nkombo mu Karere ka Rusizi n’Ingabo z’u Rwanda anashimira cyane. Yaganirije abo ku kirwa cya Nkombo ababwira iby’umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana. 

nkombo

Miss Iradukunda Liliane aramukanya n'ab'i Nkombo

Uyu mukobwa w’i Gikondo kandi yifatanyije n’urundi rubyiruko rubarizwa ku Nkombo bubakira umuryango utishoboye wa Nyiragafaranga Furaha mu gikorwa cyimeze nk’umuganda banafashijwemo n’ingabo z’u Rwanda. Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rusizi mu kagari ka Bigoga, umudugugudu wa Nyawenya.

Nyuma y’aho Miss Rwanda Liliane yaganirije urubyiruko atera iteka urubyiruko cyane cyane abakobwa abagira inama yo kwitinyuka bakihesha agaciro bakagaragaza ko bashoboye nabo. Mbere yo kuva ku Nkombo, Miss Iradukunda Liliane yacinye akadiho n’abahatuye aniga amwe mu magambo akoreshwa mu rurimi ruzwi nka Amashi. Abifashishijwe n’abazwi nka ‘Abasamyi’ yigishijwe kubyina imbyino zaho.

i nkombo

Aganiriza urubyiruko

Yasoje uruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Uburengerazuba yemeye kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 20. Iradukunda Liliane yemejwe nka Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu ijoro rya tariki ya 24 Gashyantare 2018. Yagaragiwe n’abakobwa babiri Umunyana Shanitah (igisonga cya mbere), Irebe Natacha Ursule (igisonga cya kabiri).

Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu mukobwa Iradukunda Liliane yanambitswe ikamba rya Miss Photogenic. Mu bihembo yahawe harimo n’imodoka ya Suzuki ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Buri kwezi kuri konti ye asangaho umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 (800.000 Frw) azafata mu gihe kingana n’umwaka umwe azamarana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018.

AMAFOTO

miss

iradukunda

liliane iradukunda

liliy

iradu

liluira1

AMAFOTO: Instagram/Miss Rwanda 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukiza5 years ago
    Uyu mukobwa ni mubi kurwego rwisi . Ubu yabaye miss Atari ruswa .....
  • Justin 5 years ago
    Yewe ndabona batangiye ku igana miss Jolie ese kuki badahimba ibyabo byose jolie yabimazeho





Inyarwanda BACKGROUND