Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko yasuye abatuye ku kirwa cya Nkombo mu rugendo rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatanu akarusoza kuwa 06 Gicurasi 2018.
Mu ruzinduko rwe ku Nkombo yasuye ikigo Nderabuzima kugira ngo amenye uburyo gifasha abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi bava muri icyo cyiciro bajya mu cyiciro cy’abana bafite ubuzima bwiza. Miss Rwanda Iradukunda Liliane yambukijwe ku Nkombo mu Karere ka Rusizi n’Ingabo z’u Rwanda anashimira cyane. Yaganirije abo ku kirwa cya Nkombo ababwira iby’umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana.
Miss Iradukunda Liliane aramukanya n'ab'i Nkombo
Uyu mukobwa w’i Gikondo kandi yifatanyije n’urundi rubyiruko rubarizwa ku Nkombo bubakira umuryango utishoboye wa Nyiragafaranga Furaha mu gikorwa cyimeze nk’umuganda banafashijwemo n’ingabo z’u Rwanda. Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rusizi mu kagari ka Bigoga, umudugugudu wa Nyawenya.
Nyuma y’aho Miss Rwanda Liliane yaganirije urubyiruko atera iteka urubyiruko cyane cyane abakobwa abagira inama yo kwitinyuka bakihesha agaciro bakagaragaza ko bashoboye nabo. Mbere yo kuva ku Nkombo, Miss Iradukunda Liliane yacinye akadiho n’abahatuye aniga amwe mu magambo akoreshwa mu rurimi ruzwi nka Amashi. Abifashishijwe n’abazwi nka ‘Abasamyi’ yigishijwe kubyina imbyino zaho.
Aganiriza urubyiruko
Yasoje uruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Uburengerazuba yemeye kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 20. Iradukunda Liliane yemejwe nka Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu ijoro rya tariki ya 24 Gashyantare 2018. Yagaragiwe n’abakobwa babiri Umunyana Shanitah (igisonga cya mbere), Irebe Natacha Ursule (igisonga cya kabiri).
Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu mukobwa Iradukunda Liliane yanambitswe ikamba rya Miss Photogenic. Mu bihembo yahawe harimo n’imodoka ya Suzuki ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Buri kwezi kuri konti ye asangaho umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 (800.000 Frw) azafata mu gihe kingana n’umwaka umwe azamarana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018.
AMAFOTO
AMAFOTO: Instagram/Miss Rwanda 2018
TANGA IGITECYEREZO