RFL
Kigali

Abinyujije mu muryango "Ntungurishirize Umuco", umuhanzi Ruremire Focus afite intego yo gutoza abato gukurana umuco nyarwanda

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:2/11/2014 14:47
0


Umuhanzi Fucus Ruremire uzwi cyane mu kuririmba indirimbo gakonda, yatangije umuryango ugamije guteza imbere umuco nyarwanda ahanini uhereye ku bana bato.



Kuri uyu wa gatanu ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda uyu muhanzi yatangaje ko muri iki gihe umuco ugenda utakara mu buryo bukabije kandi bubabaje aho usanga abantu batakimenya umuco wa Kinyarwanda nyamara iyo mu yandi mahanga bakayumva vuba ndetse bakanayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Muri iki gihe uramutsa inkumi cyangwa umusore uti ‘Amashyo!’ ati ‘Byiza’ wagira uti ‘Gira abana!’ akamwenyura ati ‘Simbizi’. Ariko wavuga uti ‘Vipi!’ cyangwa ‘Hi!’  akakumva vuba.”

Kuri we rero asanga uyu ari umuco ugenda uzimangatana ndetse akanahamya ko ababyeyi aribo shingiro ryabo dore ko ari bo batoza abana kuvuga kuva bakivuka kugeza bakuze. Akomeza anasobanura uburyo muri iyi minsi bitoroshye kumenya aho umwana akura indimi avuga cyane cyane ko bagira aho bahurira n’abantu batandukanye gusa ahamya ko abinyujije muri gahunda ye ya “Ntungurishirize umuco” azafatanya nabo kujya babagarura mu muco nyawo.

a

Aba ni bamwe mu bana bamaranye iminsi n'umuryango "Ntungurishirize umuco" aho bamaze kuba inzobere mu kubyina indirimbo nyarwanda

Yakomeje agira ati “Babyeyi nimwe mufite inshingano ikomeye mu kwimakaza umuco wacu mubo mubyara, naho twebwe tukaba inyunganizi. Imigani y’abakurambere igira iti “Igiti kigororwa kikiri gito kandi n’umwana apfa mu iterura. Niyo mpamvu rero tugomba gufatirana abagishoboka kugororoka.”

Nk’uko kandi yakomeje abigarukaho iyi gahunda ikaba ifite intego nyamukuru yo gutoza abana bari munsi y’imyaka 18 ibijyane n’umuco nyarwanda haba amateka, indagagaciro zawo ndetse n’imbyino, imivugo, indirimbo n’ibindi byinshi.

Ibi bizajya bikorwa mu minsi y’ibiruhuko aho ababyifuza bose bagana ishuri  ry’uyu muryango maze bagahabwa aya masomo azabafasha kuzamuka bazi umuco nyarwanda. Iri shuri riherereye  kuri Hilling Center inyuma ya Gare ya Remera.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND