RFL
Kigali

Abari muri Miss Rwanda 2017 bashimye Imana, Apotre Mignone arabahanurira, Miss Elsa atanga 1/2 cy’umushahara we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2017 20:06
18


Abakobwa 9 bari muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ryegukanywe na Miss Iradukunda Elsa, ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017,bahuriye kuri Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone Kabera, bashima Imana yabanye na bo mu irushanwa.



Iki gikorwa ni cyo mbere aba bakobwa bahuriyemo nk’aba Nyampinga bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2017. Aba bakobwa 9 bari barangajwe imbere n’uwari umwalimu wabo mu irushanwa ari we Fillette na Miss Queen Kalimpinya usengera muri Women Foundation Ministries na Noble Family church dore ko ari we wabahaye ikaze. Miss Queen Kalimpinya yunzemo ko we atabita aba Miss ahubwo ko abita aba ‘Esthers’.

Abakobwa bagiye gushimira Imana kwa Apotre Mignone harimo Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa hamwe n’ibisonga bye ndetse n’abandi bari muri 15 ba mbere muri iri rushanwa. Usibye Miss Rwanda Iradukunda, abari bari kumwe na we hari: Miss Fanique Simbi Umuhoza, Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, Miss Mukabagabo Carine, Miss Nadia Mutesi, Miss Umutoni Uwase Belinda, Miss Ashimwe Fiona Doreen,Miss Shimwa Guelda na Miss Queen Kalimpinya.

Miss Kalimpinya

Miss Kalimpinya ngo ba Nyampinga ntakibita aba Miss ahubwo ni aba Esthers

Aba bakobwa babanje gutera agakorasi ko kuramya Imana, abakristo benshi barabishimira cyane. Ahagana isaa mbiri n’igice z’umugoroba,ni bwo bahawe umwanya wo kwibwira iteraniro, Miss Kalimpinya ahita afata ijambo ati “Njyewe sinkibita aba Miss ahubwo mbita aba Esthers, ..reka nihereho  ndi umu Wowen Foundation ndi n’umu Noble. Ba ‘Esthers’ rero iri ni ishyanga ryera by’umwihariko ni church yanjye “ Abandi bakobwa nabo bakurikiyeho barivuga.

Miss Queen Kalimpinya ni we wabimburiye abandi mu gushima Imana

Miss Kalimpinya yatangiye ashimira umwalimu basanze mu mwiherero kuko mu byo yabatoje harimo n’indangagaciro za Gikristo. Yavuze ko uyu mwalimu yababereye umubyeyi mwiza akabemerera gusenga Imana mu gihe bitari byemewe. Yakomeje avuga uburyo Imana yamutangaje akagenda yibaza aho azahera abwira aba Miss ibijyanye no gusenga Imana, ariko yagerayo agasanga na bo harimo abakozi b’Imana bakomeye banyotewe n’ibyo bihe byo kuba hafi y’mana. Yagize ati:

“Ni uko ntazi gutaka, ariko sinzi icyo navuga (yabuze uko ashimira Fillette),. .. Sinzi ukuntu nashimira Imana, Imana yabanye natwe kuva dutangira abagiye mu ntara no muri Kigali mu irushanwa ryose ariko reka tuvuge ibituri hafi muri Boot camp, nagiye mvuga nti Mana ubu nzagenda koko mbwira aba Miss ibintu byo gusenga?, numvaga batazanyumva pe, ariko mpageze uko nageragezaga kuganira na we (Fillette) ahubwo yarambwiraga ngo bikomeze ndagushyigikiye."

Miss Rwanda 2017

Miss Queen Kalimpinya yashimiye Imana yabanye nabo muri Boot camp

Miss Igisabo ngo yari Pasiteri muri Boot camp

Miss Kalimpinya yakomeje avuga ko muri Boot Camp, satani yabagabyeho igitero, mugenzi wabo Belinda akarwara. Ikindi ni uko ngo babaga bafite ubwoba kubera irushanwa batamenyereye ariko bakikomeza bakibuka ko bahagarariye imiryango yabo, itorero ndetse n’igihugu cyabo, yagize ati

“Ubwo mwatubonaga muri Boot camp, twerekana impano, batuganiriza, ariko hari harimo na church (itorero)yuzuye, buri mugoroba twarateranaga, twari dufitemo ba Pastor Hirwa Honorine, dufite abaramyi ngira ngo mwababonye ba Shimwa Guelda. Ntibyabujije satani kutwataka, ngira ngo mwumvise ko Belinda yarwaye,.. ariko twarasengaga."

Miss Igisabo na we yakurikiyeho ashima Imana

Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, uyu akaba yaratwaye ikamba rya Nyampinga ukunzwe na rubanda, ahawe ikaze muri Women Foundation yatangiye atera za Haleluya nyinshi nka zimwe z’abapasiteri n’abandi banyamwuka, yagize ati: “Haleluya, Haleluya, Imana yarahabaye ni ukuri yarahabaye kandi iracyahaba ntaho yagiye kuko ibyo yakoraga iracyabikora n’uyu munsi wa none, Haleluya (..) Hanyuma nimunyemerera ndumva ishimwe nagombaga gutanga twaricisha mu ndirimbo. “ Indirimbo yasabye yaje guhabwa umwanya ayiririmbana n’abakobwa bari kumwe.

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Miss Igisabo muri Boot Camp ngo bamwitaga Pasiteri

Miss Fanique Simbi Umuhoza wahimbwe Rwarutabura na we yashimye Imana.

Miss Fanique watahanye ikamba ry’igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, yagize ati “Turashima Imana, ba nyampinga mubona n’abandi badahari, nta kibazo bafite ni ukubera izindi mpamvu, turashima Imana yabanye natwe mu minsi twamazeyo, usibye ibindi byinshi n’ubwoba bwinshi n’ubuzima bwa Hotel na bwo bwaducanze ariko Imana yaduhaye ubwenge, turashima Imana, iyo tuba tutayishimye twaba tuyiriganyije kuko buri wese hano Imana yamuhaye icyo akwiriye”.

Miss Rwanda 2017

Miss Fanique avuga ko iyo badashima Imana bari kuba bayibye

Miss Shimwa Guelda yavuze ko Women Foundation ifite umugisha kuba ifite umukobwa nka Kalimpinya

Shimwa Guelda watangiwe ubuhamya na Miss Queen Kalimpinya ko ari umuramyi ukomeye, yahawe umwanya na we ashima Imana. Yashimiye Queen kubw’ishyaka yagize kugira ngo abakobwa bari kumwe muri Boot camp biyegereze Imana. Yavuze ko Miss Queen afite impano y’ubuyobozi.  Yashimiye Imana ko abakobwa 15 bageze kuri Final, buri umwe hari ibyo yungutse mu buryo bw’umwuka ndetse ko buri umwe yahawe amahirwe yo kwiga kaminuza mu gihe bagiye mu irushanwa bazi ko uzaba Miss Rwanda 2017 azambikwa ikamba abandi bagatahira aho. Yagize ati:

Mpagaze hano nshima Imana sinzi uko nabivuga,turi hariya muri camp buri wese yari afite uko atekereza tukihagera ariko mu by’ukuri nta wari aziko dushobora guhurira hamwe tugasenga, ni ukuri Women Foundation ifite umugisha kuba mufite umukobwa nka Queen, navuga ngo she is a true leader, ntiyitaye ngo turi hamwe turatandukanye, mu mico dufite byinshi wenda byakabaye bidutandukanya ubundi abantu bahuriye muri competition baba bahanganye ariko ntabwo twari duhanganye,mu byo twakoze byose twashyize Imana imbere, twasabye Imana kutazaseba kuri Final kandi nta n’umwe wasebye.

Twasabye kuva hariya buri wese afite icyo ahavanye, ari mu buryo bw’umwuka twahavanye impamba ikomeye, mu buryo bw’ubukungu nibaza ko buri wese afite icyo yahakuye, ikindi twese twabonye amahirwe yo kwiga kaminuza, ni ukuri ni ibintu byo gushima Imana cyane, twari tuzi ko ikamba ari irya Miss ariko ntitwari tuziko dushobora kuhakura ibintu bikomeye nk’ibyo twahavanye, ni Imana yabikoze iyo tutayishyira imbere hari byinshi twari kuriganywa,…

Nyuma y’aya magambo yahise aririmba indirimbo ivuga ngo “Akira ishimwe, imitima yacu yuzuye ishimwe

Miss Rwanda 2017

Miss Shimwa Guelda afite impano ikomeye yo kuramya Imana

Fillette wari umwalimu w’aba bakobwa na we yashimiye Imana anashimangira ko gusenga kwabo atari ukwiyoberanya

Mwalimu Fillette yavuze ko Imana yamutangaje muri iri rushanwa ry’uyu mwaka kuko abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2017 ngo bakunda Imana cyane ndetse no gusenga, ibintu bitandukanye n’iby’umwaka ushize wa 2016 kuko ngo abakobwa bari muri Miss Rwanda 2016, irushanwa rirangiye, buri umwe yanyuze ukwe n’undi ukwe, ariko ab’uyu mwaka wa 2017 nyuma y’irushanwa bakaba barishyize hamwe bagashimira Imana ku byo yabakoreye byose ndetse bagashakira hamwe uko bakomeza kuba mu bumwe mu masengesho ndetse no mu bindi bikorwa.

(…) Aba bana ntabwo babiyoberanyaho ngo barasenga, ikintu cyantangaje umwaka ushize (2016) barangije guhabwa amakamba, umwe yaciye ukwe n’undi ukwe guhura biba ikibazo, ariko aba bana b’abakobwa barakomeje (bakunda Imana) barihengeka nimugoroba bajya gusenga bashimira Imana, icyo kintu Imana ibahe umugisha kandi bazagikomeze. Ikindi cyanejeje muri (Boot camp) basengaga bihishe kuko bitabaga byemewe,..

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda mu gushima Imana byamurenze ararira; aboneraho gusaba urubyiruko gukorera Imana bagifite uburyo

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, umukristo mu itorero Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu, yakiriwe nyuma y’abandi bakobwa bose, yishimirwa na benshi, bamwakirana amashyi menshi n’impundu. Yaje kubwira iteraniro ko Imana yamwongoreye ikamusaba ko yatanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we akagitanga mu rusengero.

Miss Rwanda 2017 akaba ahembwa ibihumbi 800 ku kwezi bivuze ko ayo azatanga mu rusengero ari ibihumbi 400. Miss Iradukunda yabwiye abakristo ba Women Foundation ko kuba Miss Rwanda 2017 bitatewe n’uburanga bwe cyangwa kuba ari we wari uzi kuvuga cyane ahubwo ko ari Imana yabikoze kubw’urukundo rwayo. Yagize ati:

Haleluya, nanjye mpagaze hano nshima Imana ko yadushoboje kugera kuri Final turi amahoro, ndashima Imana ko mu myaka yose yatambutse yanyemereye kujya muri Miss Rwanda 2017.Byaranshimishije kubona abakobwa twari kumwe bakunda Imana, bamfashije kumenya Imana kurushaho no gusenga cyane. Mpagaze hariya (aho yari ahagararanye n’abandi bakobwa imbere y’iteraniro) umutima wankomangaga cyane, numva Imana irambwiye ngo igice cy’umushahara wanjye wa mbere nzakizane mu rusengero. (…)Rubyiruko mureke dukorere Imana (hano yari arimo kurira), ntimutegereze mu gusaza kwanyu ngo abe ariho muzakorera Imana, mureke dukorere Imana tukiri bato kuko hari igihe kizagera tutagifite imbaraga zo gukorera Imana,.. Iyo ukoreye Imana ukiri muto uboneramo imigisha myinshi(…) Ntabwo nabaye Miss Rwanda kubera ko ari njye wari mwiza cyangwa ari njye wari uzi kuvuga, ahubwo byose ni ukubera Imana.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda Elsa Iradukunda yatanze 1/2 cy'umushahara we wa mbere

Apotre Mignone yakozweho cyane ahanurira abakobwa bari muri Miss Rwanda 2017 ko bagiye kuba abavugabutumwa bakomeye muri Kigali

Apotre Mignone yavuze ko mu myaka ya cyera mu 1996 mu masengesho ye kimwe n’abandi bakozi b’Imana hari harimo gusaba Imana ko mu Rwanda haboneka urubyiruko rwinshi rufite ishyaka mu gukorera Imana, Yagize ati “Ibi ni ibintu byasengewe, ni ibintu ababyeyi bari bategereje, ibi ni ibintu nyakubahwa perezida w’igihugu cyacu ategereje mu rubyiruko”

Apotre Mignone yakomeje avuga ko ari kenshi perezida Kagame yaharaniye iterambere ry’urubyiruko rw’abanyarwanda. Yunzemo ko na Jeannette Kagame yatangije Imbuto Foundation kugira ngo abashe gufasha urubyiruko kuko yari yakoze ubushakashatsi agasanga urubyiruko rwinshi mu Rwanda rufite imbaraga ariko rudafite ibyiringiro. Yakomoje kuri Miss Sonia wabaye Miss France, avuga uburyo byari kuba iby’agaciro ku itorero iyo uyu Sonia aba ari umukozi w’Imana. Ati “Najyaga mbaza Imana nti ariko Mana nka Sonia avuze ubutumwa bwiza byagenda gute?” Yakomeje agira ati:

Twagize abakobwa benshi (mu Rwanda) bafite uburanga ariko ni byiza kubona uburanga burimo icyubahiro cy’Imana. Ni uwuhe mu Miss mwumvise mu batambutse wavuze ngo ngiye gufata umushahara wanjye, nywugabanyemo igice nywuhe Imana?… Bisaba kumva icyo Imana ivuga, ndumva nshaka kubasabira umugisha wo muri Zaburi 139:14 uvuga ngo Imana yandemye mu buryo bwiza kandi butangaje, ariko Dawidi arenzaho ngo ibyo ngibyo umutima wanjye ubizi neza,impamvu (abahatanira ikamba ry’ubwiza)bashaka kwiyamamaza ni Confidence y’Imana, abantu bafite ama Complexe ntabwo bakwiyamamaza, nutangira kubona amano yawe ahengamye ntabwo wakwiyamamaza. (...)

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone yakomeje avuga ko aba Miss b’uyu mwaka ari abakozi b’Imana badasanzwe. Ibi yabivuze nyuma yo gukorwaho n’uburyo Miss Rwanda 2017 yashimiye Imana akagera aho atanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu rusengero. Mu buhanuzi yabatuyeho, Apotre Mignone yagize ati:

Ndashaka ko dusengera aba bana bacu, tubashyire mu maboko y’Imana mumfashe tubasengere ariko Women Foundation turi abanyamungisha, habayeho aba Miss ariko aba ngabo bo bagiye gupofora umujyi wa Kigali.

Apotre Mignone yaboneyeho kubaha ikaze muri Women Foundation Ministries na cyane ko ihuza abaturuka mu matorero anyuranye aho ushobora kuyijyamo ariko bitagukuye mu itorero ryawe. Kuri ubu Women Foundation ikaba ifite abakobwa benshi bafite amakamba y'ubwiza, bamwe muri abo bakobwa ni Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017, Miss Ruhegeli n’abandi atiriwe arondora.

AMAFOTO Y'IGIKORWA ABARI MURI MISS RWANDA 2017 BAKOZE CYO GUHURIRA KURI WOMEN FOUNDATION BAGASHIMA IMANA

Miss Rwanda 2017

Babanje kuramya no guhimbaza Imana

Miss Rwanda 2017

Bapfukamye hasi bashimira Imana bati 'Warahabaye Mana'

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Miss Rwanda 2017Fillette

Fillette yashimiye Imana yabanye n'abakobwa bari kuri Final ya Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Shimwa Guelda avuga ko Women Foundation ifite umugisha kuba ifite Miss Kalimpinya

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Queen Kalimpinya ni we wari umusangwa muri aba bakobwa 9

Miss Igisabo

Miss Igisabo (iburyo) asuhuza iteraniro

Miss Rwanda 2017

Apotre Mignone yishimiye cyane kuba ba Nyampinga b'uyu mwaka ngo ari abakozi b'Imana

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Apotre Mignone yasuhuje Miss Rwanda 2017 Elsa aramusoma

Apotre Alice Mignone

Bishimiye gusurwa n'aba Nyampinga b'umwaka wa 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Bamwe mu bakristo bari mu materaniro kuri Women Foundation Ministries

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Apotre Mignone ahamagara Miss Kalimpinya kugira ngo amushimire

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Miss Queen Kalimpinya na Apotre Mignone umubyeyi we mu buryo bw'umwuka

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Nyuma yo gushima Imana bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Apotre Mignone

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Imodoka ya Miss Iradukunda Elsa

AMAFOTO- LEWIS Ihorindeba-Inyarwanda.com

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MISS IRADUKUNDA ELSA


REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MISS KALIMPINYA

REBA HANO UMUHANGO WO GUTORA MISS RWANDA 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Bakomeze barindagire
  • Her7 years ago
    Something funny. ibyabapfu biribwa n'abapfumu. uyu mu gani nawusanze ntya kandi nzanawusiga. ubu buhanuzi bahanurirwa buvahe. ko Imana ivugana natwe binyuze mu ijambo ryayo?
  • GASONGO7 years ago
    Ntamezi 3 ashira umwe muraba adatwaye inda, none Bari kujijisha? Turabazi imico yanyu sha. 1) Miss wa 1994 aherutse gutandukana n'unugabo. 2) Miss wa 2009 yabyaranye ikinyendaro na K8 kavuyo 3) Miss 2012 Yirirwa yifotozanya n'umusore bakundana amafoto y'urukozasoni. 4) Miss 2014 yirirwa yambara Bikini mumarushanwa aho agiye hose nkaho ariwo muco bamutoje. None uyu wa 2017 Ngo niwe mumarayika? Murindire gato murebe
  • 7 years ago
    Huuummm speachless
  • Djuma7 years ago
    Abandi baratanga amata kubana?Abandi bagafasha abatishoboye none uyu ngo ni Elsa atangiye kuyasezagurira muchurch.Yagiye areba uko Jolly yasimbuye abigenza.
  • hhahahah7 years ago
    Pasta uyu nawe no kurira hit kuba miss hahahahah yewe yewe
  • ClassyLady7 years ago
    I juss love Queen
  • JUSTIN IRAKOZE7 years ago
    Woww birashimishije,icyo nabasaba nuko mwakomeza gukorera hamwe mugahuza imishinga uyu mwaka wanyu ukazahora wibukwa mumyaka izaza kndi mwese muri beza kubwanyu haricyo Imana yakora kurubyiruko Abaroma 12:1-2 Nimutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n Imana ntimwishushanye nab iki gihe ahubwo muhinduke rwose,...
  • Erenest Ntezukwigira7 years ago
    Vyiza Cane
  • 7 years ago
    Mbega mbega ibyabapfu biribwa nabapfumu koko abonye aho ayashyira hanzaha benshi barababaye nahobo ngo murusengero yssese sha ufite menshi mubitaro hirya nohino abarwayi babuze ayokugura imiti babuze amafunguro naho wowe ngo ntanzaya Reba doriane ibyo yakoze Reba Jolie naho wowe nukwirirwa wifotoza ngurikurya ntuzi abarikuburara abadafite iyo baba ngo ntanze ago imana ikubabarire kuko utazi ibyo ukoze mbese wahereye hafi abobagenzi bawe Uzi uko babayeho nukubona ngo bagutoye ariko mukirirwa musebanya iyo batora habiba ngo murebe uko abigenza ahubwo ukeneye guhugurwa sura Jolie na Dorian bakwigishe wowe urigikuri mugakino
  • Bebe7 years ago
    Umva miss, watowe numva uri umwana uzi ubwenge gusa ibi urimo ntabwo byari bikwiye. turabizi ukunda gusenga cyane kandi uri umukristu gusa ibyo ntibivuze gusesagura amafranga uyatura muri abo a pasteur. Hari uburyo bwinshi bwo gushima Imana; ushobora gufasha abarwayi, imfubyi nabandi batishoboye. Ndacyeka Imana yagushima kurusha kuyaha bariya ba pasteur. Natwe twese turi abakristu kandi turasenga cyane. Icyo Imana ishaka ni impuhwe tugirirana hagati yacu si ibitambo. Rero kora ibifite akamaro urebe situation yigihugu urimo, umenye uko wagifasha aho kwirirwa usesagura ngo uri guha amafranga abayujuje. yahe abishwe nizara n'ibibazo. nahubundi uwo mignone we yarasubujwe. Don't mind her. Kandi ujye wiuka ko Imana ireba ibikorwa ntireba amagamo. rero kwirirwa wifotoza ngo watanze half of your salary doesn't make any sense. I think you need some advice from Jolie. She aslo prays like you but she didn't waste money in unnecessary things. Good luck miss!
  • kalisa7 years ago
    haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa batubuzi weeee ubwo yabuze kujya gufasha ababikeneye ajya mubuzanga .
  • Mimi7 years ago
    Ariko genda Gisabo uri mwiza!!! Haaa ahubwo na Carine burya ni mwiza cyane sinari naramubonye neza. Congs to Fillette abantu nibashake uko baca mu nzira zose bamenyeshe abantu Imana . Na Yesu yisangiriraga n'indaya n'ibisambo agirango abone uburyo abamenyesha inzira z'Imana. Bitavuze ko aba bakobwa ari indaya nonnnn gusa aho umuntu yaca hose ngo agaragaze Kristo ahanyure pe.
  • Angel 7 years ago
    Wowe wiyise gasongo uvuga ngo Miss 2012 yirirwa yifotoza bigutwaye iki? Aramaze mwabuze icyo my munenga none ngo amafoto hahaha ninkanbandi ngo dore iriya nka n'igicebe cyayo, Ahubwi se ninde wakoze ibyumumaro nka Aurore? Ntiyafashe umushahara we akuwutanga ngo umwana w'umunyarwanda atanazi ajye kwivuza? Mwagiye mugabanya gusebanya? Muhumure umwana wanzwe niwe ukura m, azakomeza arabagirane Kuko akorera imana kd atabyamamaje niho imigisha ye iva namwe muri mu matiku gusa.Aurore Miss nemera komeza wibereho nshuti y'Imana kd ukomeze imirimo myiza ukora Kuko ukwitura isumba byose irakureba kd niba ujya usoma ibi bintu ntibikaguce intege namba. Turagukunda
  • 7 years ago
    bavuga garderie Karimpinya we apana gardienne
  • 7 years ago
    gisabo uri mwiza pe nkunda ukuntu uri naturelle ariko rero na Apotre nawe ni Miss da nako aba bakobwa bose ni beza ariko noneho ndabona miss yabaye eglise ngaho nimwigishe abakobwa birirwa batwara amada ibyo bintu bicike rwose
  • General7 years ago
    Muraho, nanjye nshimiye cyane aba bakobwa uburyo baje gushimira Imana nyuma y;amarushanwa! Gusa byari kuba byiza iyo bose baza kuhaboneka. birashimishije! Gusa reka mbisabire muzakomeze mukore as a team muzagera kuri byinshi cyane, mwese tubafata nk'aba miss. naho Miss Kalimbinya we ni special, uretse impano y'ubuyobozi mwavuze afite, n'igikundiro , ndetse n'impano y'ubuhanga! imyaka ye ntaho ihuriye na mind ye! so keep up Queen! ndangije mbisabira kutazava ku Mana cg se ngo musebye amatorero muturukano, muzakore difference hagati yanyu n'aba miss bose bababanjirije.... shalom
  • diane7 years ago
    Wakoze neza gutanga ishimwe.





Inyarwanda BACKGROUND