RFL
Kigali

Abanyeshuri ba Gihogwe S.S bamuritse impano bafite basaba ikigo kubatera inkunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2016 12:02
3


Bwa mbere mu mateka y’ishuri rya Gihogwe Secondary School, hakozwe igitaramo cyo kumurika impano z’abanyeshuri haba mu kuririmba, gushushanya, kubyina, kwerekana imideri,kuvuga imivugo n’izindi mpano zitandukanye.



Nyuma yo kumurika impano bafite mu gitaramo 'Talent Show' cyashimishije abanyeshuri n’ababyeyi bari aho, abanyeshuri ba G.S.S(Gihogwe Secondary School)basabye ubuyobozi bw’ishuri ryabo inkunga yo kuzabakorera ubuvugizi bakabahuza n'abandi banyempano biteje imbere bityo impano zabo ntizizime ahubwo bakazazibyaza umusaruro.

Inkuru zishushanyije

Bagaragaje ubuhanga bafite mu gushushanya inkuru zivuga

Gihogwe Secondary School

Abayobozi ba Gihogwe S.S bari bitabiriye ku bwinshi

Mu mpano bamuritse muri icyo gitaramo 'Talent show' harimo gukina karati, kwerekana imideri, kuvuga imivugo, kwerekana inkuru zishushanyije, ubufindo (Magic), gukina ikinamico, imbyino (Dance) kubazwa no gusubiza ibibazo ku bumenyi rusange n’izindi mpano zitandukanye. Kuba ari ubwa mbere iki gikorwa kibaye, wabonaga abanyeshuri bose bishimye cyane.

Bamwe mu bagaragaje ubuhanga cyane ni abasubije ibibazo ku bumenyi rusange, abanyeshuri bakinnye ikinamico, cyane cyane umunyarwenya Uwimana Alice wasekeje abantu benshi cyane,aho yakinnye ari umugabo w'umukire, aberekanye imideri, abaririmbye bakigana abahanzi barimo Justin Bieber, Knowless Butera, Urban Boys, Charly na Nina. Hari kandi abanyeshuri 3 b’i Gicumbi baririmbye indirimbo y’Imana, abantu bose barishima bajya imbere kubafasha.

Gihogwe Secondary School

Aba basore batatu bahagurukije ikigo cyose mu ndirimbo yabo ya Gospel

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2016 kibera i Gihogwe mu nzu mberabyombi y’ishuri rya Gihogwe Secondary School gitangira kuva isaa munani z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Byari ibyishimo ku banyeshuri, ababyeyi bafite abana biga muri iryo shuri ndetse n’abarimu bigisha muri iryo shuri.

Gihogwe Secondary School

Uwo musore uri hagati yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kwandika imivugo

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Rev Pastor Theoneste Ngaboyisonga umuvugizi mukuru w’itorero Inkuru-Nziza ari naryo nyiri iryo shuri rya Gihogwe S.S, yishimiye cyane impano asanganye abo banyeshuri, abasaba ko icyo gikorwa bajya bagikora buri kwezi, benshi bakarushaho gutinyuka, bakagaragaza impano bafite kuko ari kimwe mu bizabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Rev Pastor Ngaboyisonga

Rev Pastor Ngaboyisonga umuvugizi mukuru w'itorero Inkuru-Nziza

Pastor Theoneste Ngaboyisonga yabasabye kudacika intege ku mpano bafite, nawe ubwe abemerera kuzajya yifatanya nabo muri buri gikorwa nk’icyo. Yabasabye kandi kwiga bashyize umwete mu masomo bahabwa kw’ishuri kuko aribo Rwanda rw’ejo, abayobozi b’ejo, bityo bakaba bakwiye kubiharanira bakiri bato.

Mukeshimana Rosine umuyobozi mukuru w’ishuri rya Gihogwe S.S mu ijambo rye yanyuzwe cyane n’impano nziza yasanganye abanyeshuri be, abasaba gukomeza iyo gahunda ndetse abemerera ko ubutaha mu kwerekana impano, azajya ahemba abana babaye aba mbere mu gusubiza neza ibibazo ku bumenyi rusange.

Mukeshimana Rosine

Mukeshimana Rosine umuyobozi w'ishuri rya Gihogwe S.S

Shyaka Jean Claude wiga mu mwaka wa 6 muri MEC (Math,Economics and Computer) akaba umuyobozi w’abanyeshuri (Head Boy) yatangarije Inyarwanda.com ko bishimye cyane kubw’icyo gikorwa kibayeho bwa mbere muri iryo shuri kuko impano bafite zishobora no kubatunga mu buzima bwo hanze y'ishuri. ati:

Iki ni igikorwa cyiza kubera ko abana tuba twifitemo impano nyinshi Imana iba yaraduhaye, hanze y’amasomo twiga ko twagira n’ibindi bintu dushobora gukora bikaba byashimisha abantu kandi natwe bikadufasha kwiteza imbere no kwishimisha kugira ngo tubashe gukura neza duteza imbere igihugu cyacu binyuze mu muco, imikino n’ibindi. Iyi talent show izafasha abantu gutinyuka, hari abantu baba bafite impano, zikabatunga kurusha n’amashuri baba barize.

Kabasinga Eveline wiga mu mwaka wa 5 muri MCE (Maths, Computer and Economis) yabwiye Inyarwanda.com ko ari byiza kumurika impano kuko bibaha gutinyuka no kwigirira icyizere ikindi izo mpano zikaba zizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi nyuma y'ishuri. Yasabye ubuyobozi bw’ikigo ko iyi gahunda yazahoraho na cyane ko  hari abana benshi bafite impano zitandukanye batabonye uko bagaragaraza kuri uwo munsi.

Nkatwe abanyeshuri icyi bizatumarira urabibona ko abana baba bicaranye talent zitandukanye wabonye wenda ibyaba berekanywe ari ugushushanya, kuririmba, kunyina, modeling, buri mwana aba afite impano ye, ibi mbona byadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi ku buryo twiga ariko dufite nicyo turengejeho numva ari byiza ku giti cyanjye kandi bizadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi. Icyo nasaba ikigo ni uko iki gikorwa nubwo kibayeho ku nshuro ya mbere, byazagenda bikomeza kuko hari n’izindi mpano zitandukanye abana bafite ariko bizagerwaho bigere ku ntambwe iri ku rwego rwo hejuru cyane.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Mukeshimana Rosine uyobora Gihogwe Secondary School, yijeje aba banyeshuri ko icyo gikorwa cyo kwerekana impano kizahoraho kuko abayobozi mu nzego zitandukanye basanze ari ingirakamaro. Ku ikubitiro itsinda ry'abanyeshuri bagaragaje impano mu gukina amakinamico,uwo munsi bahise bahuzwa na kampani izabahugura kuburyo gukina Filime babigira umwuga.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI 'TALENT SHOW' I GIHOGWE

Modeling

Aba nibo bayoboye icyo gitaramo cya 'Talent Show'

Uwimana Alice

Uwimana Alice ni umwana w'umukobwa wakinnye ari umugabo

Modeling

Modeling

Bafite inzozi zo kuzagera kure mu bijyanye no kwerekana imideri

Gihogwe Secondary School

Iyi 'couple' niyo yashimishije abantu cyane

Gihogwe Secondary School

Gihogwe Secondary School

Hano bifotoreje ni mu buzitani bw'ishuri ryabo

Gihogwe Secondary School

Berekanye ko gukina karati ari ibintu bafitemo impano

Gihogwe Secondary School

Uyu mwana wiga mu wa mbere, yiganye indirimbo ya Justin Bieber, abantu bose barumirwa

Knowless

Uyu mukobwa yiganye Knowless mu miririmbire ye


Aba basore biyise 'Urban Boys' bishimiwe mu buryo bukomeye

Charly na Nina

Aba bo baririmbye 'Indoro' nyuma yo kwinjira bavuga ko bitwa 'Charly na Nina'

Kabasinga Eveline

Kabasinga(Head Girl) hamwe na mugenzi bafatanyije kuyobora icyo gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nuku bitangira... Babure kwiga
  • Musoni7 years ago
    Aba bana ndabona bafite impano pe byumwihariko mu gushushanya gusa abayobozi b'icyo kigo nibabashyigikire ariko abo bakobwa b'imideri ni na beza pe
  • 7 years ago
    murashoboye rwose mukomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND