RFL
Kigali

Abanyarwandakazi 2 bari mu bashaka kwitabira irushanwa ry'uburanga rya Miss Africa 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 12:53
1


Mu minsi ishize ni bwo abategura irushanwa rya Miss Africa basabye abakobwa bifuza kwitabira iri rushanwa kwiyandikisha. Nyuma yo kwiyandikisha, abategura iri rushanwa basabye abiyandikishije kwifata amashusho y'amasegonda 60 bakayoherereza abategura iri rushanwa. Kuri ubu abanyarwandakazi babiri Mutoni Jane na Umwiza Gisele bari mu bitabiriye aya



Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar ritegurwa na Leta yitwa Cross River yo muri Nigeria. Umuhango wo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi, uzaba tariki 27 Ukuboza 2018 muri Calabar International Convention Center. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabira Miss Africa Calabar, nyuma y’aho umwaka ushize Muthoni Fiona Naringwa yaryitabiriye akegukana umwanya w’igisonga cya mbere aho yahembwe amadorali ibihumbi 10.

Mutoni Jane

Mutoni Jane

Mutoni Jane wabaye igisonga cya mbere muri Miss Heritage Global 2016-2017 ari mu bahatanira kwitabira iri rushanwa

Mu mubare munini w'abakobwa biyandikishije banamaze kohereza amashusho yabo, harimo n’abanyarwandakazi babiri ari bo Mutoni Jane wabaye Miss Heritage 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akanaba Igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global 2016/2017, n’undi witwa Umwiza Gisele we utamenyerewe mu marushanwa y’uburanga icyakora nk'uko bigaragara mu mafoto akaba asigaye ari umukobwa umurika imideri.

Umwiza Gisele

Umwiza Gisele nawe ari mu bahatanira kwitabira iri rushanwa

Iri rushanwa rizasozwa tariki 27 Ukuboza 2018 risiga umukobwa wegukana ikamba ahawe imodoka yo bwoko SVU ifite agaciro k'ibihumbi 50 by'Amadorali y'amerika, amafaranga ibihumbi 35 by'amadorali n'ibindi. Igisonga cya mbere azahabwa ibihumbi 10 by'amadorali naho igisonga cya kabiri we ahabwe ibihumbi 5 by'amadorali y'Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fff5 years ago
    oke amahirwe





Inyarwanda BACKGROUND