RFL
Kigali

Abamurika imideri 15 ni bo bamaze kumenyekana ko bazitabira Kigali Fashion Week igiye kubera bwa mbere i Burayi–URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2017 10:28
0


Ku itariki 27/07/2017 itsinda ry’abari gutegura Kigali Fashion Week Europe ryahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe baganira ku mushinga wa Made in Rwanda. Kigali Fashion Week i Burayi iteganyijwe kuba tariki 24 na 25 Ugushyingo 2017 mu Bubiligi na tariki 1 Ukuboza 2017 i London.



Kigali Fashion Week Europe izaba irimo abanyamideli n’abahanzi b’imideli (models, designers) bo mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda batuye i Burayi. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizitabirwa n’abageze ku bihumbi 5 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, abadipolomate ndetse n’abambasaderi baza batumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Ibi birori bizabera mu Bubiligi mu murwa mukuru wa Buruseli, umuyobozi wabyo akazaba ari Dady de Maximo usanzwe umenyerewe cyane mu gukora ibijyanye no kumurika imideli hano muu Rwanda. 

KFWMu minsi ishize abategura Kigali Fashion Week bari basuye Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Facebook rwa Daddy de Maximo unahagarariye iyi Kigali Fashion Week Europe, izitabirwa n’abamurika imideri 15 bazaturuka mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, u Bubiligi, u Bufaransa, Australia na Danmark, gusa hakaba hitezwe n'abandi bashobora guturuka impande zose z'Isi gusa amazina yabo akaba ataratangazwa.

REBA ABAMURIKA IMIDERI BAZAJYA MU BUBILIGI MURI KIGALI FASHION WEEK EUROPE

Abazava mu Rwanda:

1. Uwera Laetitia Cissy Ngamije: Afite imyaka 27, 1,76 cm
2. Umutoni Sandrine: Afite imyaka 25, 1,90 cm
3. Umugwaneza Jeannette Kalisa Winnie: Afite imyaka 21, 1,84 cm
4. Mucyo Sandrine: Afite imyaka 26, 1,83 cm
5. Ntabanganyimana Jean de Dieu: Afite imyaka 25 , 1,89 cm
6. Ndayishimiye Eddy: Afite imyaka 23, 1,93 cm
7. Ganza Irihose Jean Fidèle: Afite imyaka 23, 1,87 cm
8. Ramazan Kubwimana: Afite imyaka 19, 1,88 cm

Abazava muri Australia

1. Princess Aline Ngoga: Afite imyaka 21, 1,88 cm,

Abazava mu Bufaransa

1. Colombe Akiwacu: Afite imyaka 22, 1,79 cm

Abazava muri Denmark

1. Hellevik Roxanne Kirezi: Afite imyaka 21, 1,84 cm

Abazava mu Bubiligi

1. Camelia Masozera : Afite imyaka 30 1,88 cm
2. Carmel Uwase Shenge: Afite imyaka 21, 1,74 cm
3. Sewase Henri Magnus: Afite imyaka 22, 1,87 cm
4. Iradukunda Fabrice: Afite imyaka 25, 1,93 cm






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND