RFL
Kigali

Abakobwa bitabiriye Miss Earth 2018 batangiye kugera muri Philippinnes, Anastasie uzava mu Rwanda we ntaramenya igihe azagendera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 19:58
0


Mu minsi ishize nibwo mu Umutoniwase Anastasie uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth yatowe nka Miss Earth Rwanda 2018, uyu mukobwa gutorwa kwe byahise bimwemeza nk'umukobwa uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa agomba kubera mu gihugu cya Philippines icyakora kugera ubu ntaragenda mu gihe abandi batangiye kugerayo.



Ni inshuro ya 18 hagiye kuba irushanwa rya Miss Earth rigamije  kubungabunga no kurinda ibidukikije. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye. Iry’uyu mwaka u Rwanda rukazahagararirwa na Umutoniwase Anastasie icyakora bitunguranye uyu mukobwa akaba atarahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Philippines ahagomba kubera iri rushanwa.

Uyu mukobwa ubwo yabazwaga na Inyarwanda.com isaha azagendera dore ko byavugwaga ko azagenda kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, yatangarije umunyamakuru ko atarabimenya neza. ibi byatumye twegera Uwase Hirwa Honorine wateguye irushanwa ryahisemo Umutoniwase Anastasie nk'umukobwa uzahagararira u Rwanda tumubaza mu by'ukuri icyakerereje uyu mukobwa.

Anastasie

Abandi bamaze kugera aho irushanwa rizabera

Mu magambo ye, Uwase Hirwa Honorine yabwiye umunyamakuru ko uyu mukobwa azagenda kuri uyu wa 9 cyangwa 10 Ukwakira 2018. Twamubajije niba atazaba yakererewe adutangariza ko nta gukerererwa kuzaba kwabayeho cyane ko nta bikabije azaba yacikanywe. Ati "Muri iyi minsi bari mu kwakira abakobwa nta bidasanzwe azaba yacikanywe." Yabajijwe icyatindije Anastasie maze adutangariza ko hari imyiteguro bakirimo.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu mukobwa yaba atarabona ibyangombwa bityo bakaba bari kubishakisha ingufu ngo barebe ko yagenda hakiri kare dore ko abandi bakiriwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 ahabaye igikorwa kitwa 'MISS EARTH 2018 welcome party'. Umutoniwase Anastasie akomeje gukerererwa hari ibice by'irushanwa atakwitabira dore ko tariki 10 Ukwakira 2018, aba bakobwa bazarushanwa aho bazaba biyerekana mu myambaro iranga umuco gakondo wa buri gihugu, amarushanwa akazarangira tariki 06 Ugushyingo 2018 hamenyekanye uwegukanye ikamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND