Abakobwa benshi mu gihugu cya Swaziland bapfuye bari mu nzira berekeza mu muhango wo gutoranywamo umugore wa 15 w’umwami Mswati III w’iki gihugu, mu birori biba buri mwaka aho abakobwa babyina bambaye impenure uyu mwami akarebamo uwo atoranyamo akamugira umugore.
Umwami Mswati III ubu arimo kotswa igitutu n’abaturage ngo ahagarike iki gikorwa kiba buri mwaka cy’imyiyerekano y’abakobwa b’amasugi babyina imbere ye bagatoranywamo uwo agira umugore wiyongera ku bagore 14 asanganywe, iki gitutu kikaba kiyongereye nyuma y’uko ababarirwa muri 30 baguye mu mpanuka berekeza muri ibi birori, n’ubwo imibare nyayo y’abapfuye kugeza ubu itavugwaho rumwe kuko hari abavuga ko barenga.
Abakobwa bo muri iki gihugu buri mwaka bakora imyiyerekano bakanabyina bambaye imyenda yerekana uko bateye, umwami Mswati akabatoranyamo umugore
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Matsapha kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, aho abakobwa n’abagore bambaye imyambaro yateguriwe icyo gikorwa cy’umwami Mswati, bari bapakiye mu ikamyo inyuma mu mwanya udatwikiriye bajyanywe ahagombaga kubera uyu muhango, iyo kamyo ikaba yarashatse guhunga indi modoka byari bigiye kugongana maze ibirindura abo bakobwa bagwa mu mahanda bicwa n’izindi modoka.
Nyamara n’ubwo ubuzima bw’abantu bwahangirikiye, umwami Mswati we ntiyahagaritse igikorwa cyo kwishakira undi mukobwa yagira umugore we. Princess Tsandzile Dlamini, ni mushiki wa Mswati akaba ari na Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu. Yabwiye ikinyamakuru Telegraph ko umwami yamaze kunamira abazize iyi mpanuka kandi bikaba bihagije kuburyo umuhango wo gushaka umukobwa yagira umugore wo wakomeje.
Imyiyerekano nk'iyi iba buri mwaka, Mswati uyu mwaka ashaka umugore wa 15
Umunyamakuru witwa Bheki Gama wari ahabereye iyi mpanuka, yahakanye amakuru yatangajwe na Leta avuga ko hapfuye abakobwa 13 gusa, kuko ngo hapfuye benshi impanuka ikimara kuba, abandi bapfira mu nzira bajyanwa kwa muganga naho abandi bo bagwa mu bitaro. N’ubwo uyu atemeza imibare y’abapfuye, avuga ko 13 batangajwe na Leta bo ari bacye cyane ugereranyije n’abapfuye.
Umwami Mswati yakomeje kotswa igitutu abuzwa gukomeza kwigwizaho abagore muri ubu buryo
Lucky Lukhele, umuvugizi w’umuryango uharanira Demokarasi n’ubumwe bw’abanya Swaziland, we yavuze ko byibuze abakobwa 65 aribo baguye muri iyi mpanuka. Yagize ati: “Abo bakobwa bari batwawe mu gikamyo kidatwikiriye, nk’aho ari ibikoresho by’ububatsi bapakiye, ninayo mpamvu umubare w’abapfuye ari munini. Dukurikije imibare duhabwa n’inzego za gisirikare ndetse n’iz’ubuvuzi, abakobwa barenga 65 nibo bari bamaze gupfa kugeza mu gicuku cyo kuwa Gatandatu”.
Lucky Lukhele yahise asaba ko uyu muhango wo gutoranya undi mugore wa 15 w’umwami Mswati wasubikwa, kuko bidakwiye ko abandi bakobwa bajya mu mbyino n’imyiyerekano mu gihe imiryango y’ababuze ababo yo iri mu gahinda.
TANGA IGITECYEREZO