Ishuri rya St Philippe riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya kane rigiye gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco uzasimbura mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016, abakobwa basaga batandatu bakaba aribo bahatanira iri kamba.
Abakobwa 6 bahatanira iri kamba rya Miss St Philippe 2016 hari: Kamemura Ninah,Ngabire Nailla,Umuhoza Vestine, Umutoni Aime Nailla, Usanase Aima Naisse,Uwase Kethia Gisel. iki gikorwa cyo gutora nyampinga mu ishuri rya St Philippe kikazitabirwa na bamwe mu bahanzi bamamaye muri muzika batigeze bifuza ko amazina yabo ajya hanze kuko batarangiza kuvugana nabo.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bari gutegura igikorwa cya Miss St Philippe2016, yadutangarije ko guha umwanya abana bakidagadura ari kimwe mu byabafasha kwiga neza, kuko baba bafashe akanya ko kuruhuka mu mutwe. Ibi bikaba ariyo mpamvu nyamukuru yo gutegura iki gikorwa ku nshuro yacyo ya kane.
Miss St Philippe 2016 azatorwa tariki 08 Nyakanga 2016 mu muhango uzabera mu ishuri rya St Philipe. Ni ku nshuro ya kane hagiye kongera gutorwa nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu kigo St Philipe nyuma y’imyaka ine batora ba nyampinga muri iki kigo.
REBA AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS ST PHILIPPE:
Uwase Kethia Gise
Umuhoza Vestine
Kamemura Ninah
Umutoni Aime Nailla
Ingabire Nailla
Usanase Aiman Naisse
TANGA IGITECYEREZO