RFL
Kigali

Abakobwa 6 nibo bahatanira ikamba rya Miss St Philippe 2016-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/07/2016 14:02
13


Ishuri rya St Philippe riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya kane rigiye gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco uzasimbura mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016, abakobwa basaga batandatu bakaba aribo bahatanira iri kamba.



Abakobwa 6 bahatanira iri kamba rya Miss St Philippe 2016 hari: Kamemura Ninah,Ngabire Nailla,Umuhoza Vestine, Umutoni Aime Nailla, Usanase Aima Naisse,Uwase Kethia Gisel. iki gikorwa cyo gutora nyampinga mu ishuri rya St Philippe kikazitabirwa na bamwe mu bahanzi bamamaye muri muzika batigeze bifuza ko amazina yabo ajya hanze kuko batarangiza kuvugana nabo. 

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bari gutegura igikorwa cya  Miss St Philippe2016, yadutangarije ko guha umwanya abana bakidagadura ari kimwe mu byabafasha kwiga neza, kuko baba bafashe akanya ko kuruhuka mu mutwe. Ibi bikaba ariyo mpamvu nyamukuru yo gutegura iki gikorwa ku nshuro yacyo ya kane.

Miss St Philippe 2016 azatorwa tariki 08 Nyakanga 2016 mu muhango uzabera mu ishuri rya St Philipe. Ni ku nshuro ya kane hagiye kongera gutorwa nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu kigo St Philipe nyuma y’imyaka ine batora ba nyampinga muri iki kigo.

REBA  AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS ST PHILIPPE:

miss st philipe

Uwase Kethia Gise

miss st philipe

Umuhoza Vestine

miss st philipe

Kamemura Ninah

miss st philipe

Umutoni Aime Nailla

miss st philipe

Ingabire Nailla

miss st philipe

Usanase Aiman Naisse

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ibi bintu bimaze gutera iseseme, uretse kurarura abana nta wundi musaruro
  • Ericson7 years ago
    Ariko aba bana babakobwa murabona bitazabatera kwirya gusa bajibagirwa amasomo,
  • Kaka Ronaldo7 years ago
    ariko koko uburere bw'iki gihe bwagiye he? ababyeyi bakora iki? ni gute umwana wawe w'umukobwa wiga muri secondaire umureka agasohoka mu rugo yambaye agakanzu kagera mu kibuno (nka Ingabire Nailla cg Ninna) ngo ni ibigezweho maze nawe ukamureka?!! Nyagasani Yezu nabyaye umukobwa ariko ngusabye imbaraga n'ubushishozi bwo kuzamuha uburera buguhesha ikuzo!! ababyeyi mwisubireho rwose ibi ni ikibazo!! hari byinshi by'amahanga twigana nyamara bitaduhesha icyubahiro rwose!! ariko ni mu gihe ubu wasanga ababyeyi babo bambara izizamuye kurenza aha, uwo mwana se waba utamubereye urugero hanyuma akaba ari we uba urugero rwawe?!!
  • achille7 years ago
    tubari inyuma bakomerezeho peee.
  • Koj j'y7 years ago
    St. Philippe cg st Patrick ?!
  • 0'P7 years ago
    Nyampinga wa!:))Warenzaho iki...
  • kalasira 7 years ago
    Aba bana ni beza kabisa.abo butugambo nibaceceke bareke guca intege Abana bafite vision
  • katy7 years ago
    Ark nkawe wiyise kaka ronaldo ubwo kweli nkawe warize cg? Yewe aba nyarwanda bamwe muracyafite ubujiji kbsa dore Nimwe mutuma igihugu kidatera imbere ubu c wowe umeze Ute ra ubwo ni wowe ufite umuco k muba mutazi ibyo muvuga gusa
  • shaffy7 years ago
    Ibintu byaba miss ndabirambiweeee biteye asyiiiiiiii
  • Kaka Ronaldo7 years ago
    @Katy, muvandimwe nshuti kuki wahuza ubwenge cg amashuri no kwiyambika ubusa kwa bamwe?!! ahubwo ushobora kuba wababajwe nuko nakubwije ukuri cg ukaba uri umwe muri aba! abanyarwanda cg ikiremwamuntu muri rusange ntigikunda ukuri kuko kuryana!! ushyigikiye ko abana b'abakobwa ejo bazavamo ababyeyi, batangira kwiyambika ubusa bangana uko aba bangana?!! kwiyubaha bitandukanye cyane n'icyo wita ubujiji!! nkumare amatsiko kandi ko ayo mashuri nyafite ahagije!! igihugu ntabwo kizatezwa imbere no kwiyambika ubusa no kudaha uburere abana bukwiye! igihugu gitezwa imbere n'igenamigambi nyaryo, gukora cyane, gukoresha abazi ibyo bakora, bazi aho bashaka kugera! N.B.: usubire mu byo nanditse urasanga nta gitutsi nagututse kandi nta n'urubanza naguciriye!!
  • 7 years ago
    Mbega abana Muri kwitoza nabi pe
  • mugabo james7 years ago
    uwomwana wagatatu niwe mpaye umwanya wambere
  • Davillachristy cendrillon7 years ago
    hhhhhhhhhhhh tubari inyuma gusa ndabona hari abasubiyemo for the second time aigain congs gusa mukomereze aho bakobwa umuco niwo wambere rero hari abari kubanenga kubera imyambarire kandi mubyumvireho girls kuba miss sukwambara ibintu bigufi hoya muzajye mugerageza





Inyarwanda BACKGROUND