RFL
Kigali

Abakobwa babiri ba Lycée de Kigali begukanye imidali mu irushanwa ‘Kigali itatswe n’ubusizi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2018 10:55
0


Abanyeshuri babiri bo mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali (LDK) begukanye imidali mu irushanwa ry’imivugo n’ubusizi. Ni mu irushanwa bari bahatanyemo n’abandi mu gikorwa cyabereye mu Kivoyu mu mujyi wa Kigali ku ishuri rya Lycee de Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2018.



Ni ku nshuro ya cumi amarushanwa yiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ategurwa akabera i Kigali mu Rwanda. Ni irushanwa rihuriza hamwe urubyiruko rwifitemo impano y’ubusizi, hashimirwa ab’impano mu mivugo, ikaba inganzo yadukanywe n’Umugabekazi Nyiraruganzu Nyirarumaga wabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli.

Umukobwa witwa Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na mugenzi we Murungi Anitha bo muri Lycee de Kigali begukanye imidali muri iri rushanwa. Uwihirwe Yasipi yegukanye umudari binyuze mu muvugo yavuze yanditse mu Cyongereza, Murungi Anitha yegukanye umudari nyuma yo gutorwa n’abitabiriye ibi birori nk’uwabanyuze mu kuvuga neza umuvugo. Nyirakamana Rita wo mu ishuri rya Kagarama Secondary School wegukanye umudari binyuze mu muvugo yavuze mu Kinyarwanda.

Aya marushanwa yitwa ‘Kigali itatswe n'ubusizi’ ategurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Transpoesis watangijwe na Kayitare Mustapha ndetse n’Umusuwisi Dr.Andrea Grieder, mu Ukwakira 2015.

‘Kigali itatswe n’ubusizi’ agiye kuba kushuro ya 10. Kuri iyi shuro habanje amahugurwa ku banyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu mugi wa Kigali harimo nka: Lycee de Kigali, Kagarama Secodary School ndetse na St Vincent i Ndera n’ahandi hatandukanye.

Batatu bazatsinda bazahembwa igikombe gifite ishusho ya Nyirarumaga ikoze muri 'tin' (ibuye ry'agaciro) ihagaze amadorari 150 y'Amerika. Ni mu gihe uwa mbere azanakorerwa amajwi (audio) ndetse n’amashusho (Video) y’umuvugo we.

Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira, 2018 nibwo ibi birori bizakomereza kwa RasitaOne Love aho umuhanzi Jules Sentore azataramira abazitabira ibi birori.

moustapha

Moustapha umwe mu bategura amarushanwa 'Kigali itatswe n'ubusizi'

bamwe mu banyeshuri

Bamwe mu banyeshuri ba Lycee de Kigali

umwe mu bakobwabahatanye mu irushanq

Umwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa

irushanwa

rigamije kuvumbura impano

Ni irushanwa rigamije kuvumbura impano ziri mu rubyiruko

bahatanye mu irushanwa



 carine umwe mu bagaraga

Carine umwe mu bakinnyi muri 'Seburikoko'

carine u

impano zigaragzwa

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND