RFL
Kigali

Uganda: Abakobwa 21 ni bo bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu buranga ‘Miss Uganda 2016’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2016 16:22
0


Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2016 mu birori byabereye mu mujyi wa Kampala muri Serena Hotel, hatowe abakobwa 21 bahatanira ikamba rya Nyampinga wa Uganda w’uyu mwaka ‘Miss Uganda 2016’ akazasimbura Miss Zahara Muhammad Nakiyaga ufite ikamba rya Nyampinga w'igihugu 'Miss Uganda 2015'.



Abo bakobwa 21 batoranyijwe hashingiwe ku buranga bwabo, uburyo bahize abandi mu kwiyerekana neza ndetse n’uburyo basubije neza ibibazo. Muri ibyo birori hari Anitah Fabiola wabaye Miss Uganda, Joel Kigozi umuyobozi wa BBS Tv n’abandi bakobwa batandukanye b’uburanga.

Brenda Nanyonjo ukuriye Kezzi Entertainment itegura iryo rushanwa, yavuze ko uyu mwaka wa 2016 insanganyamatsiko yabo ivuga ku buranga bufite intego bakaharanira ko uburanga bwajya bujyana no guhanga udushya.

Miss Uganda 2016 biteganyijwe ko azatorwa tariki 15 Ukwakira 2016, uzatorwa akazahagararira Uganda mu irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World 2016) rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington DC.

fabiola-1Miss Uganda 2016 finalists

Image result for Miss Uganda 2015

Miss Zahara yambikwa ikamba na mugenzi we yasimbuye Miss Leah Kalanguka

Image result for Miss Uganda 2015

Miss Zahara afite amatsiko yo kubona umukobwa uzamusimbura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND