Abo mu muryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa batuye mu Rwanda bateraniye hamwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira. Icyari kigamijwe kwari ukumenyesha abanyarwanda ibyerekeye iby’itabarizwa rye, ibi bikaba bikuraho urujijo rw’amakuru abantu batandukanye bavuga uko bishakiye.
Muri iyi nama yari yatumiwemo abanyamakuru, pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa n’umwami Rudahigwa niwe wafashe ijambo ngo agire icyo avuga ndetse abafite ibibazo bamubaze. Ezra Mpyisi yatangiye avuga ko umwami Kigeli wa V Ndahindurwa nta cyaha yakoze mu Rwanda cyangwa hanze aho yari yarahungiye kubera amateka cyamubuza kuba atatabarizwa mu gihugu cye. Ezra Mpysi yavuze kandi ko Kigeli V Ndahindurwa adatabarijwe mu Rwanda byamubabaza cyane.
Pasiteri Ezra Mpyisi
Muri iki kiganiro, Pasiteri Mpyisi mbere yo kuganira n’itangazamakuru yabanje yihanangiriza abanyamakuru bari bateraniye aho ati “Benshi muri mwe ndabazi, mugira ingeso yo kongera no gushyira umunyu mu byo umuntu yavuze, ni ubusambo gushyira mu igazeti ibitabaye, uba uri umujura kuko uba uri gucuruza ibinyoma.”
Ibi Ezra Mpyisi yabivuze agamije gukebura abanyamakuru abibutsa ko ibivugirwa muri iyo nama bigomba gutangazwa uko byavuzwe nta wongereye cyangwa ngo agabanye. Mu mwanya wo gutanga ibibazo yavuze ko abantu bamubaza akajya abasubiza ariko arongera ati “Ariko hari ibyo ntari bugusubize. Urantegeka se?”
Bamwe mu bagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa batuye mu Rwanda
Abajijwe icyo umuryango wateganyije dore ko leta y’u Rwanda yari yemeye ko izatanga ubufasha mu gihe umuryango waba wagize icyo wemeza ku itabarizwa ry’umwami, yasubije ko abagize umuryango bari mu Rwanda bemeje ko yatabarizwa mu Rwanda, ndetse ngo na leta y’u Rwanda yifuza ko Kigeli V Ndahindurwa yatabarizwa mu Rwanda. Ibi ariko ngo biracyaganirwaho kuko abagize umuryango wa Kigeli bari hanze bataraganira n’abo mu muryango we bari mu Rwanda ngo bemeranywe kuri iyo ngingo.
Umuryango w'umwami
Ikindi Ezra Mpyisi yavuzeho ngo hari byinshi bikigomba kubanza kuganirwaho, aha yari abajijwe niba ikamba rya cyami mu Rwanda birangirira kuri Kigeli cyangwa niba hari undi uzamusimbura, niba hazakurikizwa icyo ubwiru bwateganyaga ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa ku bijyanye n’aho yatabarizwa dore ko bwateganyaga ko ari mu Karere ka Gicumbi. Ezra yavuze ko umuryango utazategeka leta cyangwa ngo leta itegeke umuryango ahubwo bazabiganiraho bakumvikana uko byose bigomba kugenda.
Umuryango wa Kigeli
Muri iyi nama kandi nta bijyanye n’amataliki umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa uzabera byatangajwe, ibi byose bigaterwa n’uko ngo hakiri byinshi bikiganirwaho nk’uko byakunze kugarukwaho na Ezra Mpyisi. Ikindi ngo ni uko indi myanzuro izajya imenyeshwa abanyarwanda binyuze mu banyamakuru cyane cyane ko ari bo babasha kugera ku banyarwanda benshi mu buryo bworoshye. Andi makuru yose yatangazwa ataravuye muri iyi nama cyangwa izindi nama uyu muryango wahamagaza ngo ntazajya aba yizewe.
TANGA IGITECYEREZO