Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, urubyiruko rwibumbiye muri Aflatus Africa rurakataje mu gukundisha abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange gusoma cyane kuko bahamya ko higirwamo byinshi.
Byagiye bivugwa kenshi ko ushaka kugira icyo ahisha umunyafurika, akimuhisha mu bitabo kandi u Rwanda ruri muri Afurika. Ni muri urwo rwego umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda, Ganza Kanamugire Bertin yatangije uburyo buzajya bwifashishwa n’abanyarwanda mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma.
Afflatus Africa ni ifite intego yo kuzandikwa nk’umushinga utegamiye kuri Leta. Kuri ubu mu nkingi eshatu bafite mu nshingano, harimo ‘Reading for Change’ tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga (Gusoma Bizana impinduka). Iki ni igikorwa ngarukakwezi, kibera ku Kacyiru ku isomero rikuru ry’u Rwanda kimaze kuba ku nshuro yacyo ya gatatu mu Rwanda.
Afflatus Africa yazanye impinduka mu gukundisha abantu gusoma
Bimwe mu byaranze iki gikorwa kuri iyi nshuro, harimo kwerekana amashusho(Video), kubara inkuru iri mu gitabo cya Fiona Mukiza, umwanditsi ukiri muto wavuze ku gitabo cye kirimo inkuru ibabaje y’umukobwa wagiye uhura n’ibibazo byinshi, gukina umukino ukundisha abantu gusoma no kuvuga umuvugo ndetse n’itsinda ry’abaganirije abitabiriye iki gikorwa mu kurushaho kubakundisha gusoma. Iryo tsinda ryari rigizwe na Diannah Mutoni, Umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, Rehema Mahoro, Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda na Clarisse Iradukunda, Umukozi w’Isomero kuri Bose, iri tsinda ryari riyobowe na Magnus Mazimpaka.
Itsinda ryatanze ikiganiro cyo gukundisha abantu gusoma
Hakinwe umukino wo gukundisha urubyiruko gusoma
Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Bertin amubaza aho abona umuco wo gusoma umaze kugera mu Rwanda, yatangaje ko urimo gutera imbere, mu magambo ye yagize ati: "Umuco wo gusoma mu banyarwanda uragenda utera imbere ariko haracyari urugendo runini. Dukeneye gukomeza kubikangurira benshi kandi cyane cyane tukibanda ku bana bakiri bato bakazakura bibarimo.”
Yakomeje atanga ubusabe bw’ibyo abona byafasha cyane mu gukaza umurego mu bijyanye no gusoma, ati: “Hakenewe amasomero atandukanye hirya no hino mu gihugu kugira ngo abanyarwanda bose bagire access (uburyo bagera) ku bitabo. Birakwiriye ko twakomeza kwigisha no gushishikariza abantu guhindura imyumvire bakumva ko buri wese gusoma hari icyo byamumarira.
Bertin ahamya ko umuco wo gusoma hari aho umaze kugera
Uyu musore kandi ahamya ko icyo gusoma bimaze ari uko bituma ufunguka mu mutwe kandi ukunguka ubumenyi butandukanye. Avuga ko buri wese akwiriye gusoma kandi ko atari ngombwa gusoma ibyo abandi basoma gusa ahubwo buri wese ngo hari ibyo yasoma bijyanye n’umwuga we bigatuma arushaho gutera imbere.
Biragaragara ko hakenewe amasomero menshi atandukanye hirya no hino mu Rwanda
Mu bigaragara, ibi Afflatus Africa yatangije kandi, biramutse bikomeje byazafasha cyane abanyarwanda muri rusange kugira abanditsi benshi kandi beza mu gihugu cyane ko utakwandika udasoma! Kuri iyi nshuro, abitabiriye iki gikorwa bageraga ku 100. Muri bo harimo abanditsi, abatunganya n’abatangaza ibitabo, abakunda gusoma, n’abandi tutibagiwe n’abakora mu masomero atandukanye. Afflatus Africa, yishyuriye abanyeshuri 5 umwaka wose bajya mu isomero, bari no gushyira ama clubs mu bigo bitandukanye birimo nka New Vision.
Abantu benshi bitabira gahunda yo gusoma
Amafoto: Rex
TANGA IGITECYEREZO