Muri iyi minsi ahantu henshi mu ruhando rwa sinema iri kubica bigacika ni Black Panther. Mu ijoro ryo ku cyumweru ubwo hatangwaga ibihembo bya 90th Academy bizwi nk’ibya Oscars abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya abatsindira ibyo bihembo ndetse bakanamenya byinshi kuri Black Panther.
Ni ibirori bya 90th Academy Awards bibera ahitwa Dolby Theatre mu gasantere ka Hollywood na Highland i Hollywood, muri Leta ya California. Muri ibi birori umunya Megizike akaba n’umunyakenya (Kenyan-Mexico) uzwi muri filimi zitandukanye, Lupita Nyong’o muri ibi birori yagaragaye yasokoje amasunzu ibintu byashimishije cyane abafite umuco mu nshingano zabo nk’uko Dr Jack Nzabonimpa yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
Lupita Nyong'o yagaragaye mu birori bya Oscars yasokoje amasunzu
Mu gushaka kumenya icyo abafite umuco mu nshingano mu Rwanda bari gukora ngo umuco nyarwanda urusheho gusigasirwa, Dr. Jack Nzabonimpa yabwiye Inyarwanda.com ati “Hari gahunda yo kubarura ibijyanye n’umurage w’umuco (Heritage) kugira ngo birindwe. Hari amabwiriza MINISPOC iri gutegura kugira ngo umurage urusheho kurindwa.”
Nyuma yo kubona abo mu bihugu by’amahanga bari gukunda umuco nyarwanda bakanabigaragaza cyane nk’uko icyamamare Lupita Nyong’o yagaragaye mu ruhame yasokoje amasunzu, twabajije Dr. Jack Nzabonimpa ubutumwa yagenera urubyiruko asubiza ko rukwiye gukunda iby’iwabo.
Dr. Jack Nzabonimpa yagize ati: "Urubyiruko rw’u Rwanda mbere yo gushidukira iby’ahandi bareba uko bakora iby’iwabo. Barebe neza ntacyo babikoraho ngo bijyane n’igihe, umuco wacu bigaragara ko nawo wabyazwa amafaranga."
Dr Jack Nzabonimpa ahamyako umuco nyarwanda witaweho wabyazwa amafaranga
TANGA IGITECYEREZO