RFL
Kigali

A sisiter’s left shoe igitabo gishya Fred Mfuranzima yanditse akuye inganzo ku bikorwa bya Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/04/2018 11:41
1


N'ubwo asanzwe ari umwanditsi kuva amenye ubwenge, Mfuranzima Fred avuga ko kuri iyi nshuro iki gitabo cye gishya A sisiter’s left shoe yacyanditse akuye inganzo ku bikorwa bya Madamu Jeannette Kagame umufasha wa nyakubahwa Paul Kagame umukuru w’u Rwanda.



A sisiter’s left shoe ni izina ry’igitabo gishya cy’umwanditsi Mfuranzima Fred ukiri muto cyane dore ko afite imyaka 19 y'amavuko, wahisemo kwandika ku burere bukwiye kuranga abakobwa babereye u Rwanda. Yigiye kuri madamu Jeannette Kagame umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame .

Image result for mfuranzima fred

A sisiter’s left shoe ,igitabo cyibanda ku burere bukwiye kuranga umukobwa w'umunyarwandakazi ,ni inganzo yaturutse ku mpanuro n’ibikorwa bizamura umwana w’umukobwa bya madamu Jeannette Kagame. Mfuranzima Fred avuga ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo nawe agire uruhare mu kubaka igihugu, ariko by’umwihariko atera ikirenge mu cya madamu Jeannette Kagame ufasha abana b'abakobwa kugira uburere buboneye.

A sisiter’s left shoe ni gitabo ki ?

A sisiter’s left shoe “urukweto rwa mushiki wanjye” mu rurimi rw’ikinyarwanda ,ni igitabo Mfuranzima Fred yahisemo kwandika mu buryo bw’ibaruwa yandikiye mushiki we ushushanya abakobwa barangwa n’imyitwarire mizima. Ni igitabo yanditse kandi mu buryo w’umuvugo,inzira zose zibanda ku butumwa bumwe. A sisiter’s left shoe ni igitabo umwanditsi avuga ko kandi gisubiza ibisubizo by’abakobwa bato bashaka kuba abakobwa babereye u Rwanda bibaza ndetse ariko kinabumbatiye impanuro bakeneye.

Zimwe mu mpanuro igitabo A sisiter’s left shoe kibumbatiye

“Bakobwa mukure amaboko mu mufuka mwubake ubuzima bwanyu aho guhora mutegereje abagabo ngo mububakireho ubuzima bwanyu”

“Ntugashukwe n’umusore ukubwira ko ari wowe mukobwa mwiza yahuye nawe mu buzima bwe kuko ashobora kubibwira n’umukecuru w’imyaka 80 afite icyo amushakaho “

“Shaka impamvu ziguha icyizere cyo kubaho kandi ushore imbaraga zawe zose muri cyo kandi ntuzigere ugira isoni z’ibyo ukora“

“Gukundana ni byiza ariko biba byiza kurushaho iyo ubanye n’uwo ukunda, wita ikamba ryawe kuko hari ugusezeranya kugushyira mu rugo kandi nyamara yiganirira, kuko hari icyo ashaka “

“Umukunzi muzima ni wa wundi uzagukundira uko uri , yubahe inzozi zawe kandi agufashe kuzigeraho”

“Wigerageza gushimisha buri wese muri sosiyete  kuko utabigereho ahubwo ba wowe”

“Hagarika kwirebera mu ndorerwamo y’amakosa wakoze kera, babarira, uyigireho “

“Gutsinda bituruka ku ntambara hagati yawe nawe ubwawe”(you and yourself)

Umwanditsi  Mfuranzima Fred ni muntu ki?

Mfuranzima Fred ni umwanditsi ukiri muto ,umusizi, umunyabugeni ,umunyamahoro kandi uyaharanira, ni umuyobozi ndetse yanashinze Imfuranzima arts, ihuriro rifasha abanditsi bakiri bato gukura mu mwuga.

Mfuranzima Fred yavutse mu mwaka 1997,taliki ya 11 Ukwakira,avukira mu karere ka Huye mu majyepfo y’ u Rwanda, kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

Kwandika nk’impano ndetse yifuza kugira umwuga, yifuza gukundisha abakiri bato gukunda gusoma, ariko bagakunda no kwandika mu gihe biyumvamo iyo mpano ntibitinye kugira ngo kwandika bidaharirwa abakuze gusa.

Mfuranzima Fred yifuza ko buri munyarwanda yakwishimira ko hari abanyarwanda bandika kandi akabatera inkunga mu buryo butandukanye bushoboka.

Ni we wanditse ibi bitabo ahamya ko mwakunze”Urwandiko kuva ku gasozi Bututsi”,Dreams to find another world”,A good morning to change in Jesus Christ name”.

Image result for mfuranzima fred

Fred Mfuranzima ni umwanditsi ukiri muto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mwizerwa noah5 years ago
    thanks for your idea nfuranzima





Inyarwanda BACKGROUND