RFL
Kigali

Mu 1986 nibwo bwa mbere Seburiri yakandagiye mu ndege abikesheje kuvuza ingoma -VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:6/01/2016 14:53
1


Mbarushimana Jean Damascene uzwi ku izina rya Seburiri amaze imyaka isaga 30 avuza ingoma. Uyu mwuga yatangiye afite imyaka 6 umaze kumuzengurutsa ibihugu atabara ndetse bikaba bimutungiye umuryango, ndetse akaba akangurira urubyiruko kuwiga.



Seburiri ashobora kuvuza ingoma hagati y’icumi na makumyabiri icyarimwe. Ubwo twamusangaga  kuri Stade Amahoro aho itorero ndangamuco ry’igihugu riri kwitoreza imbyino zo kwakira igikombe cya CHAN 2016 , Seburiri yagiranye ikiganiro kirambuye na inyarwanda.com  agaruka ku mwuga we wo kuvuza ingoma yatangiye akiri muto kuri ubu akaba ariwe ukuriye abakaraza mu itorero Urukerereza ndetse akaba ari na we  muyobozi  w’itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu.

Seburiri

Seburiri ubwo twamusangaga kuri Stade Amahoro mu myiteguro y'imbyino'Urukerereza'ruzakiriza ibihugu bizitabira CHAN 2016

Kuvuza ingoma yabitangiye arebera kuri se na bakuru be

Avuga aho yakomoye uyu mwuga, Seburiri yatangaje ko yawukomoye kuri se ndetse na bakuru be.

Ati  “ Kuvuza ingoma nabitangiye ndi umwana. Nabitangiye mfite imyaka 6 mu myaka ya 1980 ngirango nibwo nabitangiye kuko Papa Ryaramushoboye Jean yahoze avuza ingoma kuri diyosezi ya Nyundo, na bakuru banjye bavuzaga ingoma ubwo natwe tukajyayo  kureba uko ba Papa bazivuza, bamara kuzivuza natwe tukagenda tukabigana ni gutyo byaje, menya kuvuza ingoma , tubyiga turi n’abana benshi. »

Mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza yavuye mu ishuri ajya kuba umukaraza w’umwuga

Niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza nibwo baje gutoranya abana  bagombaga kujya kuvuza ingoma mu itorero Urukerereza rw’abakiri bato(Junior), hari  muri 1983-1984. Ubwo baranjyana i Nyanza mu Rukari, ubwo ntandukana n’ishuri gutyo bituma kuvuza ingoma mbigira umwuga. »

Uko yinjiye mu itorero Urukerereza rw’abakuru

Nageze mu Rukari turi abana bato bakajya batuvangaga n’abantu bakuru  kuko natwe twari dufite ubushobozi bwo kuvuza ingoma pe, bakatuvanga n’abakuru kugeza igihe tumaze gukurira twinjirira mu Rukerereza rukuru gutyo . “

1986: Yagize ibyishimo bikomeye kubwo kurira indege  kubera kuvuza ingoma

Seburiri avuga ko igihe bari mu itorero Urukerereza  rw’abakiri bato(Junior) muri 1986 aribwo bwa mbere yuriye indege bagiye mu Butaliyani  i Milan. Ati “  Numvise binshimishije cyane kuko burya kurira indege kubera kuvuza ingoma urumva ko ari ishema niyo mpamvu nkagurira urubyiruko kubyiga. Ntabwo narinziko nshobora kurira indege kubera kuvuza ingoma ariko kubera ubumenyi nagize byatumye nurira indege rwose ndagenda, ndasohoka.

Espagne, Ubutariyani, Ubudage…kuvuza ingoma  Seburiri bimaze kumuzengurutsa ibihugu atabara

Seburiri

Seburiri na bagenzi be bo mu Rukerereza ubwo bari bagiye kwerekeza muri Calabar Carnival muri Nigeriya mu mpera ya 2015

Abajijwe umubare w’ibihugu amaze kuzenguruka kubera kumenya kuvuza ingoma , aseka Seburiri yagize ati “Ntabwo nabibara ni byinshi. Nkubu muri uyu mwaka  wa 2015 maze kujya mu bihugu 3 : Twavuye muri expo yabereye Milano  mu Butaliyani mu kwa 6,njyana n’itorero ryanjye mu Budage muri Renani Paratina n’ejo bundi tuvuye muri Carinaval muri Nigeria, urumva ni uyu mwaka ariko mu busanzwe ibihugu nagiyemo ntabwo nashobora kubivamo.”

Kuvuza ingoma asanga ari umwuga kandi watunga uwukora

Seburiri

Kuvuza ingoma nibyo bimutunze n'umuryango we

Seburiri yatangarije inyarwanda.com ko kuvuza ingoma ari umwuga nk’iyindi , kuri we bikaba byaramugejeje kuri byinshi. Ati “ Byaba umwuga kuko birantunze pe, byanjyanye hanze mu bihugu byinshi. Byangejeje kuri byinshi, naguze amasambu , narubatse, mfite abana , mbarihira amashuri bitangoye,byangiriye akamaro cyane kuko nabikundishije n’abana banjye . Kugeza ubu umuhugungu wanjye  ufite imyaka 23 na we arahamiriza ndetse akavuza n’ingoma.”

Kugira ngo umuntu abimenye bisaba kubikunda . Ukavuga uti ngiye kuvuza ingoma kuko mbishaka, urabyiga nko mu mezi 2 ukaba ubifashe. Nagiye nigisha abantu benshi kandi barabimenye.”

Afite abana yigishiriza ubuntu akagirana n’amasezerano n’ibigo by’amashuri yigishiriza abanyeshuri

Mu rwego rwo kugira abo azabisigira, Seburiri afite abana yigisha uyu mwuga. Ati “ Turabafite abana twigisha kuko tutabigishije  ntacyo twaba dukora urabona turi gusaza, gusaza rero udafite uwo ubisigira ntacyo byaba bimaze. Kuvuza ingoma ni umuco nyarwanda, urumva rero dushaje tutabisigiye abana bacu ntacyo byaba bitumariye.”

Seburiri avuga ko aho itorero rye’Twizerane’ ryitoreza mu Karere ka Rubavu ,Umurenge wa Rugerero bigishiriza ubuntu ushaka kuvuza ingoma.  Uretse abo yigishiriza mu itorero rye, Seburiri yigisha n’abanyeshuri iyo ikigo kibimusabye.

Kuba abarangiza amashuri nabo bari kwitabira kumenya kubyina , guhamiriza no kuvuza ingoma nibyo aheraho yemeza ko umuco uri kugana aheza

Ati “ Hambere urubyiruko ntabwo rwahaga agaciro kubyina  no guhamiriza ariko ubu umuco nyarwanda uragana aheza, kuko usanga n’abana barangije amashuri bitabira kubyiga kugira ngo bamenye umuco nyarwanda nkuko n’abandi bagiye bawiga. Ngira ngo wabonye urubyiruko ruri hano , urabona ko ruri kubikora rubishaka. Ni byiza kugira ngo tuzasaze umuco nyarwanda tuwusigire urubyiruko gutyo gutyo bizabe uruhererekane  mu banyarwanda.”

Mu bihugu yasohokeyemo yasanze umuco nyarwanda uri ku isonga

Mu bihugu dusohokeramo byose , umuco nyarwanda barawukunda cyane. Kuko nkiyo tugiye gukina usanga batwirirwa inyuma, baza kureba Abanyarwanda. Nubwo tuba twahuye turi ibihugu byinshi iyo tumaze gukina bahita bigendera . Usanga igihugu cy’u  Rwanda aricyo abazungu baba bashaka kwirebera gusa, bakunda umuco wacu cyane. Twagiye tuzana ibikombe byinshi muri Espagne ,mu Butaliyani,…kubera umuco w’u Rwanda wubashywe

Seburiri

Inama agira urubyiruko

Nubwo we yabitangiye avuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, Seburiri arakangurira urubyiruko kwiga kugeza kure hashoboka bakabifatanya no kumenya umuco nyarwanda. Ati “ Aho isi igeze kwiga nibyo bifasha umuntu kwiteza imbere . Ubutumwa naha urubyiruko ni ugushyira imbaraga mu kwiga ariko bakabifatanya no gukunda umuco nyarwanda kuko urabona umuco nyarwanda urakomeye cyane kandi urubahwa ku isi yose . Icyo nabakangurira ni uko bakwitoza umuco nyarwanda bakiga guhamiriza, bakiga  kubyina no kuvuza ingoma kuko mu gihe kiri imbere mu gihe bazaba bamaze kubimenya, byamutunga nkuko nanjye byantunze. Nibyo bintunze kugeza magingo aya ntakandi kazi.”

Reba hano ikiganiro twagiranye na Seburiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    ko mbona harimo n abarapeurs? cg urukerereza ruririrmba na RAP





Inyarwanda BACKGROUND