RFL
Kigali

Uyu mwaka urarangira itumanaho rya Airtel rigera mu turere twose tw'u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2012 0:00
0




Nyuma y’amezi atandatu isosiyete y’itumanaho Airtel itangiye gukorera mu Rwanda, iratangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi n’abiri itumanaho ryayo rizaba rigera mu turere twose tw’igihugu.

airtel

Ku kicaro gikuru cya Airtel i Remera

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Airtel kuri uyu wa Gatanu mu rugendo bagiranye n’abanyamakuru rwazengurutse umugi wa Kigali bakoresha itumanaho rya Airtel banasuzuma niba umujyi wa Kigali n’inkengero zawo byose bigerwaho n’iri tumanaho, uyu mwaka uzarangira uturere twose tw’ u Rwanda tugerwaho n’itumanho rya Airtel.

airtel

Aha ni ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, King James ari ku cyapa cya Airtel cyamamaza Ongezwa aho ushyiramo ikarita ugakubirwa inshuro ebyili.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali wose ugerwaho n’itumanaho rya Airtel aho umuntu ari hose abasha guhamaga, kwitaba, gukoresha interineti hamwe no kwakira ubutumwa bugufi.

Izi serivisi kandi zibasha kugera mu tundi turere nka Huye, Rubavu, Musanze, Nyabihu na Nyagatare; bitarenze ukwezi kwa 12 uturere twose tukazaba tumaze kugerwaho n’iri tumanaho.

Magingo aya, Airtel imaze kugira abafatabuguzi bahora basaga 150 000 bakaba bakomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Abajijwe agashya bahishiye abafatabuguzi babo muri iyi minsi, umuyobozi ushinzwe amasoko muri Airtel Bwana Heritiana Randrianarison, yavuze ko bategura byinshi kandi byiza. Ati: “Tubahishiye ibintu byinshi kandi byiza mu mpera z’uyu mwaka kandi turakeka ko n’ubu bari gushimishwa n’ibyo dufite kuko nta handi wapfa kubisanga.”

airtel

Heritiana Randrianarison Marketing manager muri Airtel Rwanda

Kugeza ubu, ukoreresheje umurongo wa Airtel, ubasha guhamagara mu mahanga ku giciro gito cyane. Si ibi gusa kandi kuko hamwe na Airtel umufatabuguzi abasha gukoresha internet muri Modem ku mafaranga 650 ku munsi wose, akabasha guhamagara umunsi wose ijoro n’amanywa ku mafaranga 300 gusa.

Si ibyo gusa kandi kuko umufatabuguzi wa Airtel uko ashyizemo amafaranga bamukubira kabili ayo yashyizemo akabasha kuyahamagaza ku mirongo yose.

Kanda hano ubashe kubona byinshi kuri Airtel

airtel

Mu rugendo abakozi ba Airtel  n'abanyamakuru bakoze basuzumaga ko uduce twose itumanaho rya Airtel rikora neza

airtel

Alexis Kabeja, Clementine Nyampinga na Heritiana Randrianarison abakozi muri Airtel

Airtel

Mu modoka, abanyamakuru bamwe kuri internet abandi bahamagara bose barakoresha Airtel

Airtel

Aho Airtel iteye amatako ihasiga ibyapa biyamamaza

Airtel

Aha ni Kicukiro naho Airtel yagezeyo

Kicukiro cntr

Hirya no hino, uhasanga abakozi ba Airtel bagurisha ibicuruzwa byayo bakanafaha abafatabuguzi gukoresha serivisi zayo zitagereranwa.

airtel

Mu kiganiro n'abanyamakuru Bwana Alexis Kabeja ati: "Ntiturabasha kugera mu gihugu cyose ariko mu minsi ya vuba ibyiza bya Airtel bizaba bibasha kugera ku byanyarwanda bose."

Airtel

Brian Kirungi Legal&Regulations office muri Airtel mu kiganiro n'abanyamakuru

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND