RFL
Kigali

Uruganda rwa Volkswagen ruratangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro kuva kuri uyu wa 3

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/06/2018 18:48
0


Volkswagen ,uruganda rukora imodoka rw’abadage ruratangira ibikorwa byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.



Kuri uyu wa 3 taliki 27 Kamena uyu mwaka wa 2018 i Masoro mu cyanya cy’inganda ahazwi nka Special economic zone harabera umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Uruganda rw’abadage rwa Volkswagen rugiye gutangiza ku mugaragaro ibi bikorwa , ruvuga ko rwiteze guhaza isoko ry’imodoka mu Rwanda ndetse no guhanga imirimo 1000 ku banyarwanda. Uru ruganda rw’abadage ruzajya kandi rugurisha, rusane  runatange amahugurwa ku mikoreshereze y’imodoka zarwo. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’uru ruganda avuga ko uru ruganda rwa Volkswagen ruzajya ruteraniriza ku butaka bw’ u Rwanda imodoka zigera ku 5000 buri mwaka.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Volkswagen buvuga ko ingengo y’imari ya miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika iturutse mu ishami ryarwo riri mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ariyo izifashishwa mu gutangiza imirimo yarwo yo mu Rwanda.

Ubusanzwe imodoka zinjizwa mu Rwanda ni iziba zarakoreshejwe, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyo kivuga ko buri mwaka imodoka zinjizwa mu Rwanda zibarirwa hagati ya 7000-9000, bivuze ko bishoboka ko umubare w’imodoka zitumizwa hanze y’u Rwanda ushobora kugabanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND