RFL
Kigali

Urubyiruko rwiga muri USA mu kurebera hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda uburyo bakwishakamo ibisubizo

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:24/06/2013 12:24
0




Nk’uko abayobozi bakuru ba ELE Rwanda babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, iyi ni imwe muri gahunda ndende n’imishinga bafite muri uyu mwaka dore ko bateganya ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwihangira imirimo, kwaguka bakagenda naho isi nshya y’ikoranabuhanga igeze ndetse no kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Iradukunda Yves ukuriye ELE Rwanda

Tugarutse kuri iri huriro rizatangira tariki ya 01 Nyakanga irangire kuri 15 mu nsanganyamatsiko igira iti “Wireless Technologies”, bakazarebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gusubiza  bimwe mu bibazo by’imbere mu gihugu bitabaye ngobwa ko hitabazwa imbaraga zo hanze, barebere hamwe uburyo bwo guhanga udushya, kwishakamo ba rwiyemeza mirimo bashoboye,n’ibindi ndetse hazabaho n’akanya ko kwidagadura.

Uretse iyi nama nk’uko byagarutsweho na Iradukunda Yves ari nawe muyobozi mukuru wa ELE Rwanda muri uyu mwaka iri huriro rirategura ibikorwa binyuranye birimo ihuriro rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 3 Kanama 2013, amarushanwa y’imishinga myiza mu rwego rw’ubucuruzi azitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko, umushinga w’urubuga rwa internet rugamije guhuza urubyiruko rwose bakungurana ibitekerezo ,  gahunda yo gukomeze kwegera ba rwiyemezamirimo n’abandi bashoramari bakomeye ku isi babasaba gusangiza ibitekerezo urubyiruko rw’u Rwanda n’ibindi.

Christella Kwizera na Lea Sarabwe batanga ikiganiro berekana ibyo bagezeho

ELE Rwanda bivuze Emerging Leaders and Entrepreneurs (Abayobozi n’aba rwiyemezamirimo bakizamuka) akaba ari ihuriro ryavutse ku gitekerezo cya Iradukunda Yves ari nawe muyobozi mukuru waryo,rivukira muri kaminuza ya Oklahoma Christian University mu Kuboza  2011.

Rihuriyemo urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batsindiye ku manota yo hejuru mu kizamini gisoza amashuri y’isumbuye mu Rwanda maze Leta ibagenera bourse zo gukomereza amashuri yabo muri izo kaminuza.

Mu kiganiro n'abanyamakuru babasobanuriyeuburyo ihuriro rya ELE Rwanda ryavutse nicyo rigamije

Mu gihe gito bamaze bamaze kugera kumusaruro ushimishije,iki ni kimwe mu bihembo begukanye

Ifoto y'urwibutso y'igihembo begukanye

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND