RFL
Kigali

Uncle Austin n'abacuranzi ba Bruce Melody bagaragaje ibyiza by'ifu y'ibigori ya Minimex

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/03/2014 18:42
3


Nk'umwe mu baterankunga bari mu myanya yimbere mu gufasha Bruce Melody mu gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu ye, uruganda rwa Minimex rutunganya ifu y'ibigori benshi mu bacuranzi kimwe numuhanzi Uncle Austin bamamaje ubwiza bw'iyi fu.



By’umwihariko ku muryango wa Serena Hotel ahabereye igitaramo cyo kumurika alubumu ya Bruce Melody hari hateretse twinshi mu dupaki tw’iyi fu ndetse hakaba hari abakobwa basobanurira bamwe mu banjira mu gitaramo ibyiza by’iyi fu ya Minimex babashishikariza kuyiyoboka kuko ifite intungamubiri zifasha ubuzima kuramba no kugira ingufu.

Bruce Melody

Abacuranzi ba Bruce Melody bose bari bambaye imipira y'ifu y'ibigori ikorwa na Minimex

Ku rubyiniro, abacuranzi b’umuhanzi Bruce Melody bari bambaye imipira yamamaza iyi fu ndetse bakaba baracurangiye uyu muhanzi buri wese yambaye uyu mupira nk’ikimenyetso cy’uko bashimye ubwiza bw’iyi fu.

Uncle Austin

Uncle Austin, umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, yasesekaye ku rubyiniro na we yambaye ikositimu y’ubururu aza yitwaje n’umupira wamamaza iyi fu ndetse mu ijambo rye yahavugiye akaba yarashimangiye ko iyi fu y’ibigori itunganywa n’uruganda rwa Minimex ifite intungamubiri umuntu wese akaba akwiye kuyishakisha kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Uncle Austin ati, “Hano mfite umupira mwiza w’ifu y’ibigori, ni kawunga nziza ikorwa n’uruganda rwa Minimex. Na we niba ushaka kugira ingufu ndagusaba kugira iyi fu kuko iraryoha cyane”

Bruce Melody

Iyi fu y’ibigiro itunganywa na Minimex ikaba iboneka uhereye ku gapaki gato k’ikiro kimwe gusubiza hejuru.

MINIMEX

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john10 years ago
    Minimex mugukora kaunga ndetse n'ibiryo by'amatungo ni iyambere
  • john10 years ago
    Minimex mugukora kaunga ndetse n'ibiryo by'amatungo ni iyambere
  • michael10 years ago
    minimex,mukorerahe





Inyarwanda BACKGROUND